1 Abikorinto 1

1 Paulo wahamagariwe kuba intumwa ya Yesu Kristo ku ubushake bw'Imana n'umuvandimwe Sositene. 2 Ku Kanisa ry'Imana riri i Korinto, ku ntungane zose muri Yesu Kristo, intungane mu muhamagaro n'abitabazaga, aho bari hose, Yesu Kristo nk'Umwami wabo n'uwacu. 3 Muhabwe ubuntu n'amahoro bivuye ku Imana Data wacu twese n'Umwami Yesu Kristo. 4 Mporaga ndigushimira Imana kubera mwewe, kubera ubuntu bw'Imana mwaboneye muri Yesu Kristo. 5 Kubera muri we mwasenderejweho ubukire bw'u buryo bwose bwerekeye ijambo n'ubumenyi. 6 Ubuhamya bwa Kristo bwahawe ingufu muri mwewe. 7 Kugeza ho ari nta mpano mubuze, murindiriye kwiyerekana k'Umwani wacu Yesu Kristo. 8 Azabashoboza kugeza k'umwisho, kugira ngo mutagira umugayo ugo musi g'Umwami wacu Yesu Kristo. 9 Imana n'iyizerwa, we wabahamagaye ngo mube umwe n'Umwana we, Yesu Kristo Umwami wacu. 10 Ndabasabye bavandimwe, mu izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo ngo muvuge rumwe, mutiremamo ibice, ariko mube umwe m'Umwuka gumwe no mu myumvire imwe. 11 Kuko, bavandimwe, nabwiwe n'abantu ba Klowe ko harimo intonganya hagati yanyu. 12 Ndigushaka kugamba ko buri muntu muri mwewe arikugamba ngo: Njewe ndi uwa Paulo, Njewe uwa Apolo, Nanje ndi uwa Kefa, nanje uwa Kristo. 13 None si Kristo yacitse mo ibice ? Paulo si yarababambiwe ? Cangwa si mwabatijwe mu izina rya Paulo ? 14 Ndigushimira Imana kuko ntawe nabatije muri mwese, uretse Kirispo na Gayo. 15 Kugira ngo hatagira umwe ugamba ko yabatijwe mu izina ryanje. 16 Nongeye mbatiza umuryango gwa Stefanasi, ahasigaye n'uko mbizi, nta wundi nabatije. 17 Ntaho Kristo yantumye ngo mbatize, yantumye ngo ntangaze ubutumwa buboneye, kandi mbikore ntakoresheje ubwenge bwo kugamba neza, kugira ngo umusaraba gwa Kristo gutahindurwa busha. 18 Kubera guhubiri ibyo umusaraba n'ubusazi ku abari gupfa ariko kuri twewe twakijijwe n'ingufu z'Imana. 19 Kandi biranditswe ngo: Nzakuraho ubwenge bw'abanyabwenge kandi nzahindura busha ubumenyi bw'abamenyi. 20 Umunyabwenge si arihe ? Umwanditsi si we arihe ? Umunyabitekerezo si w'iyi misi arihe ? Imana si ntiyamwajije abanyabwenge ba kino gihe ikabahindura abasazi ? 21 Kuko isi n'ubwenge bwayo ntaho byamenye Imana, byabonereye Imana mu bwenge bwayo bwo gukuza abizeye n'ubusazi bw'amahubiri g'Ijambo ryayo. 22 Abayuda basabaga ibitangaza n'abagiriki bashakaga ubwenge. 23 Twewe twigishaga ikimwaro ku bayuda n'ubusazi ku bagiriki. 24 Ariko ingufu z'Imana n'ubwenge bwayo ku bahamagawe, baba Abayuda cangwa Abagiriki. 25 Kuko ubusazi bw'Imana buvuyemo ubwenge kurusha abantu, kandi intege nkeya z'Imana zirusha ingufu z'abantu. 26 Mwibaze bavandimwe, ko muri mwewe mwahamagawe nta banyabwenge benci mu mubiri, cangwa abafite ingufu cangwa abanyacubahiro bari muri mwewe. 27 Ariko Imana yacaguye ibintu by'iyi isi kumwaza abanyabwenge, Imana yacaguye ibintu bitagira ingufu kugira ngo imwaze ibifite ingufu. 28 Kandi Imana yacaguye ibintu bigayitse kandi ibigawe by'iyi isi, ibitariho kugira ngo ishire hasi ibiriho. 29 Kugira ngo hatagira umuntu wishira hejuru. 30 Kandi, niwe watumye muba muri Kristo, muri we ku ubushake bw'Imana yagizwe ubwenge bwacu, ukuri, ukwezwa na kurokorwa, 31 Kugira ngo, nkuko baranditwe : Uwishira hejuru wese yikuze m'Umwami.