Isura 5

1 Gano magambo ndikugafashisha abakuru b'i kanisa bo muri mwewe, nkuko na nyowe ndi umukuru mugenzi wanyu n'umudimwe wo guhamya amateso ga Krisito, kandi mfatanije na mwewe ububonere bukahishurwe. 2 Muragire intama z'Imana ziri hamwe na mwewe, mwere kuzicunga nk' abari ku guhato, ahubwo muzicunge mubikunze nkuko Imana ishaka, atari kuba murikwifuza ifaida mbi, ahubwo mufite umutima gubikunze. 3 Mwere koresha agahato kubo mwahewe, ahubwo mubere izo ntama umufano guboneye. 4 Igihe co umuragizi mukuru akayije, mukahabwe ipete ry'ubuzima butakaharibike 5 Namwe basore mwumvire abakuru, mwese mwicishe bugufi m'ukubahana kuko Imana irwanyaga abishiraga hejuru naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu. 6 Ariko mwicishe bugufi musi y'ukuboko kw'ubushobozi bw'Imana, kugira ngo ibapandishe mu gihe gikwiriye. 7 Kandi mumuhekeshe ibibazo byanyu byose kubera ko we ubwe abahangayikiye. 8 Mwihe agaciro, mube maso, umwanzi wanyu shetani ari kuwayawaya nk'intare ari kumoka, arigushaka uwo yomira. 9 Mumupinge n'imbaranga, mufite kwizera gukomeye, mumenye ko bene data bo mu si muhujije ibibazo. 10 Imana y'ubuntu bwose, yabahamagariye muri Yesu Kristo kugira ngo muhabwe ikuzo ry'imisi yose, hanyuma yuko muteseka akanya gatoya ibatunganye , ibakomeze, ibongerere n'ingufu zitanyeganyezwaga. 11 Icubahiro n'ubutware bibe ibyayo ibihe n' ibihe. Amina. 12 Binyuriye kuri Sylivano ari umuvandimwe wo kwizerwa, hambere y'amaso ga nyowe, mbandikiye mu magambo makeya, kugira ngo mbigishe no kubatangariza ko Ubuntu bw'Imana, ubwo mwijegetseho, ari ubw'ukuri. 13 I kanisa ry'abatoranijwe bari i Babuloni bari kubaramutsa hamwe na Marko umwana wa nyowe. 14 Muramukanye no gusomana m'urukundo. Amahoro gabane namwe mwese muri Kristo Yesu.