2 Abikorinto 10
1
Njewe Paulo , ndikubasaba nitonze kandi nuzuye ineza ivuye muri Kristo.Njewe meze ngaho ntaco maze iyo ndi hamwe na mwewe , kandi ntho mbatinyiraga naho naba ndi kure yanyu .
2
Ndikusaba ngo igihe nzaba ndi hamwe namwe mutazatuma mbatinyuka , uko gutinyuka ndikumva ngomba kugukoresha imbere y'abariya baturebaga ngaho turiku gendera mu mubiri .
3
Naho turikugendera mu mubiri, ntaho turikurwana dukurikije iby'umubiri .
4
Kuko imbunda turigukoresha muri iri vita ntaho ariz'umubiri , ariko n'izifite imbaraga zo gucagagura imigozi ifungiye abantu akangari na shetani , n'ingufu yivuze ku Mana kandi zemeye na bose .
5
Duhirikaga ibitekerezo byose n'ibyishiraga hejuru byose byidundezaga imbere y'ubumenyi bw'Imana. N'ibitekerezo byose byo kutumvira tukabitsindagura dukoresheje kumvira Kristo .
6
kKandi turi tayari guhana buri jambo ryose ryo kutumvira , igihe ukumvira kwanyu kuzaba kwuzuye .
7
Ibyo muri kureba imbere yanyu n'ibyo murebaga . Niba hariho umuntu urikwibara ko ari muri Kristo , yongereho kumenya ko uko ari muri Kristo nkuko natwe turi muri We .
8
Kuko naho ndikuratira ubutware bwacu , ubwo Umwami wacu yatwihereye tububahe tutari kubasenya , ntaho bizamwaza .
9
Ntaho ndigusha kuboneka ngaho ndikubatinyisha n'ibaruwa zanje .
10
Kuko bagambaga ngo : Ibaruwa ze zirashariye ariko we nta ngufu afite. Amagambo ge ntakirimo co kudufasha..
11
Umuntu urikugamba guco aba arigutekereza nabi , kubera ko uko tuba turi mu baruwa twandikaga , niko tuba turi mubyo dukoraga turiho cangwa tutariho.
12
Kuko ntaho dutinyukaga cangwa kwisumbukuruza no kumera nk'abamwe bisharaga hejuru, bihinganyazaga ubwabo barikwiganana , kandi bakigereranya kuko ni bantabwenge .
13
Ariko twewe ntaho twirataga ngo turenze urugero , ariko tubaraga , tukereba urugendo rwacu uko rungana n'impano zaho tugejejwe n'Imana kugira ngo na mwewe tubagereho.
14
Ntaho dushaka kwisumbukuruza ngaho tuje hejuru y'ingabano zacu ngo tube ngaho tutabageze ho , kuko koko twarabagezeho , tubazaniye ubutumwa buboneye bwa Kristo .
15
Ntaho twirataga ngo turenze , ntaho twiratiraga ibyo abandi bakoze. Ahubwo , turikwiringira ko igihe kwizera kwanyu kuzakomera , muzatuma dushirwa hejuru ,
16
Ibi nibyo byiringiro byacu ngo tumenyeshe ugo mwaze guboneye mu bihugo bya kure yanyu . Ntaho ari kwiratira ibyo dusanze biri tayari , byatayarishijriwe ahandi .
17
Ahubwo urigusha kwirata niyiratire m'Uwiteka .
18
Kuko uwishiraga hejuru atari we wo gushimwa , ariko umuntu wo Umwami arigushima wenyine niwe wogushimwa .