2 Abikorinto 5
1
Tuzi neza yuko, irihema dutuyemo hano muri yino si rizasenyuka , dufite mu ijuru inzu iboneye yubatswe n'amaboko g'Imana , inzu izahoraho iteka mw'ijuru.
2
Kandi turigushaka kuba muri iryo hema, turikwifuza kwiturira muri iryo ryo mw'ijuru .
3
Niba rero tuzasangwa twambaye neza ntaho tuzaba turi buriburi .
4
kubera ko igihe turi muri iryo hema , turariraga , imizigo ituremereye , kuko tubaga dushaka kwiyambura ariko kwiyambika ngo ibyo gupfa bimirwe rimwe bunguri n'ibyo kudapfa .
5
kandi uwaturemeye iyo nzu n'Imana ,niwe wayiduhaye nk' ingwate y'Umwuka .
6
Duhoraga rero dufite icizere , kandi tuzi ko kuba muri guno mubiri n'ukuba kure y'Umwami .
7
kuko turikwigendera mu kwizera atari mubyo turi kubona .
8
Kandi twujujwe ibyiringiro, twikundiye no kuva muri guno mubiri kugira ngo twibere hafi y'Umwami .
9
Kandi nico gituma turikwihangana kuyibera beza , naho tuba turi mu mubiri , cangwa si twaguvuyemo .
10
Kuko ni ngombya ko twese twitaba imbere y'itrubinali ya Kristo kugira ngo buri muntu ahabwe ibihwanye n'ibyiza cangwa ibibi byo yakoze akiri muri guno mubiri .
11
Tumaze kumenya gutinya Umwami, dushakishaga kwemweza abantu ngo bamumenye , Imana iratuzi , nziko no m'ubwenge bwanyu namwe muratuzi .
12
Ntaho turigushakisha ko mwotwemera ariko twabahaye inzira zo kwishima kubera twewe , kugira ngo musubize abishimishaga bahagarariye kubyo barikubonesha amaso atari ibibavuye mu mitima .
13
Nico gituma , niba ndikujajwa nuko nshaka gushimisha abantu ? Niba kandi bibabishimishije nuko ari ibyanyu .
14
Kuko turigusunikwa n'urukundo rwa Kristo kubera ko turikubona ko ari biboneye ko niba umwe yaradupfiriye , bose barapfuye .
15
nuko yaradupfiriye twese kugira ngo abariho batabaho kubwabo , ariko babereho uwabapfiriye no kubazukira.
16
Nuko rero , kuva buno , ntawe tuzi kubw'umubiri , kandi none twamenye Kristo kubw'umubiri , buno ntaho ariko tumuzi .
17
Niba umuntu ari muri Kristo we n'ikiremwa gishasha, ibyakera baratambutse reba rero ibintu byose bibaye bishasha.
18
kandi ibyo byose bivuye kw'Imana , watugize umwe anyuriye muri Krisito kandi akaba yaraduhaye akazi ko guhuza abantu .
19
Kubera ko Imana iri muri Kristo yari ariguhuza isi na we wenyine , kandi ababarira abantu ibyaha byabo kandi akaba yaradushizemo ijambo ryo guhuza abantu
20
Ubwo rero , dukoraga akazi ko guhagarikira Kristo nkaho Imana yumvikaniraga mu kanwa kacu turikubinginga muri Kristo mwifatanye n'Imana .
21
Uwo utaramenye ikibi , yagizwe icaha kubera twewe kugira ngo duhindurwe muri we ukuri kw'imana .