Marko 1

1 Intangiriro y'imwaze gw'agakiza ka Yesu krisito umwana w'Imana, 2 ukurikije uko byandistwe na Isaya,umuhanuzi ngo: Dore nohereje imbere yawe intumwa yanje iza gutegurira inzira; 3 n'ijwi ry'urikwabirira mu butayu. Mutegure inzira y'Imana muringanyize inzira ze. 4 Yohana araza,abatiriza mu butayu,kandi yigisha umubatizo wo kwihana,kugira ngo bahanagurweho ibyaha. 5 Igihugu cose ca Yudeya hamwe n'abaturage bose b'Iyerusalemu baramuganaga,bihana (bicuza) ibyaha byabo,bibatirishaga nawe mu ruzi rwa Yorodani. 6 Yohana yarafite umwenda w'ubwoya bw'ingamiya hamwe n'umukaba g'uruhu ufashe m'urukenyerero.Yatungwaga n'isanani n'ubuki bwo mu shamba(Bw'ubuhura). 7 Yi gishaga ari kugamba ngo: Uri kuza inyuma yanje arakomeye kunsumba, kandi ntabwo nemerewe (nahangara) kumufungura imigozi y'ibirato bye. 8 Njewe, nababatirishije amazi, ariko we, aza babatirisha umwuka wera. 9 Muricyo gihe, Yesu araza aturutse i Nazareti yo muri Galilaya, abatizwa na Yohana mu ruzi rwa Yorodani. 10 Mugihe yavaga mu mazi, abona ijuru rikingutse, n'umwuka uteremukira kuriwe umeze nk'inuma. 11 Nuko ijwi ryunvikana rivuye mw'ijuru riri kugamba ngo: Uri umwana wanje nkunda kandi unezezaga umutima wanje. 12 Muri ako kanya, umwuka gujana yesu mu butayu, 13 aho yamaze imisi mirongo ine ariku geragezwa na satani. Yari ari kumwe n'inyamaswa zikaze,n'abamarayika bara mukoreraga. 14 Yohana amaze gufungurwa Yesu aja muri Galilaya,yigisha inkuru y'Imana . 15 15 Yagambaga ngo: Umwanya gwageze,kandi ubwami bw'Imana buregereje(buri hafi). Mwihane kandi mwizere inkuru nziza y'Imana. 16 Mugihe yanyuraga mu ngengero y'ingezi y'Igalilaya,abona Simoni na Anderea, mwene nyina wa Simoni, baterera ubutimba mu ingezi,kuberako bari abarobyi. 17 Yesu arababwira ngo: Munkurikire, kandi nzabagira abarobyi b'abantu. 18 Muri ako kanya bareka ubutimba bwabo, baramukurikira . 19 Bageze hirya gatoya, abona Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene nyina,nabo bari mu bwato bategura ubutimba. 20 Muri ako kanya arabahamagara, maze basiga Se Zebedayo mu bwato hamwe n'abandi bakozi, maze baramukurikira. 21 Baragenda baja i kaperinaumu.Ku musi w'Isabato Yesu abanza kwinjira mu Sinagogi, arigisha. 22 Batangazwa n'inyigisho ze kuko yigishaga nkufite ububasha (Ubushobozi) bitandukanye nkuko aba Karani bigishaga. 23 Muri iyo Sinagogi habonekamo umuntu utewe n'imyuka mibi, yatabazaga arikugamba ngo. 24 Ni rihe sano dufutanye wowe Yesu w'Inazareti ? waje kutuhitana? Nzi uwo uri we: Uri uwera (intungane) w'Imana. 25 Yesu aramubukana ngo: Ziba vuba kandi uve muri uwo muntu. 26 Uwo mwuka mubi uva muri wa muntu, amusimbaguza ningufu kandi arabira cyane . 27 Bose barumirwa,kuburyo babazanyaga hagati yabo ngo: Ibi n'ibiki bibaye? N'inyigisho nshasha! Ari gutegeka imyuka mibi n'imbaraga kandi nayo ikamwumvira! 28 Ibyo bituma aba icamamare mu migi yose y'Igalilaya. 29 Bavuye mu Sinagogi, Yakobo, Yohana na we baja mu nzu ya Simoni na Andereya. 30 Nyirabukwe wa Simoni yararyamye arwaye agasambo(agapururu), muri ako kanya babibwira Yesu. 31 Amwegereye ara muhagurutsa amufashe ukuboko, maze ako kanya agasambo kamuvamo,nuko abitaho(arabakorera). 32 Bigeze n'imugoroba izuba rimaze kurenga bamuzanira aba rwayi bose n'abatewe n'amadaimoni. 33 Abantu bose bo mu mugi baza kumushengerera kurembo. 34 Akiza abantu benchi bari bafite uburwayi butandukanye, yirukana n'abadaimoni benchi,kandi ntabwo yemereraga abadaimoni ko bagira icyo bagamba kuko bari bamuzi. 35 Mugitondo karekare hakiri akijiji (hakiriho umwijima) arabyuka aja mu butayu gusenga. 36 Simoni n'abari hamwe nawe batangira kumushaka. 37 Bamaze kumubona ,baramubwira ngo: Abantu bose bari kugushaka. 38 Arabasubiza ngo: Tuje ahandi,muyindi migi iri bugufi, mbone uko nahigishiriza naho, kubera ko aricyo cyatumye navayo(aricyo cyanzanye). 39 Nuko aragenda aja kwigisha mu zindi Sinagogi zo muri Galilaya yose yirukana abadaimoni. 40 Umunyabibembe aza aho ari, apfukama imbere ye maze aramwinginga agamba ngo: Niba ubishaka, wankiza kuko ubishoboye. 41 Yesu, abitewe n'impuhwe yamugiriye arambura ukuboko, amukoraho, maze aragamba ngo: Ndabishaka, ukire. 42 Murako kanya ibibembe biragenda, arakira (arera). 43 Murako kanya Yesu aramwirukana n'amagambo yo kumwihanangiriza, 44 aramubwira ngo: Wirinde utagira uwo ubwira ibyakubaye ho,ahubwo uje kwiyereka umutambyi,kandi utange ituro ryo gushima yuko ukize ibibembe,ukurikije ibyo Mose yabategetse, kugira ngo ibyo bibabere ubuhamya. 45 Ariko uwo mugabo amaze kwigendera atangira kwihara acurira abantu ibyamubayeho,bituma Yesu adashobora kwinjira mumugi muburyo bugaragara. Mugihe yarahagaze hanze, ahantu h' ubutayu abantu, abantu bazaga aho ari baturutse mu birere bitandukanye(hirya no hino).