Yakobo 4

1 Kurwana no gutongana biri hagati yanyu biturukaga he? Si ibyifuzo bibi birwanyaga bene so mufatanije kwizera? 2 Murifuzaga ariko nta kintu mufite. Mur'abicanyi ariko murigushakisha ico mudashobora kugeraho, murigukubitana no kurwana ariko ntaco mubonaga kuko, mudasabaga Imana. 3 Murasabaga ariko ntabwo muhabwaga kuko musabaga ibintu bibi byo kunezeza ibyifuzo byanyu bibi. 4 Muri abasambanyi! Ntabwo muzi ko gukunda isi ari ukwanga Imana? Nuko rero, ushaka kuba inshuti y'isi abaye umwanzi w'Imana. 5 Cangwa, mutekerezagako inyandiko ibeshaga igihe irikuvuga ko Imana ikundaga umwuka gwo yaduhaye? 6 Ahubwo, Imana itanga ubuntu bwinshi cane niyo mpamvu inyandiko irikuvuga ngo: Imana irwanyaga abirasi, ariko abitonze, ikabagirira ubuntu. 7 Nuko rero mwubahe Imana, mupinge umwanzi nawe azahungira kure yanyu. 8 Mwegere Imana nayo izabegera. Mukarabe intoke zanyu, mwebwe abanyabyaha, kandi muboneze imitima yanyu y'uburyarya. 9 Mube mu kababaro, muganye, murire. Guseka kwanyu guhinduke kurira, ibyishimo byanyu bihinduke agahinda. 10 Mwicishe bugufi imbere ye nawe azabashira hejuru. 11 Bene data, mwe kunegurana, umuntu uneguye mwene se cangwa kumucira urubanza, aba aneguye no gucira urubanza itegeko ry'Imana. Niba uciriye itegeko urubanza, ntaho uba wubashe itegeko ahubwo uriciriye urubanza. 12 Utanga itegeko, umuca manza, n'Imana yonyine ishoboye gukiza no kurimbura. Urinde si weho uciraga mugenzi wawe imanza? 14 Mwumve mwebwe mugambaga ngo none canga ejo tuzaja mwa guriya mugi, tuzamarayo umwaka, tuzacuruzayo kandi twunguke. 13 Ni nde si wamenya uko ejo hazaba? cangwa se uko ubuzima bwanyu buzaba? Mumeze nkigicu kigaragaraga mu kanya gatoya hanyuma kikabura. 15 Ahubwo mwarimugomba kuvuga ngo: Niba Imana ibitwemereye, tuzabaho, kandi tuzakora iki cangwa kiriya. 16 Ariko buno, muri kwishira hejuru kubera imipango yanyu. Kwirarira ni nabi. 17 Kubera ibyo, umuntu uzi gukora iciza kandi ntagikore, aba akoze icaha.