1 Abikorinto 5

1 Biri kumvikana ko muri mwewe harimo ubusambanyi, kandi ubusambanyi butarigeze kubaho no mu abapagani, bigeze aho umwe muri mwewe yasambanyije umugore wa se. 2 Kandi muri kwirata ! Kandi ntaho mwigeze kubabazwa kugira ngo uwakoze ibyo akurwe hagati yanyu. 3 Kuri njewe, ndi kure yanyu mu mubiri, ariko hamwe namwe mu mutima, naramumenye bwa mbere, nkaho narindiho, uwakoze ico gikorwa : 4 Mu zina rw'Umwami Yesu, mwewe n'umutima gwanje biri hamwe n'ingufu z'Umwami wacu Yesu. 5 Umuntu umeze guco ahabwe shitani ngo azambye umubiri gwe, kugira ngo umwuka gwe gukizwe umusi go kugaruka k'Umwami Yesu. 6 Murikwiratira ubusa. Ntaho muzi ko umusemburo mukeya gubyimbishaga umutsima gose ? 7 Mwikuremo usemburo gushaje, kugira ngo mube umutsima mushasha ari nta musemburo gubarimo, kuko Kristo Pasaka yacu, yabaye igitambo. 8 Nuko rero dukore umusi mukuru, dukoresheje umusemburo mushasha, atari umusemburo g'uburyarya n'ububi, ariko dukoresheje imikati itarimo umusemburo go kubonera n'ukuri. 9 Narabandikiye mu baruwa yanje ngo mutafatanya n'abasambanyi. 10 Ntaho ari ukugamba ngo mutabana na rimwe n'abasambanyi bo muri yino si, cangwa abantu bashaka kwikururira byose, ibisambo cangwa si abasengaga ibisanamu, niba atari guco, ni byiza ko muva mwa yino isi. 11 None rero ngibi ibyo nabandikiye, nuko mutafatanya n'uwo muntu wiyitaga umuvandimwe, kandi ari umusambanyi agashaka byose wenyine, agasenga ibisanamu cangwa akaba uwo gutukana, umusinzi, umusambo, mutazarye n'umuntu umeze guco. 12 None si ndikucira urubanza abo tutari hamwe kubera iki? None si ntahi ari bo mwacu tugomba guhana? 13 Ibyerekeye abo hanze, Imana ibaciriye urubanza mwirukane uwo mwanzi mubi hagati yanyu.