2 Abikorinto 5

1 Tuzi neza yuko, irihema dutuyemo hano muri yino si rizasenyuka , dufite mu ijuru inzu iboneye yubatswe n'amaboko g'Imana , inzu izahoraho iteka mw'ijuru. 2 Kandi turigushaka kuba muri iryo hema, turikwifuza kwiturira muri iryo ryo mw'ijuru . 3 Niba rero tuzasangwa twambaye neza ntaho tuzaba turi buriburi . 4 kubera ko igihe turi muri iryo hema , turariraga , imizigo ituremereye , kuko tubaga dushaka kwiyambura ariko kwiyambika ngo ibyo gupfa bimirwe rimwe bunguri n'ibyo kudapfa . 5 kandi uwaturemeye iyo nzu n'Imana ,niwe wayiduhaye nk' ingwate y'Umwuka . 6 Duhoraga rero dufite icizere , kandi tuzi ko kuba muri guno mubiri n'ukuba kure y'Umwami . 7 kuko turikwigendera mu kwizera atari mubyo turi kubona . 8 Kandi twujujwe ibyiringiro, twikundiye no kuva muri guno mubiri kugira ngo twibere hafi y'Umwami . 9 Kandi nico gituma turikwihangana kuyibera beza , naho tuba turi mu mubiri , cangwa si twaguvuyemo . 10 Kuko ni ngombya ko twese twitaba imbere y'itrubinali ya Kristo kugira ngo buri muntu ahabwe ibihwanye n'ibyiza cangwa ibibi byo yakoze akiri muri guno mubiri . 11 Tumaze kumenya gutinya Umwami, dushakishaga kwemweza abantu ngo bamumenye , Imana iratuzi , nziko no m'ubwenge bwanyu namwe muratuzi . 12 Ntaho turigushakisha ko mwotwemera ariko twabahaye inzira zo kwishima kubera twewe , kugira ngo musubize abishimishaga bahagarariye kubyo barikubonesha amaso atari ibibavuye mu mitima . 13 Nico gituma , niba ndikujajwa nuko nshaka gushimisha abantu ? Niba kandi bibabishimishije nuko ari ibyanyu . 14 Kuko turigusunikwa n'urukundo rwa Kristo kubera ko turikubona ko ari biboneye ko niba umwe yaradupfiriye , bose barapfuye . 15 nuko yaradupfiriye twese kugira ngo abariho batabaho kubwabo , ariko babereho uwabapfiriye no kubazukira. 16 Nuko rero , kuva buno , ntawe tuzi kubw'umubiri , kandi none twamenye Kristo kubw'umubiri , buno ntaho ariko tumuzi . 17 Niba umuntu ari muri Kristo we n'ikiremwa gishasha, ibyakera baratambutse reba rero ibintu byose bibaye bishasha. 18 kandi ibyo byose bivuye kw'Imana , watugize umwe anyuriye muri Krisito kandi akaba yaraduhaye akazi ko guhuza abantu . 19 Kubera ko Imana iri muri Kristo yari ariguhuza isi na we wenyine , kandi ababarira abantu ibyaha byabo kandi akaba yaradushizemo ijambo ryo guhuza abantu 20 Ubwo rero , dukoraga akazi ko guhagarikira Kristo nkaho Imana yumvikaniraga mu kanwa kacu turikubinginga muri Kristo mwifatanye n'Imana . 21 Uwo utaramenye ikibi , yagizwe icaha kubera twewe kugira ngo duhindurwe muri we ukuri kw'imana .