2 Abikorinto 6

1 Kubera ko dukoraga hamwe n' Imana , turikusaba ko mutabona ubuntu bw'Imana mutabukoreye . 2 Kuberako byandistwe ngo : "Mugihe kiboneye narakumvishije , ku musi gw'agakiza naragutabaye ,Reba rero igihe gikwiriye , guno ni go musi gw'agakiza. 3 Ntaho dushiraga ico kubasitaza imbere yanyu kuko ntaho dushaka ko akazi kanyu kogira umugayo. 4 Ariko munzira zose dushakishaga kwiyubaha nk'abakozi b'Imana , tukihangana cane mu mateso gakomeye , mu mibabaro no mu byago . 5 Mu kudihwa , mu pirizo , mu mahangaiko , mu kazi , mu kudasinzira no kutarya . 6 Mu bubonere , dufite ubwenge , ineza , dufite umutima gukeye , n'urukundo rutarimo uburyarya. 7 Turigukoresha ijambo ry'ukuri , ingufu z'Imana , imbunda zo kwirinda no kurasa abanzi zivuye m'ukuri . 8 Mu bihe by' icubahiro no gusuzugurwa , ibihe byo gushimwa no kumwara , turikurebwa ngaho turi ababeshi kandi turi m'ukuri . 9 Nk'abatazwi kandi tuzwi , nk'abarugupfa kandi turibazima , nk'abahambwe kandi turi bazima. 10 Nk'abafite agahinda ariko duhoraga twishimye , nk'abakene kandi turigukiza benshi , nkaho ntaco dufite kandi twifitiye byose . 11 Umunwa gacu twaragubafunguriye mwewe Abakorinto, umutima gwacu gurabagukira . 12 Ntaho murikubyiganirana mu mitima yacu , ariko n'ibyo munda yanyu byabaye bitoya . 13 Munkorere namwe ngi ibyo ndikubabwira nkabo muri abana banje namwe kandi mureke imitima yanyu ibe migari (yaguke ) . 14 Mwere kuzirikwa n'ingoyi imwe hamwe n'abanyamahanga batizeye . Kubera ko hari ihuriro ki riri hagati y'ukuri n'icaha ? 15 cangwa si umwangaza n'umwijima bihuriye he ? Kandi Kristo na Beliali bumvikanirahaga he ? cangwa si umwizera n'umutizera basangiye iki ? 16 Ikanisa ry'Imana n'indaro ya biheko bihuriye he ? kubera ko turi i kanisa ry'Imana ihoragaho , nkuko Imana yarabigambye ngo : Nziturira hagati yabo kandi nzabateberera , nzaba Imana yabo , nabo bambere ubwoko. 17 Nuko rero , mubavemo kandi mutandukane nabo , Umwami arikugamba , mutakora ku kintu gihumanye , nanje nzabiyegereza. 18 Nzababera So kandi namwe mumbere abahungu n'abahara . Niko Umwami Umushobozi wa byose yagambye .