1 Yinjira mu icombo, arambuka, yigira mu mugi gwe wenyine. Maze bamuzanira umuntu wanyunyutse umubiri gose arikugipoyi. 2 Yesu abonye kwizera kwabo abwira uwo murwayi ngo: Mwana wanje wishime kubera ko ibyaha byawe bibabariwe. 3 Ariko bamwe mubakarani baritotomba mumitima yabo: Uyu muntu ari gutuka Imana. 4 Yesu amenye ibitekereza byabo arababwira ngo: Kubera iki murigutekereza ibintu bibi mu mitima yanyu? 5 Ni igiki coroshe kugamba ngo ibyaha byawe birababariwe, cangwa kugamba ngo haguruka ugende? 6 None rero, mugomba kumenya ko Umwana w'umuntu afite ubushobozi bwo kubabarira ibyaha. Nuko abwira wa muntu unyunyutse ngo: Haguruka, wikorere igitanda cawe, wigire murugo. 7 Arahaguruka yigira iwabo murugo. 8 Ariko abantu babibonye baratinya, bahimbaza Imana yahaye abantu itegeko rimeze gutya. 9 Yesu amaze kuva iyo arikwitembeza abona umuntu witwa Matayo yicaye arigusoresha aramubwira: Nkurikira. Aragahuruka aramukurikira. 10 Igihe co yari yicaye munzu arikurya, abasoresha na abanyabyaha baraza bicara hamwe na Yesu arikumwe n'abigishwa be. 11 Abafarisayo babibonye bakura abigishwa be no kubabwira: kubera iki Umwami wanyu arigusangira n'abasoresha n'abandi banyabyaha? 12 Yesu abyumvishije arabasubiza: umuntu utarwaye ntaho yokenera umuganga ariko umurwayi yifizaga umuganga. 13 Ariko mugende mwige kuriri jambo: njewe nshaka imbabazi ntabwo ari amaturo. Ntaho naje gushaka ababoneye ahubwo abanyabyaha kugira ngo bihane. 15 Nuko abigishwa ba Yohana baza iwe barikugamba ngo: Kubera iki twebwe n'abafarisayo twiyirizaga ubusa kenci ariko abigishwa bawe ntaho biyirizaga ubusa. 14 Yesu arabasubiza ngo: mbese inshuti z'umukwe zishobora kubabara mugihe co umukwe arihamwe nabo? Imisi izaza ubwo umukwe azabakurwamo, niho baziyiriza ubusa. 18 Ubwo yarari kubabwira ago magambo haza umutware apfukama imbere ye aragamba ngo: umuhara wanje amaze umwanya apfuye, ariko ngwino umurambike ho ibiganza arakira. 19 Yesu arahaguruka, aramukurikira arihamwe n'abigishwa be. 20 Nuko haza umugore wari ufite uburwayi bwokuva amaraso, abumaranye imyaka cumi n'ibiri amuturuka inyuma akora kumusozo gumwenda gwe. 21 Nuko yibwiraga muriwe ngo: niba nshobora gukora kumwenda gwe gusa ndakira. 22 Yesu arahindukira, agamba arikumureba: ihangane mbe muhara wanje, kwizera kwawe kwagukijije. Uwo mugore ahita akira muri ugo mwanya. 23 Ubwo Yesu yaramaze kugera munzu y'uwo mutware kandi abonye abari kuvuza imyironge, n'abantu bari kuboroga 24 arababwira ngo: Muve ahono kubera ko iyo nkumi itapfuye ahubwo irasinziriye. Nuko baramuseka. 25 Mugihe abo bantu bari bamaze kwigizwayo arinjira afata ukuboko kwiyo nkumi, nuko iyo nkumi irahaguruka. 26 Iyo nkuru yamamara mukarere kose. 27 Amaze kuvaho, Yesu akurikirwa n'impumyi ibiri zirikwabira ngo: utubabarire Mwene Daudi. 28 Amaze kugera murugo izo mpumyi ziramwegera nuko Yesu arababwira ngo: mwizeye ko nshobora kubikora? Baramusubiza ngo: Ingo Mwami. 31 Nuko abakora ku maso gabo aragamba ngo: Bibabere nkuko mwizeye. 30 Nuko amaso gabo garahumuka. Yesu arabihanangiriza ngo: Muramenye hatekugira ubimenya. 29 Ariko bamaze gusohoka basakaza inkuru mu gihugu cose. 32 Bakigenda, bamuzanira umuntu utewe n'amadayimoni y'ikiragi. 33 Iyo dayimoni imaze kwirukanwa ca kiragi kiragamba. Nuko abantu baratangara, baragamba ngo: Ntanarimwe ibintu nkibi byigeze kuboneka muri Isiraeli. 34 Ariko abafarisayo baragamba ngo: Nikubwo umukuru w'abadayimoni arikwirukana abadayimoni. 35 Yesu yagendagendaga mu migi yose no munsisiro zose arikwigisha muma sinagogi arikwigisha umwaze guboneye g'ubwami no gukiza indwara zose n'ubumuga bwose. 36 Abonye abantu akangari abagirira imbabazi kubera ko baribarushe kandi bananiwe nki ntama zidafite abashumba. 37 Nuko abwira abigishwa be ngo: ibisarurwa ni byinshi ariko abo kubisarura ni bake. 38 Mwinginge nyiri umurimo yohereze abasaruzi mu murima.