Yohana 4

1 Umwami Yesu amenya ko Abafarisayo buvisshije ko abatiza abantu akangari kurusha Yohana Umubatiza. 2 Nyamara, Yesu ubwe ntiyabatizaga, ahubbwo ni abigishwa be. 3 Nuko ava i Yudaya, asubira i Galilaya 4 Kuberako byari ngombwa ko anyura i Samaria. 5 Agera mu mugi gwi Samaria gwitwaga Sukara hafi y'umurima go Yakobo yahaye umwana we Yosefu. 6 Aho habaga icobo c'amazi ca Yakobo. Yesu yari yarushe kubera urugendo, yicara ku inkengero y'ico cobo. Hari isaha itandatu z'amanywa. 7 Umugore w'i Samaria aba araje kuvoma amazi Yesu aramubwira ngo mpa amazi go kunywa. 8 Kubera ko abigishwa be bari bagiye kugura ibiryo mu mugi. 9 Uwo musamariyakazi aramubwira ngo : Ni gute weho muyuda urikunsaba amazi go kunywa, njewe umusamariakazi ? (M'ubyukuru Abayuda ntaco bapfanaga n' Abasamariya). 10 Yesu aramusubiza ati : Yobaye wari uzi impano y'Imana n'ugusabye amazi uwari we, uba umusabye nawe akaguha amazi g'ubuzima. 11 Uwo mugore aramubwira ngo : Mwami, ko udafite ico kuvomesha kandi ko icobo ari kirekire ago mazi g'ubuzima wogakurahe ? 12 Nonesi usumba sogokuruza Yakobo waduhaye iki cobo kandi nawe yaganywagaho ndetse abana be hamwe n'amatungo ge ? 13 Yesu aramusubiza ati : Umuntu wese unyoye aga mazi azongera kugira imyota. Ariko umuntu uzanywa amazi go nzamuha ntazagira imyota na rimwe. 14 Kandi amazi go nzamuha zagahinduka muri we isoko y'amazi gazatemba kugera m'ubuzima buhoraho. 15 Uwo mugore aramubwira ati : Mwami, umpe ago mazi kugirango ntazongera kugira imyota no kuza kuvoma hano. 16 Yesu aramubwira ati : Genda uhamagare umugabo wawe aze hano. 17 Uwo mugore aramusubiza ati : Nta mugabo wo mfite. Yesu aramubwira at : Ugambye ukuri ngo ntamugabo ufite. Kubera ko wari ufite abagabo batanu, 18 kandi uwufite buno ntaho ari umugabo wawe. Ahoho ugambye ukuri. 19 Uwo mugore aramubwira ati : Mwami, mbonye ko uri umuhanuzi. 20 Basogokuru basengeraga kuri ugu musozi, namwe mukagamba ngo aho gusengera ni ngombwa i Yerusalemu. 21 Yesu aramubwira ati : Wa mugore we, unyizere, igihe kiraje ubwo batazasengera Imana Data kuri ugu musozzi cangwa i Yerusalemu. 22 Musengaga ico mwewe mutazi; ariko twewe dusengaga ico tuzi. Kubera ko agakiza kavaga mu Bayuda. 23 Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abanyamasengesho bukuri bazasengera Imana Data mu mwuka no mukuri. Kubera ko abo ari bo banyamasengesho bo Imana Data ashaka. 24 Imana ni umwuka, ni ngombwa ko abayisengaga bayisengera mu mwuka no mukuri. 25 Uwo mugore aramubwira ati : Nzi ko Mesiya agomba kuza (uwo bita Krisito); ubwo azaza aztubwira ibintu byose. 26 Yesu aramubwira ati : Ni njewe, uri kukuvugisha. 27 Murako kanya, abigishwa be baraza, batangazwa nuko ari kuganira n'umugore. ariko nta n'umwe wamubajije ico yamusabaga cangwa ico bari barikuganira. 28 Nuko umugore amaze gusiga ikibindi ce aja mu mugi abwira abantu ngo: 29 Muze murebe umugabo wambwiye ibyo nakoze byose. Ntaho yoba ari Krisito ? 30 Basohoka vuba mu mugi nuko baza aho yari ari. 31 Muri ico gihe, abigishwa be baramuhata ngo arye bagamba ngo : Mwarimu, worya. 32 Ariko arababwira ngo : Mfite ibyo kurya mwewe mutazi. 33 abigishwa be bagambana hagati yabo ngo : Mbese haba hari umuntu woba yamuzaniye ibiryo ? 34 Yesu arababwira ngo : Ibiryo byanje nugukora ibyo gushaka k'uwantumye, kurangiza umurimo we. 35 Ntaho mugambaga hasigaye amezi ane ngo isarura rigere ? Dore ndabibabwiye, mwubure amaso murebe, imirima yabaye urwererane irindiriye isarura. Urigusarura ahabwaga umushahara kandi 36 arundarunda imbuto z'ubugingo bw'iteka, kugira ngo ubiba n'uri gusarura basangire ibyishimo. 37 Kuko muri ibyo bagamba ari ukuri ngo : " Umwe n'uwo kubiba n'usarura n'undi". 38 Nabatumye gusarura ibyo mutahinze, abandi barakoze namwe mwinjiye mu kazi kabo. 39 Abasamariya kangari bo muri uwo mugi bizera Yesu kubera ubuhamya bwuwo mugore ngo yambwiye ibyo nakoze byose. 40 Kandi ubwo Abasamariya bazaga kumushaka baramwinginze ngo akomeze kubana nabo. Ahaguma imisi ibiri. 41 Umubare usumba aho barizera kubera ijambo rye . 42 Kandi babwiraga umugore ngo : Twizeye ibyo wagabye , ahubwo nuko twamunvishije ubwacu kandi tumenye ubyo ukuri ko ari umukiza wisi . 43 Hashize iminsi itatu , Yesu avayo , aja i Galilaya . 44 Kubera ko yari yabyatuye we ubwe konta muhanuzi ugiraga icubahiro mugihugu ce bwite . 45 Igihe ya geraga i Galilaya aba Galilaya baribabonye ibyo yari yakoreye i Yerusalemu ku munsi mukuru , bamwakira neza , kuko nabo bari bagiye mugwo munsi mukuru. 46 asubira i Kana yo muri Galilaya aho yari yahinduriye amazi Vino . Aho i Kapernaumu hari umukuru wabasoda bumwami umwana we yari yagwaye . 47 Amaze kumenya ko Yesu yaje avuye muri Yudea no muri Galilaya aramusanga amusaba ku gogoma no gukiza umwana we wari wenda gupfa . 48 Yesu aramubwira ngo : Ntaho mwakwizera mutabonye ibitangaza n'ibimenyetso 49 umukuru waba soda bumwami aragamba ngo : Mwami gogoma mbere yuko umwana wanje apfa . yesu aragamba ngo : 50 Genda ,umwana wawe ni muzima . Uwo Mugabo yisera ijambo Yesu yari ya maze kumubwira nuko arigendera 51 Nkuko yarari kugogoma abakozi be baza guhura nawe bamuzaniye ugo mwaze : umwana wawe ni muzima . 52 Ababaza isaha yoroheweho , nuko baramuzubiza ngo : Ejo hashize sasaba agapururu kari kamaze kumuvamo . 53 Nuko ise amenye ko arikwiyo saha yagambye ngo : umwana wawe ni muzima . nuko arizera we nabo mu nzu ye bose . 54 Yesu akorera igitangaza ca kabiri i Galilaya ubwo yari avuye i Yudea .