Abifilipi 1

1 Paulo na Timoteyo intumwa za Yesu Kristo, ku intungane zose muri Kristo bari i Filipi, ku Abepiskopi n'abadiakoni. 2 Muhabwe ubuntu n'amahoro bivuye ku Mana Data wacu twese no k' Umwami wacu Yesu Kristo. 3 Nshimaga Imana yanje iyo mbibutse. 4 Ntaho mburaga kubasengera mwese, 5 kwerekana ibyishimo kubera uruhari rwanyu mu gutangaza umwaze guboneye, kuva umunsi gwa mbere kugeza buno. 6 Niyemeje ko uwatangije aka kazi kaboneye azakageza ku mwisho ugo musi gwa Yesu Kristo. 7 Birakwiriye ko mbatekerezaho guco, kuko mbahetse mu mutima gwanje, haba ndiku ngoyi, cangwa ndikwisobanura no kwemeza umwaze guboneye, mwese musangiye nanje ubuntu. 8 Kuko Imana n'umudimwe wanje ko mbakundaga mu mbabazi za Yesu Kristo. 9 Kandi ibyo nsabaga muma sengesho ganje, nuko urukundo rwanyu rukura cane cane m' ubumenyi n'ubwenge bwuzuye. 10 Mugushishoza ibintu biboneye cane, kugira ngo mubonere, mutari kugawa kugeza umusi gwa Kristo. 11 Mwujujwe amatunda g'ukuri gavaga muri Yesu Kristo kugira ngo Imana ishimwe kandi yubahwe. 12 Bavandimwe, ndashaka ko mumenya ko ibyambayeho byose byabaye kugira ngo ubutumwa buje imbere. 13 Uko biri kose, munkiko zose n'ahandi hose, ndawe utazi ko ari kubera Krsito ndi mwizi ngoyi . 14 N'abandi murabo bavandimwe mu Mwami bongerewe ingufu kubw'ingoyi zanje, barikurushaho kutangaza Ijambo ry'Imana nta bwoba. 15 Ariko, bamwe bigishaga ibya Kristo barigusunikwa n'ishari abandi babitewe n'impaka, n'abandi umutima guboneye. 16 Abo bakoreshwaga n'urukundo bazi ko nagizwe umuvugizi w'umwaze guboneye. 17 Naho abo bandi biremaga ibice batagaza Kristo kubw'impamvu zidashitse, batekereza kurushaho kumbabaza mu ngoyi zanje. 18 Nonesi bitwayiki? Ariko uko bimeze kose, babikoreraga m'uburyarya cangwa si m'ukuri; Kristo arigushirwa imbere, n'ibyo nishimiye, nzabyishimira. 19 Kuko nzi neza ko ibyo bizampindukira agakiza kubera amasengesho ganyu no gufashwa n'Umwuka gwa Yesu Kristo. 20 Nkurikije gutegereza kwanje gukomeye no kwiringira kwanje, nta kizamwaza, ariko ubu n'ibihe byose, Kristo azahimbazwa mumubiri gwanje nta gushidikanya haba mu buzima bwanje cangwa mu rupfu. 21 Kuko Kristo ariwe buzima bwanje, no gupfa n'inyungu kuri njewe. 22 Ariko bibaye ari ngombwa mumurimo gwanje ngo mbeho mumubiri kugira ngo ngumye kumukorera, ntaho nshobora kugamba ico nakunda kurusha ibindi. 23 Hari ibintu bibiri biri kundwaniraho, ndikwifuza kugenda no kubana na Kristo, nibyo bindutira byose. 24 Ariko kubera mwewe, ni ngombya ko nguma ho mu mubiri. 25 Kandi nemejwe ko nzabaho kandi nzabana namwe mwese kugira ngo mukomeze kuja imbere mu byishimo byo kwizera kwanyu. 26 Kugira ngo ni ngaruka iwanyu, mumbonemo ikintu co kwishimira muri Kristo Yesu. 27 Gusa, mwifate nkuko bikwiriye umwaze guboneye gwa Kristo, kugira ngo mbaye nje kubareba cangwa ntaje, numve ko muhagaze neza mu Mwuka gumwe, muri kurwana intambara n'umutima gumwe kubwo kwizera Umwaze muda kangwa n'ababisha. 28 Mwere gutitizwa n'abanzi na rimwe, kuri bo n'ikimenyetso co kurimbuka ariko kuri mwewe n'ikimenyetso ca agakiza kandi ibyo bivuye ku Mana, 29 kubera mwahawe k'ubuntu kubwa Kristo, atari kumwizera gusa, ariko hejuru ya byose guteseka kubera we. 30 Mufatanije nanje intambara yo nanje mwamboneye ndigushigikira kandi akaba ariyo ntambara mwamenyeshejwe nshigikiye na buno.