2 Abikorinto 11

1 Yoba mwanyihanganira gatoya kubera ubusazi bwanje ! Ariko mwewe , munyihanganire . 2 Kuko njewe mbafitiye ishari rivuye ku Mana kubera ko nabarambagirije umusore umwe , kugira ngo nzaberekane kwa Kristo muri abahara bakiri isugi kandi baboneye . 3 Ariko rero , nkuko inzoka yahabuye Eva ikoreshesheje amayere , niko ndigutinya ko ibitekerezo byanyu bizamba nuko mukava mu nzira zo kwicisha bugufi imbere ya Kristo . 4 Kuko , niba hariho umuntu umaze kubigisha uwundi Yesu uri tofauti n'uwo twababwirije , kandi niba mwarakiriye ugundi mwuka utari ugo mwakiye , cangwa ugundi mwaze tofauti nugo mwemeye , ibyo byo nta n'umwe wo byemerwa . 5 Kandi rero ndikubona ko nta yindi ntumwa yakozwe neza kundusha . 6 Niba ndi muto ku byerekeye kugamba , ntaho ndi umuswa w'ubwenge kandi mu nzira zose no bintu byose twarabiberetse . 7 cangwa si n'icaha kubona twaracishije bugufi kugira ngo muzamurwe igihe nabigishikaga ubutumwa bw'Imana ? 8 Niyatse iby'izindi kanisa barikumpa nk'umushahara , kugira ngo mbakorere . 9 N'igihe nari ndi iwanyu ngisanga ndi mu bukene , ntaho nababereye umuzigo umuntu wariwe wese . Kuko abavandimwe b'i Makedonia bampaye ibyo nkeneye . Muri byose nirinze kubabera umuzigo , kandi nzahora ndikubyirinda . 10 Kubera ukuri kwa Kristo kuri muri njewe , ngambye ko ntawe uzashobora kunyaka uko kwirita mu bice byose bya Akaya . 11 Kuki ? nuko si ntabakundaga ? Imana yonyine irabizi ! 12 Ariko ndigukora kandi nzahora ndigukora guco kugira ngo nkureho urwitazo, hatabaho abameze nka twe mu bintu barikwiratira . 13 Abantu nk'abo n'intumwa z'ububeshi ubakozi bi mbandi , bigiraga intumwa za Kristo . 14 Kandi ntaho ibyo bitangaje , kuko shetani wonyine yiyitaga malaika w'umutaga . 15 Ntaho ari bisha rero ko abakozi be bihindura abakozi b'ukuri . Umwisho gwabo guzahwana n'ibikorwa byabo . 16 Mbisubiyemo , ntihagire undeba ngaho ndi umuntu wataye umutwe , niba ari guca murikundeba ng'umupfapfa , munyakire kugira ngo nanje nirate . 17 Ibyo ndikugamba , niyemeje ko nanje mfite ukuri ko kwirata , ntaho mbigambye nkaho ari ijambo ry'Umwami , ariko ni ngaho ndikubigamba mu bupfapfa . 18 Kuko habaye hariho abantu akangari biratiraga mu mubiri nanje nzirata . 19 Kuko mwihanganiraga k'ubushake abapfapfa , mwewe muri abanyebwenge . 20 Niba umuntu abagize imbata , niba hariho uri kurya , niba hariho uri kubifatira , niba hariho urikubasuzugura , niba hariho uri kubanoba , muramwemeraga . 21 Mfite isoni zo kubigamba kuko naberetse intege nkeya ,ariko , icyo umuntu yapima gukora , ndikugamba nk'umupfapfa , nanje nzabikora . 22 Mbese si n'Abaheburayo nanje ndiwe , n' Abaisraeli si ? nanje ndiwe . N'ababyawe na Abrahamu si ? nanje ni guco . 23 N'abakozi ba Kristo ? Ndikugamba nk'umuntu warenze imipaka . Ndushijeho : mu kazi ndabarushije , mu gukubitwa , ndabarusha , mu gufungwa ndabarusha . kenshi nari ndi hafi yo gupfa . 24 Gatanu Abayuda bankubise ibiboko mirongo ine ugakuraho kimwe . 25 Gatatu bankubitishije imizo , rimwe natewe amabuye, gatatu narazamye , namaze umusi gumwe n'ijoro mu cobo kireyi cane . 26 Ibihe byinshi mu urugendo nageze igihe co gupfira mu ngezi , naguye mu maboko g'abasambo , naguye mu akaga gatewe n'abiwacu , abapagani , ingezi , kandi hafi yo kwichwa n'abene wacu b'ibinyoma . 27 Nabaye mu kazi no mu ngorane , ibihe byinshi ntaho nasinziraga , inzara n'imyota ndabizi , kenshi ntaho naryaga , imbeho no kwambara ubusa narabimereye . 28 Kandi , ntagambye ibindi , naremerewe buri musi n'amagambo go mu makanisa . 29 Ni nde ubuze ingufu kugira ngo nanje mbure ingufu " ni nde si wagushije umuvandimwe kugira ngo nanje ntaguma gusha ? 30 Niba nkwiriye kwirata ,nzahora ndikwiratira ibyo kubura ingufu kwanje . 31 Imana y'Umwami Yesu , ariwe Se , ishimwe iteka ryose , kandi iziko ntarikubesha . 32 Igihe nari ndi i Damasiko , umutegetsi hasi y'umwami Areta yaracungishije umugi w'aba i Damasiko ngo bamfate . 33 Ariko banshize mu gisobane, banyuza mu dirisha barantorokesha, ndanyururuka , muva mu ntoki .