Abifilipi 3

1 Ahasigaye, bavandimwe, mwishime m'Umwami. Ntaho nduhaga kubandikira ibintu bimeze guca, kandi ni byiza kuri mwewe. 2 Mwirinde imbwa, mwirinde abakozi babi, mwirinde abakaswe b'izina. 3 Kuko ni twewe abakaswe, ni twewe twakaswe mu Mwuka gw'Imana, uwo duhimbazaga muri Yesu Kristo kandi tutari kwiringira imibiri yacu. 4 Ariko nanje narinshoboye kwiringira mu mubiri. Niba hari umuntu wese wiringiye ibyo umubiri gwe, naringomba kumurusha. 5 Njewe, nakaswe umusi gwa munane, umuryango gwa Israeli, nkomoka mu Ababenyamini, umuheburayo wabyawe n'Abaheburayo no kubw'amategeko, umufarisayo. 6 Kubyerekeye umwete, natatije ikanisa, nta umugayo imbere y'ukuri kw'amategeko. 7 Ariko ibyo byose byari bimbereye inyungu, nabibonye nkaho ari ibitagira akamaro, kubera Kristo. 8 Kandi ibyo bintu byose ndikubireba nk'igihombo kubera ubwiza burenze bwo kumenya Yesu Kristo Umwami wanje, kubera we nahakanye byose, ndikubireba nkaho ari ibyondo kugira ngo nunguke Kristo. 9 Kandi mboneke muri we, bidatewe n'ukuri kwanje, ukuri kuvuye mu tegeko, ariko ukuri tuboneraga m'ukwizera Kristo, ukuri kuvuye ku Mana mu nzira yo kwizera. 10 Kubera ibyo nzamenya Kristo n'ingufu zo kuzukwa kwe, n'ubufatanye mu mateso ge, dusana nawe mu rupfu rwe, kugira ngo tugere, 11 Niba mbishoboye kuzuka kuva abapfuye. 12 Ntaho ari uko ndagije kubona ibihembo cangwa si guhinduka intungane yuzuye ariko ndikuja imbere bibaye bishobotse mfatishe ico Kristo nanje ndi mu maboko ga Kristo. 13 Bavandimwe, ntaho ndikwireba mu mutima gwanje nkaho namaze gushikira, ariko ico nkoraga n'uko nteraga umugongo ibiri inyuma yanje, ngatumbira ibiri imbere. 14 Ndi mu urugendo kugira ngo ngere ku mwisho, mbone igihembo co guhamagarwa kuvuye ku Mana yo mu ijuru muri Kristo Yesu. 15 None rero, twewe turi intungane tugire ico gitekerezo kimwe, kandi niba hari ibindi murigutekereza kubyerekeye iri jambo iryi ryo ryose, Imana niyo izabereka ukuri. 16 Ariko aho tugereye hano aba ari ho dufatira. 17 Bavandimwe, munkurikize, mwigane abo bose bagenderaga mu byo twabigishe. 18 Kuko benshi bagenderaga, abo nabavuzeho kenshi, na buno mbisubiyemo ndi kurira, abo n'abanzi b'umusalaba gwa Kristo. 19 Umwisho gwabo ni ukurimbuka, inda n' iyo mana yabo, kwirita kwabo kuzahinduka ikimwara, imipango yabo n'iy' isi gusa. 20 Ariko twewe iwacu ni mw'ijuru aho turindiriye Umukiza, Umwami Yesu Kristo. 21 Uzahindura guno mubiri gwacu gw'igihe gikeya kugira ngo gumere nk'umubiri gwe g'ubwiza bwe ku ngufu za wawundi ushoboye kswemeza ibintu byose no kubishira hasi ye.