Isura 13

1 Mu mwaka wa cumi n'umunani ku ngoma ya Yeroboamu Abiya yetangiye gutegeka i Buyuda. 2 Amara imyaka itatu i Yerusalemu ari ku ngoma; kandi nyina yitwaga Mikaya umukobwa wa Urieli w'i Gibea. Nuko habaho intambara hagati ya Abiya na Yeroboamu. 3 Abiya atabarana n'ingabo z'intwari, abagabo batoranyijwe uduhumbi tune; Yeroboamu na w'afite abagabo batoranijwe bakomeye b'intwari uduhumbi munani. 4 Abiya ahagarara ku musozi Semaraimu wo mu gihugu cy'imisozi y'Efuraimu, aravuga ngo: nimunyumve, yemwe Yeroboamu na Bisiraeli mwese. 5 Ntimwari mukwiriye kumenya yuko Uwiteka Imana y'Isiraeli yahaye Dawidi ubwami bw'Isiraeli iteka ryose, ubwe n'abahungu be, akabibasezeranisha umunyu? 6 Ariko Yerobamu mwene Nebati umugaragu wa Salomo mwene Dawidi arahaguruka agomera shebuja. 7 Aho ari hateranir'abagabo b'inguguzi b'urugomo bashaka amaboko yo kugomera Rehoboamu mwene Salomo, ubwo Reroboamu yari akiri muto, afite umutima woroshye, atabasha kubabuza. 8 None mwibwira ko muzanesha ubwami bw'Uwiteka buri mu maboko ya bene Dawidi; kandi muri igitero kinini cyane, mufite n'inyana z'izahabu Yeroboamu yabaremeye ngo zibe imana zanyu. 9 Mbese ntimwirukanye abatambyi b'Uwiteka bene Aroni n'abalewi mukishakira abatambyi, nkuko abantu bo mu bindi bihugu bagenza? maze umuntu uje kwigira umutambyi wese, akazana ikimasa n'amapfizi y'intama arindi, uwo akaba umutambyi w'ibitar'imana. 10 Ariko twebweho, Uwiteka niwe Mana yacu, ntitwamutaye; kandi dufite abatambyi bene Aroni bakorera Uwiteka imirimo yaho, n'Abalewi na bo bamukorer'iyabo mirimo. 11 Bajya bokereza Uwiteka ibitambo byokejwe, bakamwosereza imibavu ihumura neza mu gitondo na ni mugoroba, bagashyiraho urugeregere rw'imitsima yo kumurikwa ku meza aboneye; hariho nigitereko cy'izahabu cy'amatabaza, n'amatabaza yacyo yaka uko bwije; kuko twebweho twitondera amategeko y'Uwiteka Imana yacu ariko mwebwe mwarayitaye. 12 Kandi dore Imana iri kumwe natwe itugiye imbere, n'abatambyi bayo bagenda bavuz'amakonder'ahururiza kugira ngo turwane namwe. Yemwe Bisiraeli ntimukarwanye Uwiteka, Imana ya basekuruza banyu, kuko nta mugisha muzabona. 13 Ariko Yeroboamu acisha ruhinganyum'abajya kubacira agico, bituma bamwe baba imbere y'Abayuda, ababaciriye igico bari inyuma yabo. 14 Abayuda bakebutse babona urugamba rubar'imbere n'intuma; baherako batakambira Uwiteka, abatambyi bavuz'amakondera. 15 Nuko ingabo z'Abayuda zirangurura amajwi; maze zimaze kurangurura amajwi, Imana itsinda Yeroboamu n'Abisiraeli imbere y'Abiya n'Abayuda. 16 Abisiraeli baherako bahunga Abayuda; Imana irababagaza. 17 Abiya n'ingabo ze barabica cane; nuko mu Bisiraeli bapfamo abagabo batoranijwe uduhumbi dutanu. 18 Uko niko Abisiraeli bacishijwe bugufi mur'icyo gihe, Abayuda baratsinda kuko biringiye Uwiteka Imana y'abasekuruza. 19 Hanyuma Abiya akurikirana Yeroboamu amunyaga imidugudu, i Beteli n'ibirorero byaho n'i Yeshana n'ibirorero byaho na Efuroni n'ibirorero byaho. 20 Kandi Yeroboamu ntiyongera kugira imbaraga ku ngoma ya Abiya. Bukeye Uwiteka amuteza indwara, aratanga. 21 Ariko Abiya arushaho gukomera arongera abagore cumi na bane, abyara abana b'abahungu makumyabiri na babiri n'abakobwa cumi n'abatandatu. 22 Indi mirimo ya Abiya n'ingeso ze, n'ibyo yavuze, byanditswe mu bisobanura by'umuhanuzi Iddo.