Marko 9

1 Yengera kubabwira ngo : Ndababwira ukuri yuko bamwe muraba abarihano batazapfa batarabona ubwami bw'Imana buza n' imbaraga . 2 Nyuma y'iminsi itandatu Yesu afata Petero , Yakobo na Yohana ,abajana ku musozi muremure ahinduka ukundi imbere yabo . 3 Imyambaroye ihinduka umweru kuburyo ntawashobora kugufura ngo gube guco . 4 Eliya na Mose barababonekera baganira na Yesu . 5 Petero abwira Yesu ngo : Mwigisha nibyiza ko tuguma hano : Twubake amahema atatu , iryawe n'irya Mose n'irya Eliya . 6 Ntiyarazi ico arikugamba kubera ko bose baribatinye . 7 Igiho kirabatwikira , muri ico giho havamo ijwi ngo : Uyu n'umwana wanje wo nkundaga mumwumve . 8 Hanyuma abigishwa barakebaguza babona Yesu ariwenyine hamwe nabo. 9 Ubwo barindimukaga ugo musozi Yesu abategeka kutabwira umuntu ibyo babonye , kugeza igihe umwana w'umuntu azazukira . 10 Iryo jambo baribika mumutima barabazanya kuzuka ico ari co . 11 Abigishwa be baramubaza bati : kuki abakarani bavuga ko Eliya ariwe uzaza mbere ? 12 Arabasubiza ati Nikoko Eliya agomba kuza ubwambere kugira ngo atunganye byose . Niyo mpanvu bwanditswe ko umwana w'umuntu azababazwa no gusuzugurwa . 13 Ariko ndabawira ko Eliya yaje bamugirira ibyo bashatse nkuko byandistwe kuri we. 14 Ageze hafi y'abigishwa be , babona abantu benshi babakishije hamwe nabakarani baja impaka nabo . 15 Nuko abantu babonye Yesu bara tungurwa , baja kumuramutsa . 16 Arababaza ati : muri kuja impaka z'iki ? 17 Umuntu umwe murabo bantu ara musubiza ngo : Mwigisha nakuzaniye umwana wanje uhanzwe ho n'umuka mubi w'uburagi . 18 Aho afatiwe hose uwo muka mubi umukubitaga hasi akazana ifuro nahendahenze abigishwa bawe kwirukana ugo muka mubi ariko bananiwe . 19 yesu arababwira ati : Mwa bwoko butizera mwe nzabihanganira ngeze ryari ? Mumunzanire . 20 Baramumuzanira . Uwomwana abonye Yesu daimoni iramungisa cane agwa hasi yihirika hasi arikuzana ifuro . 21 Yesu abaza Se wuwo mwana ati : Hashize igihe kingana iki ibi bimubaye ho ? Aramusubiza ngo : ni uguturuka mubwana bwe . 22 Akenshi umwuka mubi umutaga mu muriro no mumazi kugira ngo apfe . Ariko niba woshobora nyabuna udutabare kandi utugirire impuhwe . 23 Yesu aramusubiza ati uragambwe ngo niba mbishoboye ? Byose birashoboka ku wizeye . 24 Hanyuma Se wuwo mwana arihamirira ati ndizeye mwami gwino untabare mu kutizera kwanje . 25 Yesu abonye ko abantu babaye benshi acaha ugo muka mubi aragutegeja ati : Muka utavuga kanti utumva ndagutekeste va kuruyu mwana ntukamusubiremo . 26 Umuva mo uvuza induru , umwana asa nupfuye kuburyo benshi bavuze ko yapfuye . 27 Ariko Yesu amufata ukuboko aramwegura nawe arahagarara . 28 Igiye co Yesu yinjiye munzu , abigishwa be bamubaza biherereye bati kubera iki twewe twananiwe kwurukana iyo daimoni ? 29 Arabasubiza ati bene ugo muka ntogovamo keretse kubwa masengesho . 30 Baragenda baja Igalilaya . Yesu ntiyashakaga ko bamumenya . 31 Kubera ko yigishaga abigishwa be arababwira ati : Umwana w'umuntu azatangwa mu maboko y'abantu bazamwica , nyuma yiminsi itatu amaze gupfa azazuka . 32 Ariko abigishwa be ntibamenya ico iryo jambo rivuze , Kandi batinya kumubaza 33 Bagera i Kapernaumu . Ageze munzu Yesu arababaza ati mwarimuri mumpaka z'iki ? 34 Ariko barahora kuko munzira bajaga impaka z'ugomba kuba mukuru hagati yabo . 35 Nuko aricara ahamagara abo cumi na babiri arababyira ati umuntu nacaka kuba uwambere azabe uwanyuma ya bose kandi abe umugaragu wa bose . 36 Nuko afata umwana muto , amuhagarika hagati yabo aramukikira arababwira ati : 37 Uwemera kwakira mwizina ryanje umwe muri ababana batoyo aba anyakiriye kandi unyakiriye sinjewe abayakiriye ahubwo yakiriye uwantumye . 38 Yohana aramubwira ati : Mwigisha ,twabonye umuntu wirikana aba daimoni mwizina ryawe turamubuza kuko atadukurikiye . 39 Yesu arabasubiza ati Nti mumubuze , kuko ntamuntu ukora igitangaza mw'izina ryanje ushobora kunvuga nabi . 40 Utari kuturwanya abari uwacu . 41 Kandi uzabaha ikopo ry'amazi mwizina ryanje ndababyira ukuri ntaza bura ibihembo . 42 Ariko uzakoresha icaha umwe muri ababana batoya bizeye nibyiza kumushiraho ibuye rinini ryo kubeta ( gusya) . 43 Kandi agatabwa mu ngezi . Niba ukuboko kwawe kukugerageje uguce ibyiza n'uko waja mwijuru ufite ukuboko kumwe . Iruta kuba ufite ababoko yombi ugashirwa muri gihenomo mumuriro utazima . 44 45 Niba ikirenge cawe kikukoresheje icaha ibyiza n'ukwinjira mwijuru ufite ukuguru kumwe . Aho kuba ufite amaguru yombi ukajugunywa muri gehenomo mumuriro utazima . 46 47 Niba ijisho rigukoresheje icaha urinogore , ibyiza n'ukwinjira mubwami bw'Imana ufite ijisho rimwe . 48 Aho hantu inyo z'abapfu ntizishira kandi umuriro winkazi ntuzima . 49 Kuko bur'umuntu azashirwaho umunyu n'umuriro . 50 Umunyu nimwiza ariko iyo utakaje uburyohe uzaryoshwa n'iki ? Mugire umunyu muri mwe . kandi mubane mu mahoro .