Matayo 2

1 Yesu amaze kuvukira iBetelehemu yo muri Yudea mu gihe cy'umwami Herode , abanyabwenge baturutse iburasira zuba bagera i Yerusalemu . 2 Baragamba ngo : Ari hehe umwami w'Abayuda umaze kuvuka ? Kuko twabonye inyenyeri ye i burasira zuba , none natwe twaje kumuramya . 3 Umwami Herode amaze kubyumva bimubuza amahoro hamwe nabantu bose b'i Yerusalemu . 4 Maze ateranya abatambyi bakuru n'abakarani nuko arababaza ngo : Mbesi Kristo azavukira he ? 5 Baramusubiza ngo : ni muri Betelehemu y'i Yudea , kuko niko byanditswe n'umuhanuzi ngo : 6 Nawe Betelehemu yi Yudea ; ntaho uri mutoya hagati y'imigi ikomeye ya Yuda, kuko muri wowe hazava mo umwami uzaragira ubwoko bwanje bw'Isiraeli. 7 Nuko Herode yakura Abanyabwenge mubanga , ababaza niba ari ukuva ryari babonye ya nyenyeri yaka. 8 Nuko Abatuma i Betelehemu , arababwira ngo : Mugende mushake amakuru nyago kubyerekeye uwo mwana wavutse nimumara kumubona muzabimenyeshe kugira ngo naje ngende kumuramya . 9 Bamaze kumva magambo g'umwami baragenda. Maze ya nyenyeri yo baribabonye iburasirazuba yongera kubagenda imbere kugeza aho yagereye hejuru yaho urwo ruhinja rwari ruri , maze irahagarara. 10 Babonye iyo nyenyeri barishima cane . 12 Nuko bamaze kubyirwa n'Imana mu ndoto ngo bate gusubira kwa Herode , basubira mugihugo cabo banyuze muyindi nzira. 13 Bamaze kugenda malaika w'Umwami abonekera Yozefu mu ndoto, aramubwira ngo : Haguruka , ufate uruhinja hamwe na nyina uhungire mu Misiri kandi ube yo kugeza igihe nza kubwira, kubera ko Herode azashakisha umwana ngo amwice . 14 Yosefu arahaguruka afata uruhinja na nyina nijoro, ahungira i Misiri. 15 Aba iyo kugeza igihe co Herode yapfiriye, kugira ngo risohore ijambo ryavuzwe n'Umwami rinyuriye ku muhanuzi ngo : Nahamagariye umwana wanje kuva mu Misiri. 17 Maze rirasohoka ijambo ryanditswe na Yeremia ngo ; Ijwi ryumwikaniye i Rama , 18 Ikiliyo n'amaganya menci , Rasheri arikuririra abana be kuburyo kumuhoza byarananiranye kubera ko batakiriho . 19 Herode amaze gupfa , malaika w'Imana abonekera Yozefu mu ndoto ari mu Misiri; 20 aragamba ngo: Haguruka , ufate uruhinja na nyina uje mugihugu c'Israeli , Kubera abashakaga kwica umwana bamaze gupfa . 21 Yozefu arahaguruka , afata rwa ruhinja na nyina baja mu gihugu c'Israeli . 22 Ariko amaze kumva ko Arikelayo ariwe urigutegeka igihugu ca Yudea mucyimbo ca Herode, ariwe se, agira ubwoba bwo kuja Iyudea. Nuko abimenyeshezwe n'Imana mu ndoto , maze aja mugihugu c'Igalilaya . 23 Agezeyo yibera mu muji witwa Nazareti , kugira ngo ibyari byaragambwe n'abahanuzi bisohore ngo : Azitwa u munyanazareti .