1 Abikorinto 9

1 None si sindi mu mudendezo. None si sindi intumwa ? Ntaho si nabonye Yesu Umwami wacu ? Ntaho si muri akazi kanje mu Mwami ? 2 Niba ku bandi ntari intumwa, muri make ndiyo imbere yanyu, kuko muri i kashe y'ubutumwa bwanje mu Mwami. 3 Niko nireguraga imbere y'abandegaga. 4 None si, ntaho dufite uruhusa rwo kunywa na kurya ? 5 None si ntaho dufite uruhusa rwo kuzana mushiki wacu no kumusohoza nkuko izindi ntumwa zibikoraga, nkuko abavandimwe b'Umwami na Kefa babikoze ? 6 Cangwa si, ni njewe na Barnaba tutemerewe kuruhuka? 7 Ninde si wagizwe umusoda agakoresha amafaranga ge ? Ninde si wateye impoko, ntarye akanyamunyu ? Ninde si uragiraga ubusho ntanywe amata gabwo ? 8 Ibi bintu ndikugamba, ntaho bibagaho si mu mico y'abantu ? None itegeko si ntaho riri kubigamba ? 9 Kuko itegeko rya Musa ryarabigambye ngo : Ntaho uzafunga umunwa gw'inka igihe iriguhonyora imbuto. Imana si ntaho yitaga ku bimasa ? 10 Cangwa si arikubigamba kubera twewe ? Inka ni zo Imana yitagaho gusa ? Kubera twewe byanditswe ngo : Uriguhinga agomba guhinga yizeye, n'uri gukandagira imbuto agakandagira afite ibyiringiro ko afite ho uruhare. 11 Niba rero twarababibyemo iby'Umwuka, mbesi ni ikibazo gikomeye niba dusaruye iby'igihe gito ? 12 Niba hari abandi bafite uburenganzira kuri mwewe, none si njewe ngomba kubyishimira kurusha abandi ? Ariko ntaho twakoresheje ubwo burenganzira, ariko twemeye byose, kugira ngo tutabera abandi ikigusha k'ubutumwa bwa Kristo. 13 None si ntaho muzi ko abakoraga akazi k'Imana mu kanisa bagomba kubeshezwaho n'ikanisa, kandi ko abakoraga akazi ko ku gicaniro bafit 14 e uruhari ku biri ku gicaniro ? Ni guco bimeze ko abarigutangaza Inkuru Iboneye, nabo bagomba kubeshwaho n' ubutumwa. 15 Ariko njewe ntaho nakoresheje ubwo burenganzira, niba nanditse bino ntaho ndigushaka kubwisabira, kuko nakwemera kwipfira aho kugira ngo nakwe ibi byo niratiraga. 16 Kandi niba ndi gutangaza ubutumwa, ntaho ibyo nabyiratira, kuko ntegetswe kubikora, kandi nzabona ibyago mbaye ntatangaje ibya Yesu. 17 Ni mbikora bivuye mu mutima gwanje, nzahembwa, ariko nimbikora ndigusunikwa, bizambera umuzigo nikorejwe . 18 None si ibihembo byanje n' ibihe ? Nuko, nakwitangaza ndasabye umushahara kandi ntakoresheje uburenganzira bwanje nk' umuhubiri w' ubutumwa. 19 Kuko, naho ari ntawe mfitiye ideni, nigize umugaragu kugirango nzanire Umwami wanje abantu kangari. 20 Hamwe n' Abayuda, nifashe nkabo kugira ngo mwungukire abantu akangari, hamwe n' abategekwaga n' amategeko nkaho ndi hasi y' amategeko, naho njewe njenyine ntarigutegekwa nago kugira ngo nabo bategekwaga nago baze kumenye Kristo. 21 Iyo ndi hamwe n' abadakurikizaga amategeko, nkifata nkaho ntazi amategeko naho numviraga itegeko ry' Imana, kugira munzanire abatumviraga amategeko. 22 Nifashe nkaho nta ngufu mfite. Kugira ngo muzanire abatagira ingufu, nabaye byose kuri bose kugira ngo mbone gukiza bamwe mu buryo bwose. 23 Ibyo nkoraga byose mbikoraga kubera Ubutumwa buboneye kandi mbigiremo urahari. 24 Ntaho muzi ko abirukaga mu kibuga birikugaga bose, ariko umwe akaba ari we uhembwaga ? Mwiruke murigushaka gutsinda. 25 Abari guhiganwa nabo bagomba kwibuza byinshi kandi bakoraga ibyo byose kugira ngo bahabwe ishapo y'ishimwe rizambaga, ariko twewe tukoraga byose kugira tuzahabwe umudari gutazambaga. 26 Njewe rero ntaho nirukankaga nk'abariguta igihe, ntaho meze nk'abakubitaga ingumi mu muyaga. 27 Ariko nkoresha umubiri ntagubabariye, nkagutegeka, kugira ngo njewe njenyine ntazabarwa nk' uwakoze busha nyuma yuko maze kwigisha abandi.