Isura 2

1 Ubuhanuro bwa Isaya, umuhungu wa Amosi, ku Bayuda no ku b'Iyerusalemu. 2 Hakabeho, mu misi irikwija, umusozi gw'inzu y'Uhoragaho, gukakomerezwe mu mpinga y'imisozi, gushirwe hejuru gusumbe izindi, kandi amahanga gose Niko gakayije guteranira. 3 Abantu akangari bazaguzaho kandi bagambe ngo: muze tunyegere ku musozi gw'Uhoragaho, mu nzu y'Imana ya Yakobo, kugira ngo atwigishe inzira ze. Kandi ngo tuzigendere mo kubera ko i Siyoni ariho hakaturuke amategeko, Iyerusalemu niho hakaturuke igambo ry'uhoragaho. 4 Akabe umujuji w'amahanga, akahane amoko akangari. imisho zabo bazicuragamo, insanguruzo, nta gihugo kikatere ikindi, kandi ndo bakiyigishe kurwana tena. 5 Yinja, weho nzu ya Yakobo. Uyinje, tugendere mu mwangaza gw'Uhoragaho. 6 Kubera ko waretse ubwoko bwawe aribwo nzu ya Yakobo,kubera ko bujwiyemo imigenzo iturutse iyo zuba riviraga, baranguzaga nk' Abafirisitiya kandi bakifatanya n'ababi. 7 Igihugo cujwiyemo ifeza n'izahabu kandi harimo ubutunzi akangari kandi cujwiyeyemo amafarasi; amagare g'intambara nago n'akangari. 8 Igihugo cujwiyemo ibisanamu, na nibyo basabaga, bapfukamaga hambere y'akazi k' amaboko gabo, hambere y'ibyo intoki zabo zaremye zonyjne. 9 Abatoya bakitwe, n'abakuru bakacishwe bugufi bere kababarira tena. 10 Injira mu rutare kandi wihishe mu mucucu, kugira ngo uhunge igitinyiro c'Uhoragaho, n'ububonere bw'icubahiro ce. 11 Umuntu w'agasuzuguro akacishwe bugufi, n'umwurasi akashirwa hasi. Uhoragaho niwkowonyine ukaramwe kuri ugo musi. 12 Kubera ko hariho umusi g'Uhoragaho, mukuru w'ngabo gwo gutungura abirasi, n'abishiraga hejuru bose akabacishe bugufi. 13 Ugo musi gukagere no ku myerezi mireyi ya Lebanoni yishiraga hejuru no ku bivumu by 'i Bashani yose. 14 No ku misozi mireyi yose no ku dusozi twishiraga hejuru. 15 No ku minara mireyi yose, no ku nkuta zikomeye. 16 No ku mashuwa z' i Tarisisi zose, no ku bisanamu bishimishaga amaso byose. 17 Umwirasi wose akashirwe hasi, n'umwibone wose akacishwe bugufi. Ugo musi, Uhoragaho, niwo wonyine ukasingizwe. 18 Ibizimu bikashiraho byose. 19 Bakayinjire mu buvumo bwo mu bibuye no mu byobo byo mu butaka kugira ngo bahunge igitunyiro c'Uhoragaho, n'ububonere bw' icubahiro ce, umusi akayije igihe gutitiza yino si. 20 Kuri ugo musi, abantu bakate kure ibisanamu byabo bisengwaga by'izahabu n'iby'ifeza, byo bakoreye kuramya. babijungunyire imbeba n'ubucurama. 21 Kandi bakayinjire mu bisate byo mu buvumo no mu byobo biri mu mabuye, kugira ngo bahunge igitinyiro c'Uhoragaho igihe akahaguruks guhindisha isi umutingito. 22 Mureker'aho kwishingikiriza ku bantu bafite umwuka gwo mu mazuru, kubera ko, uwo yokumarira ki?