Matayo 3

1 Murico gihe haza Yohana Umubatiza , arikubwiriza mu butayu bw'i Yudea . 2 Arikugamba ngo : mwihane kubera ko ubwami bw'Ijuru bwegereje . 3 Yohana niwe wari warahanuwe n'umuhanizi Yesaya, ubwo yagambaga ngo : Ijwi ry'urikwabirira mu butayo: mutegure inzira y'Umwami, muringanyize inzira ze. 4 Yohana yaratafite imyenda y'ubwoya bw'ingamia, akenyeje n'umukaba guruhu, ibiryo bye byari inzige n'ubuki bw'ubuhura . 5 Abantu bose b'iYerusalemu ni Yudea, nabo munkengero za Yorodani baramusangaga . 6 Bibatirishaga nawe mu mugezi gwa Yorodani, bamaze kugamba ibyaha byabo. 7 Ariko abonye benci mu bafarisayo n'abasadukayo barikuza ku mubatizo we, arababwira ngo : mwa abana b'inzoka mwe ninde wabigishije guhunga akaga kagiye kuza ? 8 Nuko rero mwere amatunda gakwiriye abamaze kwihana . 9 Ntimwibwire mu mitima yanyu ko mufite So Aburahamu! Ndikubabwira ukuri yuko muraya mabuye Imana ishobora kuyahindura mo abana ba Aburahamu. 10 Kandi ishoka buno ishizwe mu mizi yi biti: igiti cose kitera amatunda kizatemwa maze gitabwe mu muriro. 11 Njewe ndikubatiza mu mazi ngo mwihane , ariko urikuza inyuma yanje andusha ingufu , ntaho nemerewe no gukora kubirato bye , we azababatiza mu Mwuka Uboneye no mu muriro . 12 Akayungiro kari mu maboko ge , aza kondora imbuga ye, ingano azazihunika mu kigega naho umurama azaujugunya mu muriro gutazima . 13 Muri ico gihe Yesu aza avuye Igalilaya , aja kuri Yorodani kugira ngo yohana amubatize . 14 Ariko ashaka kumwangira arikugamba ngo : Ni njewe ukwiriye kubatizwa nawe , none ni weho urikuza kuri njewe ? 15 Yesu aramusubiza: byemere, kubera ko ni ngombwa ko dusohoza ibyo gukiranuka byose , aremera aramubatiza . 16 Yesu amaze kubatizwa , ava mu mazi, nuko, ijuru rirakinguka , nuko abona umwuka gw'Imana gumanuka kuri we gumeze kimwe ng'Inuma, gumuzaho. 17 Reba, ijwi rwumvikanira rivuye mw'ijuru ririkugamba ngo : Uyu n'Umwana wanje nkunda kandi wo nishimira, muri we nimwo nashize mo urukundo rwanje rwose.