Isura 1

1 Ibintu byo Isaya muhungu wa Amosi yeretswe mu misi y'ibutegetsi bwa Uziya no ku bwa Hezekiya, abami ba Yuda, ibyo yerekwaga kuri Yuda no ku bari muri Yeruselema ni bino. 2 Weho juru wumve, fungura ugutwi weho si, kubera ko Uhoragaho arikugamba ngo: nakujije abana, nabacunze neza. Ariko bambereye babi. 3 Inka zimenyaga nyirazo, n' ipunda imenyaga urupango rwa sebuja. Abisrayeli bo ndo biji, wapi, Israeli ndo yumvaga. 4 Ni ishano ku bwoko bwunamishijwe n' ibyaha, abantu bujwiyemo agasuzuguro, urubyaro rw'inkozi z'ibibi, abana baharabitse. Bahabiye hambere y' Imana, basuzuguye Intungane ya Isiraeli, bihinduye abatamwiji. 5 Mbesi mwiji ikirigutuma mugumya gukubitwa? Kuki murigukomeza kugoma buri musi? Umutwe gwose gurarwaye, umutima gwose nagwo gurikuteseka. 6 Utangiriye ku kirenge, ukageza ku mutwe nta kiboneye kiriho. Ahubwo n'ibisebe gusa, n'ibibyimba n'isebe bishasha, bitarigeze gufunikwa, cangwa kozwa ndo basizwe n'amavuta. 7 Igihugo canyu kikabe amatongo, imigi yanyu ikagurumizwe n'umuriro, abanyamahanga bakarye ibyanyu mutumbiriye. Bakasenye igihugo canyu, bere kubabarira. 8 Umuhara wa Siyoni yabeye nk'ingando yo mu mizabibu, amerire nk' ikiraro mu murima gw'ibihaza, nk' umugi gutezwe. 9 Iyoba Uhoragaho Nyiringabo, ataradusigarije agapande gatoya cane k'abantu, twoba twabeye nka Sodomu, twarigusana na Gomora. 10 Ni mwumve amagambo g'Uhoragaho mwa bashefu ba sodomo mwe mutegere ugutwi itegeko ry'Imana yacu mweho bantu b'i Gomara mwe. 11 Uhoragaho arikubaza ngo: Ibitambo byanyu kangari byo mutambiraga, bimarire iki? Mbihangire, kandi ndo nishimiraga amaraso g'inka n'agintama, cangwa agamasakarome g'ihene. 12 Igihe muri kwipangaika hambere ya nyowe, ni nde ubag yababwiye ngo muyije gucafuwa inzu ya nyowe? 13 Murekeraho kuntura amaturo gatagira akamaro, amarashi n' ikizira kuri nyowe, amezi mashasha n'amasabato n'amateraniro, ndabihaze. 14 Umutima gwa nyowe gwanze imiboneko y'amezi n'imisi mikuru byanyu, Ndabinaniwe, ndarushe kubyihanganira. 15 Nimutega amaboko ndo nkabarebe, kandi umusi mukasenga, amasengesho kangari, ndo nkagumve, ibiganza byanyu byujwiyemo amaraso. 16 Mukarabe mwiboneze, mukure ibyaha byo mu mirimo yanyu hambere ya nyowe mureke ibibi. 17 Mwiyigishe gukora ibiboneye, mushake ukuri, murengere abarikugandamizwa, imfubyi muziheshe ukuri kwazo. Muburanire abapfakazi. 18 Mwije dupatane! niko Uhoragaho agambye. Naho ibyaha byanyu bisana n'amaraso g'umucafu, bikahinduke umweru nk'urubura. Naho byotukura nk'amaraso, bikahinduke nk'ubwoya buri kwerereza. 19 Nimwemera mukumvira, mukarye ibiboneye byo mugihugo. 20 Ariko mwange, mugome, umupanga gukabarye, kubera ko umunwa g'Uhoragaho, arigo gubigambire. 21 Dore yemwe! Umugi gwiringirwaga guhindikire mbaraga, ahari hujwiye imanza zitaberaga, ukuri no gukiranuka, none hasigeye ari ah'abicanyi. 22 Ifaranga zawe zahindukire ibikwangara, inzoga yawe yabeye umuce. 23 Abashefu bawe ni abagome kandi bafatanyaga n'abapiyaga. Bose bakundaga ibituriyo kandi ndo baciraga urubanza ruboneye imfubyi, kandi imanza z'abapfakazi ndo bazitagaho. 24 Nico gitumye Uharagaho, Mukuru w'ingabo, Ufite imbaraga wa Isiraeli agambire ngo: yewe, kandi nkayiyishurire ku banzi ba nyowe. 25 Nkagukureho ukuboko , ngukuremo kabisa ibi kwangara bi kurimo, nkumaremo umucafu gose. 26 Nkagarure abajuji bawe n'abaguhaga inama bawe nka hambere, nyuma ukahabwe izina ry'umugi g'ubutungane, kandi gukiranutse. 27 Isiyoni hakacungurwe n'imanza zitaberaga, kandi abihannye bo muri yo, bakakizwe no gukiranuka. 28 Ariko ababandi n'abanyabyaha bakarimbuke. Kandi abarekaga Imana, bakatsembwetsembwe. 29 Mukamwazwe kubera ibivumu byanyu byo mwishimiraga muriguterekera. Kandi mukamware kubera ubusitani bwo mwiratanaga. 30 Kubera ko mukabe nk' ikivumu gifite amababi gumwe, nk'ubusitani butafite amazi. 31 Ufite ingufu akabe nk'utudodo dushaje, n'imirimo ye nk'udushashi; ducanirwe hamwe, kandi nta muntu akashobwere kutuzimya.