Marko 6

1 Yesu avayo aja iwabo abigishwa be baramukurikira. Isabato igeze atangira kwigisha mu Sinagogi. 2 Abantu benshi bamwumvaga baratangara baragamba ngo: Ibi bintu arikubikura he ? Ibi bintu arikubikura he ? Ubu ni bwenge ki yahawe ? Ni gute Ibi bitangaza birigukorwa ? 3 Uyu ntabwo ari wa muhungu wa Maria, mwene nyina wa Yakobo ? Wa Yosi, wa Yuda na Simoni ? Bashiki be ntibari hano hagati yacu kandi akaba yarababereye ikigusha. 4 Ariko Yesu arababwira ngo : Umuhanuzi nta cubahiro agira iwabo, hagati y'ababyeyi be no mu inzu ye. 5 Nta kindi gitangaza yigeze gukora keretse kurambika amaboko ku barwayi bamwe na bamwe bagakira. 6 Atangazwa no kutizera kwabo. Yesu agumya kugendagenda mu nsisiro zihakikije arikwigisha. 7 Nuko yakura babandi cumi na babiri atangira kubatuma babiri babiri abahereza imbararaga zo kwirukana imyuka mibi, 8 abahereza amategeko ngo be kugira ico bajana m'urugendo keretse inko. Be kujana umukati, uruhago cangwa amakuta m'umufuko. 9 Ahubwo kwambara rugabire (ibirato) no kujana imyenda ibiri. 10 Ageze aho arabwira ngo : Amazu gamwe na gamwe muzinjiramo, muzagagumemo kugeza aho muzavirayo murikuja ahandi. 11 Kandi aho muzagera abantu ntibabakire kandi ntibabumve, muzave yo, muzabakunkumurire umucucu go musi y'ibirenge kugira ngo bizababere ubuhamya. 12 Baragenda, bigisha ibyo kwihana. Birukanaga abadayimoni benshi 13 kandi basigaga abarwayi benshi amavuta bakabakiza. 14 Umwami Herode amaze kumva bagamba ibya Yesu, w'izina rye ryari rimaze kwamamara. Aragamba ngo : Yohana Umubatiza yazutse mu bapfuye, nico gituma akigaragaza akigaragaza mu bitangaza birigukorwa kubwe. 15 Abandi baragamba ngo ni Eliya, abandi bakagamba ngo n'umuhanuzi nk'umwe wo mu bahanuzi. 16 Ariko Herode abyumvise aragamba ngo uyu Yohana wo nacishije umutwe niwe wongeye kuzuka. 17 Kuko uwo Herode uwo yari yarafunze Yohana kandi umushira mu gasyo (uburoko) bitewe na Herodia umugore wa Filipo mwene nyina kuko yari yaramushohoje. 18 Kandi Yohana yaramubwiraga ngo : Ntabwo wemerewe gusohoza umugore wa mwene nyoko. 19 Ariko Herodia yari yararakariye Yohana kandi amupangira gupfa ariko arananirwa, 20 kuko Herode yatinyaga Yohana. Yaramuzi nk'umuntu w'ukuri kandi w'umukiranutsi, yaramurengeraga kandi amaze kumwumva agatangara, akmwumviriza n'ibyishimo. 23 Arongera ararhira ngo : Ico uransaba ndakiguha n'ubwo yaba ar inusu y'igihugo canje. 24 Asohotse abwira nyina ngo : Ndasaba iki ? Nyina aramusubiza ngo : Umutwe wa Yohana Umubatiza. 25 Yihutira vuba gusubira aho umwami yari ari maze aramusaba ngo : Nshaka ko muri aka kanya wampa umutwe wa Yohana Umubatiza ku sahani. 26 Umwami ararakara ariko bitewe n'indahiro ze n'abo yatumiye ananirwa kubimwangira. 27 murak kanya ategeka umucunzi amusaba ko bamuzanira umutwe gwa Yohana Umubatiza. Umucunzi aragenda aca umutwe gwa Yohana 28 Umubatiza mu gasyo. Ajana ugo mutwe ku sahani aguhereza uwo muhara agujanira nyina. 29 Abigisha ba Yohana bamaze kubyumva baja gushikira umubiri gwe baraguhamba. 30 Intumwa zimaze guhura na Yesu, zimubwira ibyo zakoze byose n'ibyo zakoze byose n'ibyo zari zigishize byose. 31 Yesu arabwira ngo : Muze ahiherereye mu butayu muruhuke gake kuko hariho abantu kangari barikugenda no kugaruka n'umwanya go kurya gwari gwabuze. Binjira mu bwato baja ahiherereye mu butayu. 32 Abantu kangari babareba barikugenda barabamenya. 33 Abantu kangari babareba bari kugenda barabamenya , bava mu mugi ku maguru babatanga iyo bari barikuja. 34 Bakiva mu bwato Yesu abona abantu kangari arababarira kuko bari bameze nk'intama zitagira umushumba, aratangira abigisha amagambo menshi. 35 Kuko amasaha gari gamaze kurenga, abigishwa be baramwegera baramubwira ngo : Aha hantu n'ubutayu n'isaha yarenze. 36 Bohereze baje mu igiturage no mu insisiro zidukikije kugiirango bigurire ibiryo. 37 Yesu arababwira ngo : Namwe, mubahereze ibiryo. Baramubwira ngo : Turaja kugura imigati y'amadolari magana 38 abiri maze tubahereze ngo barye ? Arababaza ngo mufite imigati ingahe ? Muje kureba . Baramubwira ngo itanu n'amahere abiri. 39 Ageze aho arabatengeka ngo babicaze m'udutsiko mu ibyatsi bibisi. 40 Maze bicara mu mirongo y'ibikundi ijana ni ibya mirongo itanu. 41 Afata ya migati itanu na ga mahere abiri. Azamura amaso mw'ijuru arasenga maze amanyura imigati ayiha abigishwa be kugira ngo bayigabire abantu n'ago mahere abiri kuri bose. 42 Bose bararya kandi barahaga. 43 Kandi bazana ibisobane cumi na bibiri byuzuye imigati n'amahere gari gasigaye. 44 Abari bariye imigati bari abagabo ibihumbi bitanu. 45 Nyuma yaho ategeka abigishwa be kwinjira mu bwato no kuja hakurya ngo bamutange i Betisaida mu igihe we yarari gusezerera abantu. 46 Amaze kubasezerera aja ku musozi gusenga. 47 Ku mugoroba ubwato bwari mu ingezi hagati naho Yesu yari wenyine k'ubutaka. 48 Abona ko bafite ikibazo co kugasha, bitewe n'umuyaga kuko gwari gubaturutse imbere. M'urukerera arabasanga agenda ku ngezi, yashakaga kubatambuka ho. 49 Bamubonye ari kugenda hejuru y'ingezi, bibwirako ari igihindi, baratabaza; kuko bose baramurebye bakuka umutima. 50 Ugo mwanya Yesu arababwira ngo : Mwizere ni njewe mwe kugira ubwoba. 51 Ageze aho yinjira mu bwato, ugo muyaga guratuza. Bose bageze aho baratangara kandi barumirwa. 52 Kuko bose bari binangiye kuko batasobanukiwe igitangaza c'imigati kuko bose bari binangiye imitima. 55 Bamaze kwambuka ingezi, binjira mu gihugo ci i Nazareti . 54 Bamazo kuva mu bwato, abantu bamenya ko ari Yesu. 53 Bazunguruka igihugo cose bazana abarwayi ku mariri, hose aho bamenyaga ko ari we.