Matayo 25

1 None ubwami bw'ijuru buzagereranywa n'abahara icumi bafashe amatara gabo bajya gusanganira guanganira umukwe. 2 batanu muribo baribari injiji, abandi batano bari bafite ubwenge. 3 Mugiye co izo njiji zafashe amatara zibagiwe gushiramo i pitoroli; 4 ariko abanyabwenge bo bafashe amatara gabo n'uducupa tw'ipitoroli uruhande. 5 Umukwe atinze bose bararuha no gusinzira. 6 Nijoro hagati, abantu barayomba barikugamba ngo: umukwe araje tuje kumusanganira. 7 Abo bahara bose barabyuka bategura amatara gabo. 8 Izo njiji nazo zirababwira abo banyabwenge ngo: "muduhe ku ipitiroli yanyu kubera amatara gacu garazimye. 9 Abanyabwenge baramusubiza ngo: oya nimakeya, ntaho gadukwira twese, mugende kubacuruzi mwigurire aganyu. 10 Barikugenda barikunyomboroka kubacuruzi, umukwe araza, abari biteguye binjirana n'umukwe munzu y'ibirori umuryango gurakingwa. 11 hashize akanya gatoya babandi baraza nokugamba ngo: "Mwami, Mwami udukingurire." 12 ariko arabazubiza ngo: "N'ukuri ndababwiye ko ntahombazi." 13 Mube maso kuko ntaho muzi umusi n'isaha. 14 Kandi bizaba ngu umuntu washatse gukora urugendo yakura abakozi be abaha i mali ye. 15 Aha uwambere amakuta atano, uwakabiri amakuta abiri, uwagatatu amuha ikuta rimwe, akurikije ingufu za buri muntu, nyuma aragenda. 16 Uwo mwanya owo bahaye amakuta atano aragenda aragacuruza yungukamo agandi atano. 17 N'uwahawe amakuta abiri nawe yunguka agandi abiri. 18 Uwahawe ikuta rimwe aragenda acukura icobo ahishamo ryakuta rya pataro we. 19 Hashije imisi pataro aragaruka ababaza raporo. Uwahawe amakuta atano araza azanye n'agandi makuta atano. 20 Aragamba ngo: Mwami, wampaye amakuta atano, none reba nungutse agandi atano. Pataro aramubwira ngo: "Ni byiza biraboneye uri umukozi mwiza kandi urakiranukaga. 21 Wabaye umukiranutsi mubintu bikeya nza kongerera akangari; injira wibere m'umunezero hamwe nanje. 22 uwahawe amakuta abiri nawe araza agamba ngo: Mwami, wampaye amakuta abiri, reba nungutse agandi abiri. 23 Pataro nawe aramubwira ngo: nibyiza kandi biraboneye uri umukozi mwiza kandi urakiranukaga, wabaye umukiranutsi mu bintu bikeya nawe nzakongerera akangari. Injira wibere m'umunezero hamwe nanje. 24 Uwo yahaye ikuta rimwe nawe araza aragamba ngo: Mwami, narinzi ko uri umuntu mubi, usarura aho utateye imbuto, kandi ugahunika ibyo utagosoye. 25 Nyaragutinye nja guhisha ikuta ryawe mubutaka, ngiri shikira ibyaribyawe. 26 Pataro aramubwira ngo: ur'umukozi n'inyanda, waruzi ko nsaruraga aho ntateye imbuto, kandi ngahunika ibyo ntagosoye. 27 Wagombaga guha iryo kuta ryanje abacuruzi nagaruka nkabona imali yanje irimo n'inyungu. 28 Mumwake iryo kuta murihereze wawundi wari ufite icumi. Ufite azongererwa kandi azarushirizwaho. 29 Ariko udafite bazamwaka nako yarafite. 30 Uyu mukozi ntaco amaze, mumuterere mumwijima niho hazaba kurira no kubeta amenyo. 31 Ubwo umwana w'umuntu azaza n'ubwiza bwe n'abamalaika bose azicara kuntebe y'ubwiza bwe. 32 Amahanga gose gazateranira imbere ye. Azabatandukanya abantu bamwe n'abandi nkuko umushumba atandukanya intama n'ihene. 33 Azashira intama iburyo bwe n'ihene murutandi. 34 Umwami azabwira abari mu buryo bwe: muze mwewe mwahawe umugisha na Data, mufate ubwami mwateguriwe uhereye isi yaremwa. 35 Kuko narimfite inzara mumpereza ibiryo, nari mpite imyota mumpereza ici kunywa, nari ndi umushici muranyakira mumpa aho kuryama. 36 Nari nambaye ubusa mumpereza imyenda, nari ndwaye murangenderera, nari ndi mu pirizo muza kunsura. 37 abakiranutsi bazamubaza ngo: Mwami twakurebye gihe ki ufite inzara tuguha ibiryo, cangwa ufite imyota tuguha ico kunywa? 38 Twakubonye giheki uri umushitsi tukakwakira cangwa wambaye ubusa tuguha imyenda? 39 Ni gihe ki twakurebye uraye cangwa uri mu pirizo tuza kukureba? 40 Umwami azabasubiza ngo: ndababwira ukuri abwo mwabikoreraga abatishoboye ni njewe mwabikoreraga. 41 Kandi azabwira abo m'urutambi gwe ngo: "Muve ahondi mwabivumizwa mwe, muje m'umuriro gwiteka gutazima gwateguriwe shetani n'abamalaika be. 42 kuko nari mpfite inzara ntaho mwampaye ibiryo, nari mpfite imyota ntaho mwampaye amazi go kunywa. 43 Nari ndi umushitsi ntaho mwanyakiriye, nari nambaye ubusa ntaho mwampaye imyenda, nari ndwaye no gufungwa ntaho mwaje kundeba. 44 Nabo bazasubiza ngo: Mwami, gihe ki twakubonye ufite inzara, cangwa ufite imyota, cangwa uri umushitsi, cangwa wambaye ubusa, cangwa urwaye, cangwa ufunze ntikwakwitaho? 45 Nawe azababwira ngo: mbabwiye ukuri, ubwo mutabikoreraga abatishoboye ni njewe mutabikoreye. 46 Abo bazaja m'umuriro gutazima naho abakiranutsi baje mubuzima buhoraho.