1 Abikorinto 10

1 Bavandimwe, ntaho nshaka ko muyoberwa ko badata banyuze mu si y' ibicu kandi ko bose bambutse umugezi munini, 2 ko bose babatijwe muri Musa mu gicu n'ingezi 3 ko bose bariye ibiryo bimwe by' umwuka, 4 ko banyoye ibyo kunywa bimwe by' umwuka, kuko banyweraga ku gitare c'umwuka cahoragana nabo kandi ico gitare cari Yesu Kristo. 5 Ariko benshi muri abo ntaho babonereye Imana, ni cyo catumye bashirira mu kidaturwa. 6 Kandi ibyo byose byabereyeho kutubera umufano kugira ngo twirinde ibibi nkabo. 7 Mutaba abasengaga abazimu nka bamwe muri bo nkuko byanditswe ngo : Abantu bariyicariraga ngo banywe no kurya nyuma barahaguruka barishimisha. 8 Duhunge ubusambanyi, nkuko bamwe muri bo bakoze, nuko ibihumbi mirongo ibiri na batatu baguye aho mu musi gumwe. 9 Tutagerageza Umwami nkuko bamwe muri bo bamugerageje nuko inzoka zirabamara. 10 Mutabubura na rimwe nkuko bamwe buri bo babubuye nuko bamarwa n' umurimbuzi. 11 Ibintu nka bino byabayeho kugira ngo bibe umufano kandi byaranditswe ngo bidukure mu bujiji, twewe twageze ku mwisho gwa kino gihe. 12 Kubera ibyo, urigutekereza ko ahagaraye yirinde atagwa. 13 Nta kigeragezo mwanyuzemo kitari ca buri muntu, n' Imana yo kwizerwa ntaho izemera ko mugeragezwa kurusha ingufu zanyu, ariko hamwe nico kigeragezo azatayarisha inzira zo kukivamo, kugira ngo mushobore kwihangana 14 Abo nkundaga, nico gitumye mbasabye ngo muhunge gusenga abazimu. 15 Ni nkaho ndikugambisha abantu bakuze kandi bafite ubwenge, mutekereze kuri ibi ndikubabwira. 16 Igikopo ca vino co duhaga umugisha ntaho si tubaga turi gusangira amaraso ga Kristo? Umukati si tumanyuraga ntaho tubaga turi mu bumwe n'umubiri gwe ? 17 Kubera ko umukati gumwe gutugiraga umubiri gumwe twewe turi benshi kuko dusangiraga twese umukati gumwe. 18 Mwibuke Abana b'Israeli b' umubiri. None si abaryaga ibyo batambye ntaho bari umwe nabyo kubera aho gutambira 19 Ni ibiki ndikugamba ? Nuko si, inyama ziterekerewe hari icyo zimaze, cangwa si ibishushanyo hari ico bimaze ? Oya da. 20 Ndikugamba ko ibyo batambaga, ntaho bitambirwaga Imana ahubwo babitambiraga abizimu. 21 Kandi ntaho nshaka ko muba bamwe n'abadaimoni. Ntaho mukwirije kunywera ku gikopo c' Umwami hanyuma kandi ngo munywere no ku c'abazimu. 22 Ntaho mwasangirira ku Meza g' Umwami nyuma ngo muje gusangira ku meza ga shitani. None dushake guhagurutsa ishari ry' Imana ? None si tumurusha ingufu ? 23 Twemerewe byose, ariko byose ntaho bidufitiye akamaro, twemerewe byose ariko byose ntaho bitwubakaga. 24 Ntihagire umuntu urigushakisha inyungu ze gusa ahubwo buri wese ashake uz' uwundi. 25 Mwirire ibyo bagurishaga mu soko mutari kubaza kubera umutimanama. 26 Kuko isi n'ibiyuzuyemo ni iby'Umwami. 27 Niba umuntu utizeye aguhamagaye kandi ukumva ushaka kujayo, uzarye byose ashize imbere yawe utari kwibaza bitewe n'umutimanama 28 Ariko niba umuntu agambye ngo: Izi nyama zaraterekerewe, utazirya, kubera uwo muntu wabikumenyesheje mbere kandi kubera umutimanama. 29 Ntaho ndigushaka kugamba umutima gwawe ahubwo ug'uwo muntu, kubera iki si noneho ? Ubuhuru bwanje si buzacirwa imanza n'umutima g'ubwenge g'undi muntu ? 30 Niba ndiye ndigushimira Imana, kuki si ndikuregwa kubera ikintu co ndigushimira Imana? 31 Mubaye muriye changwa mukanywa, nkanswe hari ico mukoze, mubikorere gukuza Imana. 32 Mutasitaza Abagiriki cangwa Abayuda cangwa i kanisa ry'Imana. 33 Nkuko nanje nkoraga byose ngo nezeze bose, ntashaka inyungu zanje, ariko iza benshi, kugira ngo bakizwe.