2 Abikorinto 2

1 Njewe nabonye biboneye ko ntagaruka iwanyu mubabaye . 2 Kuko niba ari njewe ubababaje , ninde si ushoboye kunshinja , atari uwo nababaje ? 3 Nabandikiye bino kugira ngo , ningera iyo , ntazababazwa n'agahinda kubera wa wundi ushoboye kumbera ibyishimo . Mwese mbafitiye ibyo byiringro , ibyishimo byanje n'ibyanyu mwese . 4 Narabandikiye mbabaye cane , umutima guzuye agahinda kenshi ,mfite amarira kangari . Ntaho nshaka kubatera agahinda , ariko nukugira ngo mumenye urukundo ruhebuje mbafitiye . 5 Niba hariho umuntu wobatera agahinda , ntaho ari njewe yababaje gusa ariko mwese , ariko ntaho ari mwese , kugira ngo ntakabya . 6 Ibitutsi uwo muntu yabonye n'abantu benshi birahagije . 7 Kugira ngo mumubabarire no kumuhumuriza aticwa n'agahinda karenze . 8 Kubera ibyo ,ndabasabye ko mumwereka urukundo. 9 Kuko narabandikiye ngo menye, ndi kubagerageza , niba mwumviraga muri byose . 10 Niba hariho uwo mubabariye nanje ndamubabariye , kandi mu uruhande rumwe , ni ukubera mwewe imbere ya Kristo . 11 Kugira ngo tudaha shetani inzira ngo atuje hejuru , kuko tuzi twese imipango mibi adufitiye . 12 Maze kugera i Troa kubera umwaze , naho Imana yari yamfunguriye umuryango , ntaho umutima gwanje ntaho gwaruhutse , kuko ntaho nahasanze Tito , mwene data . 13 Nico catumye mbasiga ngenda i Makedonia . 14 Amashimwe nag'Imana , itumaga dutsindira muri Kristo , kandi akatunyuriramo ngo ahumurize neza abamuzi . 15 None rero , ku Mana turi amarashi gaboneye ga Kristo, hagati y'abizeye n'abari kurimbuka . 16 Tubereye bamwe amarashi gurupfu , amarashi gazanaga urupfu , ku bandi turi amarashi gazanaga ubuzima , nonesi ninde wobitugayira? . 17 Kuko ntaho tumeze nka ba bandi benshi bazambije ijambo ry'Imana , kandi turi kugamba ukuri dutumwe n'Imana , turi mbere y' Imana n'imbere ya Kristo .