Marko 10

1 Umwami Yesu agera i Yudeya hakurya ya Yorodani . Iteraniro ryongera gusanga yesu , nawe arabigisha . 2 Abafarisayo bamubaza iki bazo co kumugerageza niba byemewe ko umugabo yirukana umugore we. 3 Yesu arababaza ati: Mose yabivuzeho iki ? 4 Basubiza ko Mose yategetse kwandika ibaruwa y'ubutane. 5 Yesu arababwira ati : Ni ukubera imitima yanyu yinangiye Mose yabahaye iryo tegeko . 6 Ariko mu tangiriro ryo kuremwa, Imana yaremye umugabo n'umugore. 7 Niyo mpanvu umugabo azasiga Se na nyina akabana n'umugore we. Bombi bazaba umubiri umwe. 8 Bityo ntibakiri babiri ahubwo babaye umubiri umwe. 9 Nuko rero umuntu ntakatandukanye ico Imana yahujije. 10 Bageze munzu, abigishwa bongera kumubaza. Arabwira ati : Uwirukana umugore we 11 akazana undi , aba asambanye nawe. 12 Kandi niba umugore atandukanye n'umugabo we agasohozwa n'undi, aba asambanye. 13 Bamuzanira abana bato, kugirango abakoreho. Ariko abigishwa babuza ababweyi b'abobana. 14 Yesu abonye ibyo , arababara, arababwira ati : Mureke abana bato basange, mwe kubabuza ; kuko ubwami bw'Imana ari ubw'abameza ngabo. 15 Ndababwira ukuri, umuntu wese utemera ubwami bw'Imana nk'umwana muto , atazabwinjiramo na rimwe . 16 Nuko arabakikira , abaha umugisha , abaramburaho amaboko. 17 Yesu akomeje kugenda ,haza umuntu , aramupfukamira ara mubaza ati : Mwigisha mwiza, nakora iki kugira ngo mbone ubuzima buhoraho? 18 Yes aramubaza ati : Kuki unyita mwiza ? Nta mwiza keretse Imana yonyine . 19 Uzi amategeko : Ntugasambanye ; Ntukice ;Ntukibe; Ntugashinje ibinyoma ; Ntuga hemuke ; Wubahe So na nyoko . 20 Aramusubiza ati : Mwigisha, ibyo byose narabyitondeye uhereye mu busore bwanje. 21 Yesu aramwitegereza , aramukunda , aramubwira ati : Ubuze ikintu kimwe ; genda , ugurishe ibyo ufite byose , ubihe abakene , uzagira ubutunzi mw'ijuru . Nuko uze unkurikire . 22 Ariko ababanzwa n'iryo jambo , agenda afite agahinda kenshi kuberako yari afite ubunzi bwinshi. 23 Yesu arakebuka , abwira abigishwa be : Bizagora abatunzi kwinjira mu bwami bw'Imana . 24 Abigishwa batangazwa n'uko Yesu avuze guco . Arongera arababwira ati : Bana banje , biragoye ko abiringiye ubutunzi binjira mu bwami bw'Imana ! 25 Biroroshe ko ingamiya yanyura muzuri ry'isindani kuruta ko umukire yinjira mu bwami bw'Imana. 26 Abigishwa barushaho gutangara , barabwirana bati : None ninde wakizwa ? 27 Yesu arabitegereza , aravuga ati : Ibyo ni ibitashoboka kubantu ariko si ku Mana : Kuko ku Mana byose birashoboka . 28 Petero aramubwira ati : Twebwe twasize byose turagukurikira . 29 Yesu aramusubiza ati : Ndababwiye mu kuri, nta muntu wasize inzu ye ,cangwa benenyina ,cangwa bashiki be cangwa nyina , cangwa se ,cangwa abana, cangwa imirima ye kubera njewe nokubera inkuru nziza . 30 Utazabona incuro ijana kano kanya amazu , abavukana , ababyeyi ,abana , hamwe n'imirima hamwe n'imibabaro mu gihe kizaza , ubuzima bw'iteka ryose . 31 Abenshi b'imbere bazaba ab'inyuma , kandi abenshi b'inyuma bazaba ab'imbere . 32 Bakiri mu nzira yo kuja i Yerusalemu , Yesu abaja imbere abigishwa bari bahagaritse imitima , nuko bamukurikira batinya . Yesu yongera gufata cumi na babiri atangira kubabwira ibiraza kumubaho . 33 Ati, tugiye i Yerusalemu , kandi umwana w'umuntu arashirwa mu maboko y'abatambyi bakuru n'abanditsi . Baramucira urubanza rwo gupfa baramutanga mu bapagani . 34 Bazamwisekerera bamuciraguraho baza mukubita inkoni bazamwica nuko nyuma y'iminsi itatu azazuka . 35 Bene Zebedayo , Yakobo na Yohana , begera Yesu baramubwira bati : Mwigisha ,dushaka ko wadukorera ico turagusaba . 36 Arababaza ati : Murashaka ko mbakorera iki ? baramubwira bati : 37 Utwemerere kwicara umwe iburyo bwawe undi ibumoso bwawe nugera mu bwami bwawe. 38 Yesu arabazubiza ati : Ntaho muzi ico musabye . Mwashobora kunywera mu kopo ,ryo ngomba kunywera ho , cangwa kubatizwa umubatizo go ngomba kubatizwa ? 39 Barasubiza bati : Twashobora ; Yesu arababwira ati : Nukuri ko muzanywera ku kopo nzanywera ho no kubatizwa umubatizo go nzabatitwa . 40 Ariko ibyo kwicara iburyo bwanje cangwa ibumoso bwanje , ibyo ntaho ari ibyanje , ahubwo bizahabwa abo byagenewe . 41 Abo cumi babyumvise , barakarira Yakobo na Yohana . 42 Yesu arabahamagara arababwira ati : Muzi ko abatware batwaraga n'agahato .kandi ko abakuru bategekaga abatoya . 43 Ariko Kuri mwewe siko biri . Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwewe agomba kuba umukozi wanyu . 44 Kuko ushaka kuba uwambere muri mwe ni abe mukozi wa bose . 45 Kuko umwana w'umuntu ataje gukorerwa , ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubuzima bwe ngo bukize benshi . 46 Bageze i Yeriko Yesu hamwe n'abigishwa be n'abantu benshi babona Baritimayo mwene Timayo impumyi yari iri gusabiriza yicaye iruhande rw'inzira . 47 Yumva ko ari Yesu w'iNazareti arataka ati : Yesu mwene Dawidi ungirire imbabazi ! 48 Benshi baramubyira ngo ahore ; ahubwo we arataka cane ati : Mwene Dawidi , ungirire imbabazi . 49 Yesu arahagarara arababwira ati : Mumwakure . Bahamagara iyo mpumwi barayibyira bati : Ihangane haguruka ari kukwakura . 50 Impumyi ita umwenda wayo , irasimbuka iza kwa Yesu. 51 Yesu afata ijambo ati : Ushaka ngugire gute ? Impumyi iramusubiza ngo irashaka kureba . 52 Maze Yesu aramubwira ati : Genda kwizera kwawe kwakukijije . Ugomwanya arahumuka akurikira Yesu .