2 Abikorinto 4

1 Nico gituma , kubera twarahawe akazi n'Imana kubera imbabazi ze , twere gucika intege . 2 Dute kure ibiteye isoni bikorerwaga mu mwijima , ntaho tugenderaga mu nzira za makosa ,ntaho duhinduraga ijambo ry'Imana ariko igihe turigutangaza ukuri , dukoreshaga umutima g'ubwenge gwa buri muntu imbere y'Imana. 3 Niba ubutumwa bwacu bukiriho agatambara , niko guhishwe imbere yabo bakwiriye kurimbuka . 4 Ku abatizera , abo imana za kino gihe zahumishije ubwenge bwabo , kugira ngo batafunurirwa ubwiza bw'ubutumwa buboneye bwa Kristo , ariwe ishusho ry'Imana . 5 Ntaho twigishaga ibitwerekeye , tubwirizaga Yesu Kristo Umwami kandi tukiyita abagaragu be. 6 Kuko Imana yaragambye ngo : Umuco guzakuraho umwijima , gwakire mu mitima yacu kugira ngo amurikishe ubwenge bwo kumenya ububonere bw'Imana buri mu agahanga ka Kristo . 7 Duhetse ubwo bukire mu tubindi tw'ibumba , kugira ngo ubushobozi bukomeye bugarukire Imana , ariko atari twewe . 8 Turigusunikwa mu buryo byose , ariko ntaho twatsinzwe biteye ubwoba, 9 Naho turi mu mateso ariko twere kwiheba ; Tumerewe nabi ariko ntaho Imana yatwibagiwe , nubwo twobura ingufu ariko ntaho twishwe . 10 Duhoranaga urupfu rwa Yesu mu mibiri yacu buri gihe , kugira ngo ubuzima bwa Yesu buhishurirwe mu mibiri yacu . 11 Kuko twese tukiri bazima , duhoraga turigusunikirwa mu rupfu turikuzira Yesu kugira ngo ubuzima bwa Yesu bubonekanire mu mibiri yacu izapfa . 12 Ni co gituma urupfu rudukoreraga mo , ubuzima bugakorera muri mwewe. 13 Kuko rero dufite Umwuka gumwe go kwizera turiguhubiri muriri jambo ry'inyandiko : " Narizeye , nico gituma nagambye ! 14 Natwe twarizeye , nuko turagambye , Tuziko uwazuye Umwami Yesu , azatuzura hamwe nawe kandi azatwerekana hamwe na mwewe imbere ye . 15 Ibyo byose bibayeho kubera mwewe kugira ngo ubuntu bwiyongere kandi busesekare , kugira ngo Imana ihimbazwe , kandi amashimwe giyongere gabe menshi. 16 Nico gitumaga tudacika intege , kandi naho umuntu wacu urikubonekana n'amaso g'umubiri go gupfa yoharibika umuntu wacu wandani ahoraga ari mushasha umusi ku musi nubwo twoba turi kubabazwa . 17 Kuko aga mateso g'igihe goroheje kandi na g'igihe gitoya gari kutubyarira byinshi byiza bidashobora kuharibika . 18 Kuko ntaho dutumbiriye ibirikuboneka n' amaso, ahubwo dutumbiraga ibitabonwaga n' amaso , kubera ibibonekaga n'amaso nibya agahe gatoya , naho ibitabonekaga bihoragaho .