2 Abikorinto 9

1 Ntaho ari gombwa ko mbandikira kubyerekeye imicango yo gufasha intungane. 2 Kuko mugifite umutima guboneye go niratiraga kubera mwewe ab'i Makedonia. Ndigutangaza ko Akayi yari yiteguye kuza umwaka gushije, kandi ko ubwira bwanyu bwakururiye abantu akangari mu kazi k' Imana. 3 None rero natumye abavandimwe kungira ngo uko twabatatse kutababera busha kuberekeye iryo jambo kandi kom uba tayari nkuko nabigambye. 4 Ntaho ndigushaka ko niba abi Makedonia bamperekeje babasanga mutiteguye, ko ico cizere kitaduhindukira ikimwaro kuko ntaho ndigushaka ko kiba icanyu. 5 Nabonye rero aribyo bikwiriye kurarika abavandimwe babe abambere kuza iwanyu kandi ngo bategure imicango yanyu nkuko mwabasezeranyije ngo ibe tayari, kandi ngo ibe koko imicango itanzwe m'ubushake yere kuba igikorwa c'ubupfapfa. 6 Mubimenye ko uteraga bike asaruraga bike kandi ko uteraga akangari asaruraga akangari. 7 Buri muntu atange nkuko yabipanze mu mutima gwe, atababaye kandi adasunitswe kuko Imana ikundaga utangaga yishimye. 8 Kandi Imana ishoboye kubaha ubuntu busendereye kugira ngo mukomeze kugira ibintu byo gusubiza ibyifuzo byanyu, kandi mugume kugira ibibarenze ngo mwerekane imirimo iboneye. 9 Nkuko byanditswe ngo: "Yaraminjagiye, yahaye abatindi ukuri kwe guhoragaho iteka ryose. 10 Uwo ushakiraga imbuto umuhinzi akamuha n'ibiryo, niwe uzabaha, yongere imbuto zogutera no kuzigira kangari zo gutera. Kandi azongera imbuto zo gukiranuka kwanyu. 11 Muri izo nzira muzahirwa, mube abakire m'uburyo bwose ngo mugire ubuntu bwose buzatuma muha Imana amashimwe. 12 Nuko rero gufasha kunyuriye mu micango kutamaraga ubukene bw'intungane gusa ariko n'isoko ryuzuye ry'imigisha myinshi imbere y'Imana. 13 Batangiriye kubyo babonye murigukorera abandi, bagashimira Imana kubera kumvira kwanyu mugatangaza ubutumwa bwa Kristo, kubera ko mwese mwabatumiye ibyo kubafasha. 14 Barikubasengera, babakundaga kubera ubuntu busesekaye Imana yabagiriye. 15 Imana ishimwe kubera impano yayo itangaje.