Isura 4

1 Guco rero kubera ko Kristo yababejwe m' umubiri, namwe mwiyambike igitekerezo kimwe , kuko uwabababariye m'umubiri yatsindire ibyaha . 2 Mubeho atari k'ubushake n'irari ry'abantu , ariko mukurikije ubushake bw' Imana muri kino gihe kimwe gisigeye muri m'umubiri . 3 Kuko igihe ca kera kirahagije kuba twarakurikije iby'abapagani turi gukora ibitaboneye hambere y'Imana turi mu ngeso zidakwiriye z'ubusinzi, imigaryo mibi no gusenga ibisanamu, n'ubwicanyi . 4 Barabatangariraga kubera ko mutirukankiraga gukora ibimeze nk'ibyabo bakundaga ubusambanyi kandi bakababeshera . 5 Bakisobanure hambere ya wawundi uri tayari gucira urubanza abazima na bapfiye . 6 Kuko nico gitumye abapfiye nabo barigishujwe kugira ngo bamaze gutsindishwa m'umubiri babereho m' Umwuka nkuko Imana ibishaka . 7 Umwisho gwa byose guri hafi. Mugire ubwenge rero kandi mwirinde ibisindishaga kugira ngo musenge . 8 Hambere ya byose , mukundane m'urukundo rukomeye kubera ko urukundo rutwikiraga ibyaha kangari . 9 Mwakirane bamwe ku bandi mutari kububura . 10 Kuko buri muntu yahewe impano muyikoreshe kugira ngo ifashe abandi ngaho muri abarinzi bakwiriye ubuntu butagira urugero buturutse ku Mana . 11 Umuntu abeye agambye, agambe akurikije amagambo g'Imana , niba umukozi akoze , abikore ng' uwahewe ingufu n'Imana . Kugira ngo muri byose ihabwe icubahiro muri Yesu Kristo , uwo niwe ukwiriye gushimwa , ingufu mubihe byose . Amina 12 Mwewe dukundaga , mwere kutangazwa n' ifuru irikwaka cane kugira ngo mugaragazwe , nkaho ikintu gishasha kibageze mo . 13 Ahubwo mwishimire uruhare mufite mu mateso ga Kristo kugira ngo mwishimire cane umusi go kuboneka k'ububonere bwe . 14 Mubeye muri gutukwa kubera izina rya Kristo , mwishime , igihe Umwuka guboneye; Umwuka gw'Imana gubariho . 15 Here kugira umuntu muri mwewe , uteseka nkaho ari umwicanyi cangwa umusambanyi, cangwa umugizi wa nabi cangwa yarivanze mubitari kumureba . 16 Ariko umuntu abeye atesetse kubera ko ari umukristo , yere kumwara , ashimire Imana kubera iryo zina . 17 Kuko buno nico gihe urubanza rugiye gutangirira mu nzu y'Imana . None rero , rubeye rutangiriye kuri twewe , umwisho gwabatumviraga inkuru iboneye y' Imana guzaba guhe ? 18 Kandi niba intugane zikakizwe bitorohire , bikamerere gute abadafite Imana n' inkozi z'ibyaha? 19 Guco abari kuduseka kubera bari gukora gushaka kw'Imana begurire umuremyi utabeshaga imitima yabo bari gukora ibiboneye .