1 Abikorinto 4

1 Kubera ibyo mureke batubone nk'abakozi ba Kristo kandi nk'abatanga ibihishwe by'Imana. 2 Ibisigaye, buri mwigisha werekana ibihishwe by'Imana asabwe kuba intungane. 3 Kuri njewe, ntaho mpangayitse kubyerekeye kuncira imanza, cangwa si mu turubinali y'abantu. Ntaho ndikwicira urubanza, kuko nta na kimwe kirikuntsinda. 4 Ariko ntaho ari ukubera ibyo nagizwe umunyakuri. Umwami niwe uncira urubanza. 5 Nico gituma mutagomba guca urubanza mbere y'igihe, murindire Umwami aze, niwe uzahishura ibihishwe mu muyobe, akerekana imigambi y'imitima. Nuko buri muntu azahabwa ku Mana ishimwe akwiriye. 6 Ni mwewe mwatumye, bavandimwe, nakoresha ibi bintu ndikugamba : Ibinyerekeyeho na Apolo kugira ngo mutwigireho mutazaja kure y'ibyanditswe. Kandi hatagira uwiratira umwe cangwa undi. 7 None si, niki kigutandukanyije ? N'iki si ufite co utahawe ? None si niba warabihawe, kuki urikwirata ? Nkaho atari ibyo wahawe ? 8 Ko muhaze si, mukaba abakire, tutahari mwatangiye gutegeka. Ni mutegeke kugira ngo natwe dutegeke hamwe namwe. 9 Kuko, ndikubona Imana yaratugize intumwa, abanyuma muri bose, abaciriweho urubanza rwo gupfa mu nzira imwe, kuko twabereye isi, abamalaika n'abantu ibyo gushungera. 10 Turi abasazi kubera Kristo, ariko mwewe muri abanyabwenge muri Kristo, nta kamaro dufite ariko mwewe murakomeye. Murashimwaga twewe tukagawa ! 11 Kugeza buno, twishwe n'inzara, n'imyota, twambaye busha dufashwe nabi, turiguhangaika hino no hirya. 12 Turarushe gukoresha amaboko, turigutukwa, turigutanga imigisha, tukicwa ariko turikwihangana. 13 Turikubesherwa, tukagamba twitonze, twahindutse nkaho turi umuchafu gw'isi, ibyo gutabwa n'abantu kugeza na buno. 14 Ntaho mbandikiye ibi kugira ngo mbamwaze, ariko mbanjije kubabwira kuko muri abana nikundiraga. 15 Kuko naho mwoba mufite abigisha ibihumbi icumi muri Kristo, ntaho mufite ba so kangari, kuko ari njewe wababyaye muri Kristo Yesu mu ubutumwa buboneye. 16 Kubera ibyo ndabihanangirije munyigane. 17 Ni ukubera ibyo nabatumiye Timoteyo, umwana wanje, mukundwa kandi umwizerwa mu Mwami, azabibutsa inzira zanje muri Kristo niba izo ari zo, uko nigishaga hose mu makanisa gose. 18 Bamwe buzuyemo ubwirasi ngo ntaho mfite uruhusha rwo kuza iwanyu. 19 Ariko ngiye kuzaza, niba Imana ibishaka, kandi nzamenya, atari amagambo gabo gusa, ahubwo niba ari ingufu z'abo birasi. 20 Kuko ubwami bw'Imana atari amagambo gusa, ahubwo ni ingufu z'Imana. 21 Mushaka iki ? Nzaze si iwanyu mfite inkoni cangwa si urukundo no mu mutima go kwitonda ?