1 Abikorinto 2

1 Kuri njewe, bavandimwe, igihe najaga iwanyu, ntaho nakoresheje amagambo go kwishira hejuru cangwa si ubwenge nje kubahamiriza Imana. 2 Kuko ntaho nagize igitekerezo co kumenya ikindi kintu atari Yesu Kristo, kandi Yesu Kristo wababwe. 3 Njewe njenyine nabanye namwe nta ingufu, mfite ubwoba kandi ndigutitira. 4 Kandi ijambo ryanje n'amahubiri ganje ntaho byari bihagarariye ku magambo go kwemeza guzuyemo ubwenge, ariko naberetse byose mu Mwuka n'ingufu. 5 Kugira ngo kwizera kwanyu kutahagararira, atari ku bwenge bw'abantu gusa ariko ku ngufu z'Imana. 6 Ariko n'ubwenge twigishaga hagati y'abatagira inenge atari ubwenge bwa kino gihe, atari ubwo abatware ba kino gihe, bazagirwa ubusa. 7 Twigishaga ubwenge bw'Imana, butamenyekana kandi buhishwe kuva mbere kugeza n'ubu, bwateganyijwe kugira ngo tuzamurwe. 8 Nta n'umutware uwo ari we wese mubategeka isi wamenye ubwenge bwerekeye umugambi gw'Imana, kuko iyo babumenya, ntaho baba barabambye Umwami w'ikuzo. 9 Ariko nkuko byanditswe: Ni ibyo bintu byo ijisho ritegeze kubona, ugutwi kutigeze kumva bitigeze kwinjira mu mitima g'umuntu, n'ibyo bintu Imana yatayarishirije abayikunda. 10 Imana yabihishurije Umwuka kuko umwuka gurebaga ibintu byose, kandi gukamenye byose. Ndetse guzi n'amabanga gahishwe ndani y'ibitekerezo by'Imana izi yonyine. 11 Ninde mu bantu uzi iby'abantu niba atari umutima g'umuntu gumurimo ? Guco, nta muntu uzi iby'Imana atari Umwuka gw'Imana. 12 Ariko twewe ntaho twahawe Umwuka gw'isi, ariko twahawe umwereko gw'Imana kugira ngo tumenye ibintu Imana yatwihereye k'ubuntu. 13 Ntaho tubigambaga dukoresheje amagambo g'ubwenge bw'umuntu, ariko hamwe n'ibyo umwuka gutwigishaga, turigukoresha indimi z'Umwuka ku byerekeye ibintu by'Umwuka. 14 Ariko umuntu wa kamere ntaho yemeraga iby'umuka gw'Imana, kuko kuri we n'ubusazi, ntaho yabimenya kuko bisobanurwaga mu mwuka. 15 Umuntu uzi Imana, arondoraga byose, kandi nta n'umwe umuciraga urubanza. 16 Kuko ninde wamenye ibitekerezo by'Imana ngo amwigishe ? Amwereke inzira n' ibyo gukora ? Ariko twewe, dufite ibitekerezo bya Kristo.