Marko 13

1 Igihe Yesu yasohokaga mu Kanisa, umwe mubigishwa be aragamba ngo: Mwalimu, mbega amabuye, mbega inyubako ! 2 Yesu aramusubiza ngo: Yesu aramusubiza ngo urikureba izi nyubako ? Ntabuye isazigara hejuru yi buye ridahirikiwe hasi. 3 Ticara ku musozi gwa Elayo guteganye n'ikanisa. Petero, Yakobo, Yohana na Andreya bamubaza iki kibazo mubwiherere. 4 Tubyire, niryari bizasohorera ni ikihe kimenyetso tuza menyeraho ko ibyo byose bizasohora ? 5 Nuko Yesu atangira kubabwira ngo : Mwirinde, ntihagire umuntu ubayobya. 6 Kuko benshi bazaza mu izina ryanje, barikugamba ngo: Ni njewe. Kandi bazayobwa abantu benshi. 7 Igihe muzumva havugwa iby'intambara n'ibyi ibihuha by'intambara, ntimugakuke umutima. Ni ngombwa ko bisohora. 8 Ariko ntaho uzaba ari umwisho gwabyo. Igihugo kizahagurukira ikindi gihugo, n'ubutegetsti buzahagurukire ubundi butegetsi, hazaba imishitsi hatandukanye. Hazatera inzara. Ariko hazaba ari intangiriro y'ububabare. 9 Mwirinde ubwanyu, bazabarega mu inzu zimanza , muzakubitwa ibiboko, mu masinagogi muhorwa izina ryanje, muzaburanira imbere y abatware n'imbere ya abami kubera njewe kugira ngo muba bere ubuhamya. 10 Birasaba ko mbere na mbere umwaze gw'agakiza gubwirizwa kubantu bose. 11 Igihe co kuzabazana mu rubanza ntimuza manze gukuka imitima y'ibyo muza gamba, ariko muza gambe ibyo mubwirgwa iyo saha kuko atari mwewe muza gamba ariko n'Umwuka uboneye. 12 Hagati ya bavandimwe umwe azagambanira undi ngo yicwe, umubyeyi azagambanira umwana we, abana bazi gurumbanya kuba byeyi babo, no kubicica . 13 Muzangwa nabantu bose kubera izina ryanje , ariko muzihangana akageza ku mwisho niwe aza rokoka. 14 Ubwo muzabona ikizira kirimbura gihagaze aho kitagomba kuba, umusomyi abyitondere . N'uko abazaba bari mui Yudea bazahungire mu misozi. 15 Uzaba ari hejuru yi gisenge ci inzu ntazururuke,ntazinjire munzu ngo agire ico ashikira mo. 16 N'uzaba ari mu mirima ntaza subire inyuma gushikira ikoti rye. 17 Bazabona akaga abagore bazaba bafite inda nabazaba barinkonsa muri iyo misi. Musenge kugira ngo ibyo bintu bitazaba mugihe cimbeho. 18 Kuko umubabaro wo muriyo misi uzaba ukabije. 19 Ntaundi nguwo wigeze kubaho kuva ku intangiriro y'isi Imana yaremye kugeza buno, kandi umubabaro ngowo ntabwo uzongera kubaho. 20 Kandi yabaye Umwami ataragabanije iyo minsi ntamuntu n'umwe wari kuza rokoka, ariko yayigabanije kubera abarobanuwe yarondoye. 21 Niba hari umuntu ugambye ngo : Krisito ari hano cangwa ari hariya , ntuzamwemere. 22 kuko hazahaguruka ba Krisito bibinyoma , bazakora ibimenyetso n'ibitangaza kugirango bayobye abatoranijwe bibaye bishoboka. 23 Mwirinde , mbibamenyesheje byose hakiri kare. 24 Ariko muri iyi misi nyuma yako kababaro, izuba rizahinduka umwijima, ukwezi ntaho kuzatanga umwangaza gwako. 25 Inyenyeri zizagwa zivuye zivuye hejuru, ibinyabushobozi byo hejuru bizahungabana . 26 Ubwo bazabona Umwana w'umuntu aturutse mu bicu, azanye ubushobozi n'icubahiro. 27 Nibwo azatuma aba marayika kandi azakumakuma abarobanuwe bo mumpande ine z'isi kuva mumupaka gw'isi kugeza kumupaka gw'ijuru. 28 Mwiyigishe mukurikije ikitegererezo cu mutini iyo amashami yaco atangiye gutoha, amababi aka mera mumenya igihe ciki kiri bugufi. 29 Nguko bimeze bico, igihe muzabona ibyo bisohoye muzamenye ko Umwana w'umuntu ari bugufi, ndetse ari ku rugi. 30 Mukuri ndabibabyiye, iki gisekuruza ntabwo kizatambuka ibyo bitabaye. 31 ijuri n'isi bizahita, ariko amagambo yanje ntabwo gazashira na hatoya . 32 Kubyerekeye umisi cangwa isaha nta muntu numwe ubizi, haba abamalayika mwijuru,cangwa Umwana w'umuntu ,keretse Data wenyine . 33 Mwirinde, mube maso , musenge kubera ko mutazi niryari ico gihe kizasohorera . 34 Bizaba nguko muntu umwe yagiye musafari asiga inzu ye, asigira ubutware abanyakazi be. Yereka buri umuntu umurimo we ategeka umuzamu kuba maso. 35 Nuko rero mube maso, kuberako mutazi igihe umutware nyirinzu azazira, haba kumugoroba cangwa hagati yijoro, cangwa inkoko zibitse cangwa mugitondo; 36 mutinye ko yasanga musinziriye, aje akabagwa gitumo . 37 Ibyo mbabwiye, mbigambye kuri bose. Mube maso.