2 Ngaga amazina g'intumwa cumi n'ibiri , uwambere ni Simoni witwa Petero , na Andereya , Yakobo umuhungu wa Zebedayo na Yohana mwene nyina , 3 Filipo na Barutelemayo , Tomasi na Matayo wasoreshaga, Yakobo muhungu wa Alfayo na Tadeyo . 4 Simoni w'ikana na Yuda Iskariyoti , uwo watanze Yesu . 5 Abo nibo bigishwa Yesu yatumye amaze kubategeka ngo ; Mutaja iwabo w'abapagani kandi mutazinjira mu migi y'aba Samariya . 6 Mugende gushaka imtama z'abIsiraeli baheze . 7 Mugende gushaka kandi murikugamba ngo : "Ubwami bw'ijuru buregereje ". 8 Mukize abarwayi , muzure abapfuye , muboneze ababembe ,mwirukane aba dayimoni. Mwahawe mutaguze , namwe mutangire ubusa . 9 Mutatwara izahabu cangwa ifaranga , cangwa igiceri mu mikaba yanyu . 10 Cangwa si ishakoshi mu ngendo zanyu , cangwa ipantalo ibiri cangwa ibirato , cangwa inkoni kuko umukozi akwiriye kubona umushahara ku kazi ke . 11 Mubaye mugeze mu urusisiro cangwa mu mugi mubanze mubaze aho umuntu ukwiriye kubakira ari, muhabe kugeza igihe co gutaha . 12 Ni mwinjira mu nzu , mubaramutse . 13 Niba abatuye muri iyo nzu aribeza , amahoro ganyu gayibemo , ariko babaye ari abantu babi , mutabaha amahoro . 14 Babaye batabakiriye cangwa ntibumve amagambo ganyu mwigendere , muve muri iyo nzu cangwa ugo mugi , nyuma mubakunkumurire umucucu go ku birenge byanyu . 15 Ndikubabwiza ukuri , ugo musi g'urubanza , ugo mugi guzahanwa cane kurusha igihugu c'Isodoma na Gomora . 16 Ngaho rero mbatumye nk'intama hagati y'ibisimba bikarishe mwitonde nk'inzoka ,kandi mwiyoroshe nk'inuma . 17 Mwirinde abantu , kuko bazabarega ku turubinali, kandi bazabadihisha ibiboko mu masinagogi . 18 Bazabajanira abategetsi bakuru n'abami kugira ngo mube abahamya imbere yabo n'imbere y'abapagani kubera njewe . 19 Ariko , naho bazabatanga , mutazibaza ico muzagamba cangwa gusubiza , kuko Imana izabaha muri ako kanya ibyo gusubiza . 20 Kuko ntaho ari mwewe muzagamba , ahubwo umwuka gw'Imana yanyu guzagambira muri mwewe . 21 Ibyene nyina bizicana , n'umubyeyi umwana we , abana bazarwanya ababyeyi babo kandi babice . 22 Muzangwa na bose kubera izina ryanje, ariko uzihangana kugeze umwisho , azakizwa . Niba bababaza mu mugi gumwe , muzirukangira mugundi . 23 Ndikubabwiza ukuri , umwana w'umuntu azagaruka mutara zunguruka imigi yose y'Israeli . 24 Umwigishwa ntaho yaruta umwalimu kandi umukozi ntaho yakwigereka kuri shebuja . 25 Birahagije ko umwigishwa afatwa nk'umwalimu cangwa umukozi nka shebuja . Niba barise nyirinzu Belzebuli mushaka ko mwewe abo mu nzu bitazarushaho! 26 Mutabatinya kuko ntacahishwe kitazahishurwa kandi nta na kimwe gikorwaga kitaza menyekana. 27 Ibyo ndikugamba imbere yanyu mu mwijima muzabigambira ku karubanda mu mutaga, ariko ibyo ndikubabwirira mugutwi muzabyigishirize hejuru y'agasongero k'inzu . 28 Mwe gutinya ibyicaga umubiri ariko bidashoboye kwica ubuzima mutinye ahubwo ibishobora kumahoro ubuzima n'umubiri , no kubigeza muri gihonomu . 29 None si ntaho mugurishaga ibishwi bibiri ku faranga rimwe " ariko mumenye ko ntana kimwe kigwaga hasi ku butaka no gupfa, Data atabishaka . 30 Kandi imisatsi zo kumutwe gwanyu zirabazwe. 31 Mwegutinya rero, muruta kure na kure ibishwi akangari. 32 Ariko uzanyihakana imbere y'abantu nanje nzamwihakana imbere ya Data urimwijuru. 33 Nico gituma uzanyamamaza imbere y'abantu nanje nzamubera umuhamya imbere ya Data uri mwijuru. 34 Mwe kwibesha ntaho naje kuzana amahoro ku isi, ahubwo nazanye inkota 35 . Kuko naje gutandukanya umuntu hamwe na se, gutandukanya umuhara na nyina, umukazana na nyirabukwe. 36 Kandi abanzi b'umuntu nabo munzu ye. 37 Ukundaga se na nyina kundusha ntaho duhuriye. Kandi ukundaga umuhungu we cangwa umuhara we kundusha ntaho akwiriwe kuba uwanje. 38 Utikoreye umusaraba gwe ngo ankurikire ntaho nawe akwiriye kuba uwanje. 39 Uzarengera ubuzima bwe azabubura, kandi uzabubura kubera njewe azabubona ukundi. 40 Umuntu uzabaha karibu ni njewe azaba akaribishije kandi unkaribishije azaba akaribishije uwantumye. 41 Uwakiraga umuhanuzi kubera ubuhanuzi bwe azabona ibihembo by'ubuhanuzi kandi n'uwakiraga umuntu w'ukuri kubera ukuri kwe azahabwa ibihembo byabanyakuri.