Yakobo 3

1 Bene data, muri mwe ntihabe abarimu benshi,mumenye ko tuzacibwa urubanza rukaze kuruta abandi, 2 kuko twese ducumura muri byinshi. Niba umuntu adacumura mubyo avuga, aba ari intungane, ushobora kugenga umubiri we wose. 3 Iyo dushize imirunga yo kuyobora amafarashi, garatwubaha, dushobora kuyobora imibiri yazo yose. 4 Turebe ubwato, nubwo ari bunini kandi bukajana n'umuyaga ukomeye, buyoborwa n'ingashya ntoya cane (ka dirigisiyo gato), kandi ikaja iyo umushoferi ashaka. 5 Na niko ururimi ari urugingo ruto cane ku mubiri, ariko rwihara ibintu binini bikomeye. Dore akariro gake gashobora gutwika ishamba rinini. 6 Ururimi narwo ni umuriro, ububi bungana n'isi bwashizwe mu ngingo zacu, bwanduza umubiri gwose,rukongeza inzira y'ubuzima(kamere y'umuntu), niko rukongezwa na Gihenomo. 7 Ubwoko bwose bw'ibisimba byo mu ishamba, inyono, ibikururuka, n'ibiremwa byo mu mazi, abantu bashobora kubimenyereza, 8 kandi byaramenyerejwe kubana n'abantu. Ariko nta muntu n'umwe ushobora kumenyereza ururimi. ni ububi buriho, rwuzuye uburozi bwica. 9 Ururimi ni rwo dushimisha Umwami data wa twese, kandi nirwo tuvumisha abantu baremwe mu shusho y'Imana. 10 Mu munwa gumwe havagamo gushima, no kuvuma, ntabwo byaribikwiriye kuba gutyo. 11 Mbese isoko imwe, yashobora gutanga amazi meza aryoshe, ikongera igatanga amazi gabishe? 12 Bene data, umutini ushobora kubyara za orive, cangwa inzabibu kubyara imbuto z'umuzabibu? kandi isoko y'amazi y'umunyu ntishobora kuvamo amazi meza aryoshe. 13 Ninde muri mwebwe w'umunyabwenge kandi w'umuhanga? Niyerekanishe ingeso nziza imirimo ye , afite ubugwa neza n'ubwenge. 14 Ariko niba mufite mu mitima yanyu, amakimbirane akaze, mugahorana intonganya, ntimukabyiratane ngo mubeshere ukuri. 15 Ubwenge bumeze gutyo ntibuva hejuru ku Mana, ahubwo nubwisi, bw'umubiri, n'ubwa daimoni. 16 Kuko ahari amakimbirane n'intonganya, ni naho kuvurungana kuri no gukora ibibi byose. 17 Ariko ubwenge buva hejuru ku Imana, icambere, buraboneye kandi bwuzuye urukundo, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi, n'imbuto nziza, butarobanura, kandi butagira uburyarya. 18 Kandi, imbuto zo gukiranuka, zibibwa mu mahoro, nabashaka amahoro, bagahesha abandi amahoro.