Isura 3

1 Andikira malaika w'ikanisa riri Isaridi ngo : Uku niko ufite imyuka irindwi y'Imana hamwe na za nyenyeri zirindwi arikugamba , nzi byose wakoze , kandi ko umeze ngaho uriho nyamara ukaba warapfiriye . 2 Fungura amaso kandi ukomeze abasigaye nabo bari mu nzira yo gupfa , kuko nabonye ko imirimo yawe itaboneye imbere y'Imana yanje . 3 Nuko gumya kwibuka ubutumwa wakiriye nibyo wumvishije , wongere ubyitondere kandi wihane . Ariko sasa nutaba maso , nzaza nk'umusambo kandi ntabwo uzamenya igihe nzagkugwaho . 4 Icokora , ufite abantu bake Isaridi batanduje batakoze ibibi, ni nkaho bitigeze bacafuwa imyenda yabo : bazagendana nanje baboneye mu nzira zose bameze nk' abantu bambaye imyenda y' umweru iboneye kubera ko babikwiriye . 5 Uzatsinda nzamwambika koko imyenda y'umweru ;kandi ntaho nzafuta izina rye na rimwe mu gitabo c'ubuzima kandi nzatangira n' izina rye imebre ya Data n'imbere y'abamalaika be . 6 Ufite amatwi gumvaga ni yumve ibyo Umwuka arikubwira amakanisa . 7 Andikira malaika w'i kanisa ribereye i Filadelifia ngo : Kumo niko Utunganye , kandi ukwiriye , ufite urufunguzo rwa Daudi , ufunguraga ntihagure ufunga , kandi yofunga hakabura uwi fungura , arikugamba ngo . 8 Nyiji neza imirimo yawe . Reba , kubera ko ufite ingufu nkeya , kandi ukaba wararinze igambo rya nyowe , kandi ukaba utarahakanye izina rya nyowe , nashirire hambere ya wowe umuryango gufunguye kandi ko nta muntu numwe ushobweye kugufunga . 9 Reba , nguheye bamwe bo mu Sinagogi ya Shetani , biyitaga Abayuda kandi bataribo , ariko bakaba ari ababeshi . Reba, nzabasunika kuza , bapfukamye hambere y'ibikandagizo bya wowe , kandi bamenye ko nagukunze . 10 Kuko witondere igambo ryo kwihanganira muri nyowe , nanje nkakurinde mu gihe co kugeragezwa , kiri hafi kuza mu bihugo byose kugerageza abatuye isi yose . 11 Ndayija bwangu, ukomeze ibyo ufite , hatagira ukwiba ipete rya wowe . 12 Ukatsinde , nkamugire inkingi mu kanisa ry'Imana ya nyowe , kandi ntaho akavemo ukundi , nkamwandikaho izina ry'Imana ya nyowe , n'izina ry'umuji gw'Imana ya nyowe , gwa Yerusalemu nshyasha, g' Umwuka guvuye mu juru ku Mana ya nyowe , no ku zina rya nyowe rishasha . 13 Ufite amatwi gumvaga , ni yumve ibyo Umwuka arikugambira amakanisa . 14 Wandikire malaika w'ikanisa riri Laodikiya ngo : Uku niko uwitwa Amina arikugamba , umudimwe utabeshaga kandi w'ukuri , itangiriro ryo kurema kw'Imana , arikugamba ngo ' 15 Nyiji imirimo ya wowe , ko ntaho ukonje nta nubwo udashushe . 16 Nuko rero kuko urihagati udakonje cangwa gushuha , ngiye kukuruka ng' irikunuka amazi ga dashushe kandi gadakonje kuva mu munwa gwa nyowe . 17 Kuko wiritaga urikugamba ngo : Nakize , mfite ibi tu akangari , ntaco mburire kandi merire neza . Nyamara ntaho uzi ko uri umukene, umutindi wo kubabarirwa ,kandi urimpumyi ndetse wambeye busha . 18 None rero ndikukugirira inama ngo ugure iwa nyowe izahabu yanyurire mu ruzini, kugira ngo uhinduke umukire , wambeye imyenda y'umweru , kugira ngo isoni zo kwambara busha kwa wowe zere kugaragara kandi ugure iwa nyowe umuti gwo gusiga ku maso gawe kugira ngo urebe neza. 19 Nyowe ngaruraga kandi ngahana abonkundaga bose , nuko gira vuba wihane . 20 Reba , ndi ha muryango , kandi ndigupiga hodi. Umuntu yumvishije ijwi rya nyowe nuko akafungurira , nkYinjire muwe nsangire nawe , turye hamwe . 21 Ukatsinde, nkamwicaze hamwe na nyowe mu ntebe ya nyowe y'ubwami , nkuko na nyowe natsindze nkicara hamwe na Data mu ntebe ye y'ubwami. 22 Ufite amatwi gumvaga ni yumve ibyo Umwuka arikugambira amakanisa .