Matayo 1

1 Igisekuru cha Yesu Kristo mwene Daudi ,mwene Abrahamu ngiki : 2 Abrahamu yabyaye Isaka, Isaka abyara Yakobo ,Yakobo nawe abyara Yuda na benese. 3 Yuda abyara Peresi ,na Zera kuri Tamari , Peresi abyara Hezironi , Hezironi nawe abyara Ramu . 4 Ramu yabyaye Aminadabu , Aminadabu abyara Nahasoni ,Nahasoni abyara Salimoni , 5 Salimoni abyara Boazi kuri Rahabu , Boazi nawe yabyaye Obedi kuri Ruta , 6 Obedi abyara Yese , Yese abyara Daudi . Umwami Daudi abyara Solomono kuri wa mugore wa Uria . 7 Salomono abyara Rehoboamu ; Rehoboam nawe yabyaye Abiya , Abiya yabyaye Asa . 8 Asa abyara Yozafati , Yozafati abyara Yoramu , Yoramu abyara Uzia . 9 Uzia abyara Yotamu ; Yotamu abyara Ahazi , Ahazi ,nawe abyara Hezekia ; 10 Hezekia abyara Manase ; Manase abyara Amoni ; Amoni abyara Yosia ; 11 Yosia abyara Yekonia na benenyina igihe c'ubunyage bw'iBabuloni . 12 Nyuma y'ubunyage bw'iBabuloni , Yekonia yabyaye Salatieli , Salatieli abyara Zerubali , 13 Zerubali abyara Abihudi , Abihudi abyara Eliakimu , Eliakimu abyara Azora, 14 Azora abyara Sadoki , Sadoki abyara Akimu , Akimu nawe Elihudi ; 15 Elihudi abyara Eliazari , Elizari abyara Matani , Matani abyara Yakobo . 16 Yakobo abyara Yosefu umugabo wa Maria ariwe Yesu witwa Krisito yavutse ho. 17 Nuko rero hariho ibisekuruza cumi na bine kuva kuri Aburahamu kugeza kuri Daudi ; ibisekuruza cumi na bine kuva kuri Daudi ukageza kubunyage bw'iBabuloni, ibisekuruza cumu na bine no kuva kubunyage bw'iBabuloni kugeza kuri Kristo . 18 Dore uko Kuvuka kwa Yesu Krisito kwabaye: Maria ariwe nyina yararambagijwe na Yozefu , ariko atari yamusohoza , abonekana afite inda y'ikinyendaro kubwo ubushobozi bw'umuka wera . 19 Naho Yozefu umugabo we , waruri umunyakuri yanga kumukoza isoni , ahitamo kumubenga mw'ibanga. 20 Akibitekerezaho , maze Malaika w'Umwami amugaragarira mu ndoto ngo : Yozefu mwana wa Daudi , wegutinya gusohoza mugore wawe Maria kubera ko umwana afite mundaye avuye k'umwuka wera . 21 kandi azabyara umwana uzamwita Yesu , kubera niwe uzakiza abantu be ibyaha byabo . 22 Ibi bintu byose byabaye kugira ngo ibyo Umwami yagambiye mu kanwa k'umuhanuzi bisohore ngo : 23 Reba umwari azatwara inda , azabyara umwana wumuhungu kandi bazamwita Emanueli : Bigambye ngo : "Imana irikumwe natwe". 24 Igihe co Yosefu yabyutse , akora nkuko malaika w'Imana yamutegetse , Nuko afata umugore we . 25 Ariko ntiyigeze aryamana nawe kugeza igihe co yabyaye umwana we , amwita Yesu .