Marko 2

1 Hashize imisi mike, Yesu agaruka i Kapernaumu. Bimenyekana ko ari mu rugo. 2 Hateranira abantu benshi k'uburyo aho bakirirwaga imbere y'umuryango habaye hato. Yababwirq ijambo. 4 Nibwo bamuzaniraga ikimuga gihetswe n'abantu bane. 3 Ariko kuko batashoboraga kumugeraho kubera ubwinshi bw'abantu, basakambura igisenge c'inzu, bamanurira uburiri bwo ico kimuga cari kiryamyeho aho yari ari. 5 Yesu abonye ukwemera kwabo, abwira ikimuga ngo : Mwana wanje, ibyaha byawe wabibabariwe. 6 Aho hari abakarani bicaye, bavugaga mu mitima yabo ngo : 7 Kubera iki uyu muntu agambye guca ? Yatse Imana icubahiro cayo. Ninde ushobora kubabarira ibyaha atari Imana gusa ? 8 Yesu amaze kunyera mu mwuka ibyo batekerezaga mu mitima yabo, arababwira ngo: Kubera iki mufite ibitekerezo nkibi mu mitima yanyu ? 9 Icangushe n'ikihe, arukubwira ikimuga ngo: Ibyaha byawe wabibabriwe cangwa kugamba ngo: Haguruka, fata uburiri bwawe ugende ? 10 Ariko, kugirango mumenye ko Umwana w'umuntu afite ubushobozi bwo kubabarira ibyaha hano kw'isi: 11 Abwira ikimuga ngo : Ndagutegetse : Haguruka, fata uburiri bwawe, uje iwawe. 12 Ako kanya bidatinze, arahaguruka afata uburiri bwe, asohoka bose bamureba, kuburyo bose mu kumuro bahimbaza Imana, bavuga ngo : Ntaco twigeze kubona gisa n'iki. 13 Yesu yongera gusokera iruhande rw'ingezi. Abantu benshi baza aho yari ari arabigisha. 14 Ari gutambuka, abona Lawi, umhungu wa Alfayo, yicaye aho barihiraga imisoro. Aramubwira ngo : Nkurikira. Lawi arahaguruka, aramukurikira. 15 Nkuko Yesu yari ku meza mu inzu ya Lawi, abasoresha n'abantu b'imibereho idatunganye benji nabo baza ku meza hamwe nawe n'abigishwa be; kuko bari benji bamukurikiye. 16 Abakarani n'Abafarisayo, bamubonye arikurya hamwe n'abasoresha n'abantu bimibereho idatungnye, babwira abigishwa be ngo : Kubera iki aryano kunywa n'abantu bimibereho idatunganye ? 17 Yesu abumvishije aragamba ngo : abazima sibo bakenera umuganga ahubwo n'abarwayi. Ntaho naje guhamagara abakiranuka ahubwo abanyabyaha. 18 Abigishwa ba Yohana n'Abafarisayo barabwirirwaga. Baza kubwira Yesu ngo : Kubera iki abigishwa ba Yohana n'Abafarisayo babwirirwa n'aho abigishwa bawe ntibabwirirwe ? 19 Yesu arabasubiza ngo : Inshuti z'umukwe zashora kubwirirwa akiri hamwe nazo ? Igihe cose bari hamwe nawe, ntabwo bashobora kubwirirwa. 21 Hazaza imisi aho umukwe azabakurwamo, nibwo bazabwirirwa. 20 Nta muntu wadodera umwambaro mushasha ho ushaje; m'ubundi buryo, igitambara gishasha cajana igishaje, maze ushanyure bwaba bubi kurushaho. 22 Nta muntu washira inzoga y'umushuhira mu ikibindi gishaje; mubundi buryo, inzoga y'umushuhira yamena bya bibindi. Inzoga n'ibibindi bigashira byose. Ariko birakwiye ko inzoga ishushe ishirwa mu ibibindi bishasha. 23 Umusi gumwe gw'isabato guragera, Yesu anyura mu murima w'ingano, abigishwa bagendanaga nawe. Maze abigishwa be batangira guca amahundo y'ingano. 24 Abafarisayo baramubwira ngo : Reba, kubera iki bakora ibitemewe ku isabato ? 25 Yesu arabasubiza ngo : Ntabwo mwigeze gusoma ico daudi yakoze ubwo yari afite inzara, akeneye ibyo kurya, we nabari hamwe nawe; 26 ko yinjiye munzu y'Imana, igihe c'umutambyi Abiyatari akarya imitsima yo kwerekana, , itemerewe kuribwa n'abandi uretse abatambyi; nuko ayihaho nabo bari hamwe nawe ! 27 Nyuma yaho arbabwira ngo: Isabato yabaye ho kubwo umuntu; ntabwo umuntu yabayeho kubwo isabato. 28 Ni kuri ubwo buryo, Umwana w'umuntu ari we Mwami w'isabato.