2 Abikorinto 3

1 None si dutangiye kwihamiriza ? cangwa si , nka bamwe , dukeneye inzandiko z'ubuhamya kubera mwewe cangwa si izivuye iwanyu ? 2 ni mwewe barua yacu , yanditswe mu mutima , zizwi no gusomwa na bose . 3 Koko muri ibarua ya Kristo , yanditswe n'akazi dukoraga , itaranditswe na wino ariko yanditswe n'Umwuka gw'Imana nzima , itaranditswe ku meza g'amabuye , ariko ku meza g'umubiri , ariyo imitima yanyu . 4 Ico nico gihagararo cacu dukuye muri Kristo imbere y'Imana. 5 ntaho ari uko dushoboye ku ngufu zacu gutekereza no gukora icarico cose nkaho twishoboje , ariko ingufu zacu zivaga ku Mana . 6 Yaradushoboje kuba abakozi b'isezerano rishasha , bitavuye kuri bamwe ariko bivuye mu mwuka , kubera ko ibarua ziricaga ariko ubuzima buvaga mu mwuka . 7 Kandi rero , niba akazi kurupfu kanditswe mu mabuye hakoreshejwe inyugute karashimwe kugeza igihe abana b'Israeli batongeye guhanga amaso kuri Musa , kubera ubwiza bw'isura ye naho ubwo bwiza bwabaye ubwo igihe gito . 8 nigute si akazi k'Umwuka katazarushaho kubonera ! 9 Niba akazi kazanaga gutsindwa karaboneye , akazi k'ukuri karaboneye hejuru ya byose . 10 Nuko rero , dukurikije ibyo , icarikiboneye ntaho kikiboneye , kubera ubwo bwiza buruta ubumenyi bw'abantu , 11 Niba rero ububonere bw'umwanya mutoya bwarahawe icubahiro , ibizahoraho birushaho . 12 Kubera dufite ibyo byiringiro , twiyumvaga ko turi mu buhuru . 13 Kandi ntaho tubikoraga nka Musa wambaraga umwenda mu gahanga ke kugira ngo abana b' Israeli batamutumbira , bakareba iherezo ya bya bindi by'umwanya mukeya . 14 Ariko banze kumva kuberako kugeza nabuno aka gatambara karacariho igihe cose baba barigusoma indagano ya kera , kandi ntaho bagakuraho kuko ni muri Kristo kavagaho . 15 Kugeza buno , igihe babaga barigusoma ibya Musa , imitima yabo ibaga ifunitswe . 16 Ariko imitima yabo yihannye imbere y'Umwami ,agatambara gashokaga karikuvaho . 17 Kandi Umwami n'Umwuka , kandi aho Umwuka g'Umwami guri haba hariho ubuhuru . 18 Twese twakuweho ako gatambara, turebaga neza ububonere bw'Umwami nkaho turikureba mu kiyo , tugahinduka nkawe , tukaja m'ubwiza tukinjizwa no mubundi , nkaho duhinduwe n'Umwami ariwe Umwuka .