1 Abikorinto 3

1 Kuri njewe, ntaho nabagambishije nkaho muri abantu b'umwuka ariko, nk'abana batoya bunzwe kuri Kristo. 2 Nabahaye amata atari ibiryo bikomeye kubera ko ntaho mwari kubishobora kandi na buno ntaho mubishoboye kuko muracari abo umubiri. 3 Kuko muri mwewe harimo ishari, intonganya, none si, ntaho mukiri ab' umubiri, kandi si, ntaho muri kugendera mu bitekerezo by'abantu ? 4 Iyo umwe arikugamba ngo : Njewe ndi uwa Paulo, n'undi ngo, ndi uwa Apolo, si mukiri abantu batizera. 5 Apolo n'iki cangwa Paulo n'iki ? S'abakozi mu nzira yo mwakirijwemo, ukurikije uko umwami yageneye buri wese. 6 Nateye imbuto, Apolo asukiraho amazi, ariko uwakujije ni Imana. 7 Nkuko ntaho ari uwateye imbuto ufite akamaro, cangwa si uwasukiriye amazi, uwa gombwa n'Imana ikuzaga. 8 Uwateye imbuto n'uwasukiriye amazi bose barangana kandi buri wese azabona ibihembo bikwiranye n'akazi ke. 9 Kuko turi abakozi hamwe n'Imana. Muri umurima gw'Imana n'inyubako ye. 10 Nkuko nahawe ubuntu n'Imana, nashizeho umusingi nk'umwubatsi ufite ubwenge, n'undi yubaka hejuru. Ariko buri muntu yirinde uburyo akoreshaga kubaka hejuru yago. 11 Kuko nta muntu ushoboye gushiraho ugundi musingi atari ugusanzweho, ariwe Yesu Kristo. 12 Kandi niba umuntu yubatse hejuru y'umusingi n'izahabu, cangwa ifeza, cangwa amabuye gahenze, cangwa ibiti cangwa ibikenyeri cangwa isovu, akazi ka buri muntu kaziha agaciro. 13 Kuko umusi guzagumenyesha kuko akazi kose kazahishurwa n'umuriro kandi umuriro nigwo guzagerageza umurimo gwa buri muntu. 14 Niba akazi k'umuntu ko yubatse kadahiye, azahabwa ibihembo. 15 Ariko niba iby' umuntu yubatse bigurumiye, we azakizwa, ariko nk'unyururutse mu muriro. 16 Ntaho muzi si ko muri ikanisa y'Imana n'uko Umwuka gw'Imana guri muri mwewe. 17 Niba umuntu ashenyuye inzu y' Imana izamushenyagura, kuko ikanisa y'Imana iratunganye, namwe niko muri. 18 Ntihagire uwibesha we wenyine : Niba hari umuntu hagati yanyu utekerezaga ko afite ubwenge bwa kino gihe, abe umusazi kugira ngo ahinduke umunyambwenge. 19 Kuko ubwenge bwa yino si ni ubusazi imbere y'Imana. Kandi biranditswe ngo : Afatiraga abasazi mu butiriganya bwabo. 20 Kandi ngo : Umwami azi ibitekerezo by'abanyabwenge kuko azi ko ari ubusa gusa. 21 Umuntu rero ntashire ibyiringiro bye mu bantu, kubera ko byose ari ibyanyu. 22 Abe Paulo cangwa Apolo, abe Kefa cangwa isi, haba gupfa cangwa ibintu turikureba, cangwa ibintu by'ejo. Byose ni ibyanyu. 23 Namwe muri aba Kristo, na Kristo ni uw'Imana.