Abifilipi 4

21 Muramutse intungane zose mu Yesu Kristo. Abavandimwe bari hamwe nanje barikubaramutsa. 22 Intungane zose ngo mutahe, hambere na mbere, abo mu urugo rwa Kaisari. 23 Ubuntu b'Umwami Yesu Kristo bubane m'umutima gwangu. 1 Nico gituma bakunzi banje n'abene mama bakundwa, ni mwewe ibyishimo byanje n'igihembo canje. Mugume kwikomeza mu Mwami bakunzi banje. 2 Ndigusaba Eodia na Sintiko ngo bagire ibitekerezo bimwe n'Umwami. 3 Nawe mukozi hamwe nanje niringiye, ndikusaba ko ubafasha, aba bakozi akazi k'ubutumwa hamwe nanje hamwe na Klementi n'abandi bakozi hamwe nanje, abo bo amazina gabo ganditswe mu gitabo c'ubuzima. 4 Mwishime buri gihe m'Umwami, mbisubiyemo, mwishime. 5 Kwitonda kwanyu kumenyekana n'abantu bose Yesu ari hafi. 6 Ntahagire ikibabuza amahwemo, ariko mu bintu byose, mumenyesh'Imana ibibazo byanyu muri gusenga, no guhendahenda muri no gushima. 7 Na amahoro g'Imana gurenze ubwenge bwa buri wese, gazacunga imitima n'ibitekerezo byanyu muri Yesu Kristo. 8 Ahasigaye bavandimwe, ibidafite amakosa, ibyo kubuhwa byose, iby'ukuri, ibyo gukundwa byose, ibyo kwemerwa byose, ibitunganye kandi bigahimbazwa bibe ibyo murigutekereza. 9 Ibyo mwamenye, mukabona no kumva bimvuheho mubikore. Kandi Imana y'amahoro izahorana namwe. 10 Nagize ibyishimo kangari mu Umwami maze kumenya ko mwongeye murikutenkerezaho koko, mwakoze neza ariko mwabuze uburyo bwo kungeraho. 11 Ntaho ari ukubera ubukene mbabyiye ibi kuko nize kwishimira ibihe ndimo. 12 Nzi kubaho mu kugawa, nzi kubaho m'ubukire. Muri byose na hose nize kubaho mpaze no kugira inzara, kubaho m'ubukire no kuba mu tumba. 13 Nshoboye byose kubera umpaga ingufu. 14 Ariko mwarakoze kufatanya nanje mu byago byanje. 15 Murabizi mwewe mwenyine, a Abafilipi, ko k' umwanzo gwo kubahubiri ubutumwa, igihe nagendaga Makedonia, nta kanisa na rimwe ryashizeho umucango mu byo ryatangaga cangwa ibyo ryabonaga. 16 Mwewe mwenyine mwarabikoze kuko mwantumiye ndi i Tesalonika, kandi kabiri, ibyo kumfasha mu ubukene bwanje. 17 Ntaho ari uko ndigusabiriza, ariko ndigushaka amatunda ngo gababere akangari. 18 Nahawe byose, mfite ibimpagije, nabonye imfashanyo, igihe Afrodito yanzaniraga ibyo mwamutumye ngo anzanire biriguhumura ny'amarashi meza, ituro ryemewe n'Umwami kandi rikaba rimubonereye. 19 Kandi Imana yanje izasubiza ibibazo byanyu ikurikije ubukire bwayo, Iriguhumbazwa muri Yesu Kristo. 20 Ku Mana yacu na Data wacu twese habe ikuzo, ibihe n'ibindi! Amina 21 Muramutse intungane zose mu Yesu Kristo, Abavandimwe bari hamwe nanje barikubaramutsa. 22 Intungane zose ngo mutahe, hambere na mbere, abo mu urugo rwa kaisari. 23 Ubuntu b'Umwami Yesu Kristo bubane n'umutima gwangu.