Matayo 13

1 Ugo musi Yesu ava munzu aza kwichara mukibaya ku ngengero y'ingezi. 2 Abantu kangari baraza baramuzunguruka yinjira mu bwato aricara, abo bantu bose bahagarara hakurya. 3 Ababwira amagambo menci mumigani, atangira ngo: Umuhinzi umwe yagiye gutera imbuto. 4 Ari gutera, izambere zigwa uruhande gw'inzira, inyoni ziraza zirazitoragura. 5 Izindi zigwa mumakoro, hatari ubutaka buhagije, zimeze zanga gushinga imizi. 6 Nuko izuba rivuye rirazitwika ziruma. 7 Izindi zigwa mu mishubi, imishubi irakura irazisonga izibuza kwera imbuto. 8 Izindi zigwa mubutaka buboneye, zibyara imbuto akangari, zimwe mirogo itatu, mirongo itandatu n'izindi ijana. 9 Ufite amatwi go kumva niyumve. 10 Abigishwa be baraza baramubaza ngo: kuberiki urikubigisha mu migani? 11 Arabasubiza: mwewe mwagiriwe ubuntu bwo kumenya amabanga go mu bwami bw'ijuru,ariko abohanze nta buntu bagiriwe. 12 Umuntu wese ufite ikintu azongererwa byinchi, naho utagira ikintu,bazamwaka nako yarafite. 13 Nico gituma ndikubabwira mu migani : kugira ngo nibareba ntibagire ico babona, 14 kandi be gusobanukirwa ni ijambo ry'u muhanuzi Isaya rya sohoye kuribo ririkugamba: kumva muzumva, ariko ntaho muza sobanukirwa nokureba muzareba , ariko ntaco muzabona 16 Ariko mwewe murahirwa,kubera ko amaso ganyu gararebaga n'amatwi ganyu garumvaga. 17 Kuberako,mubyukuri abahanuzi benchi n'abanyakuri bifujije ku bona kuribino murikureba ntibyashoboka bifujije kumva ibyo murikumva buno,birananirana . 18 None rero mwewe,n'imwunve ibisobanuro bya wamuhinzi. Buri muntu wese wumvaga ijambo ry'Imana ntaryiteho, umwanzi arazaga akarikura mumutima gwe. 19 Uwo ni nka zambuto zaguye hafi y'inzira. 20 Zazindi zaguye mumakoro ni wawundi wumvaga ijambo akaryakira yishimye. 21 Ariko ntamizi iri muriwe, nyuma yakanya gakeya ibigeragezo nukuza ntagire kwihangana ijambo rikava mumutima gwe. 22 Zazindi zatewe mu mishubi, ni wawundi wumvaga ijambo ariko irari ry'isi n'ubutunzi bikarisonga ntiribyare imbuto. 23 Naho zazindi zatewe mubutaka buboneye ni wawundi wumvaga ijambo akaryishimira rikabyara imbuto muri we, hariya ijana, mirongo itandatu, na mirongo itatu. 24 Yongera kubacira ugundi mugani ngo: Ubwami bw'ijuru bugereranywa n'umuntu wagiye gutera imbuto nziza mu murima gwe. 25 Nijoro abantu bamaze gusinzira, umwanzi araza atera urukungu mu masaka arangije arigendera. 26 Nyuma amasaka gamaze gukura, hagaragaramo n'urukungu. 27 Abakozi babibonye, baragenda babwira shebuja: mwami, sitwateye imbuto nziza mu murima ? 28 None urukungu rwavuye he? Arabasubiza: Uwo n'umwanzi wabikoze. Abakozi babwira shebuja: tureke tuje kurandura urukungu turujugunye. 29 Arababwira ngo: Ntibishoboka, kubera ko murebye nabi mwarandura n'amasaka. 30 Ahubwo mubireke bikurire hamwe, igihe co gusarura bizagaragara , urukungu muzarubika hamwe murujugunye mumuriro, naho amasaka muzagahunuka mubigega. 31 Yongera kubacira ugundi mugani ngo: ubwami bw'ijuru bugereranywa n'akabuto gatoya ka sinapi ko umuntu yagiye gutera mumurima gwe. 32 Akakabuto nigatoya cane kuruta imbuto zose ariko iyo kamaze gukura karutaga izindi mboga zose ahubwo kakavamo igiti kinini, n'inyoni zose zirazaga kwarikamo kubera ko gifite amatabi gaboneye. 34 Agamagambo gose Yesu yababwiraga akoresheje imigani, nta n'ikintu na kimwe yongeye kugamba adakoresheje imigani. 35 Kugira ngo risohore ijambo ryavuzwe n'umuhanuzi ngo: nzabumbura akanwa kanje nkoresheje imigani, nzagamba amagambo g'ibanga kuva kuremwa kw'isi. 36 Nuko asezerera iteraniro yinjira mu nzu, abigishwa be bamusangamo 37 baramubaza ngo: Dusobanurire gwamugani g'urukungu m'umurima. Arabasubiza: wawundi wateye imbuto nziza n'umwana w'abantu, 38 umurima n'isi, imbuto nziza ni mwebwe abana b'Umwami, urukungu ni babana ba shetani batumvaga. 39 Umwanzi ni shetani, niwe washizemo urukungu, naho gusarura n'umusi gw'imperuka; abasaruzi n'abamalaika. 40 Nkuko urukungu barubohaga bakarujugunya mumuriro, niko bizaba kumusi gw'imperuka. 41 Umwana w'umuntu azatuma abamalaika baze batoragure ibibi byose bive mu bwami n'ababandi bakoraga ibibi. 42 Maze byose, bijugunywe mumuriro gutazima. Iyo hazaba kurira no guhekenya amenyo. 43 Naho abanyakuri bazaka nk'izuba mu bwami bwa Data wa twese. Ufite amatwi ngaho rero niyumve. 44 Ubwami bwo mwijuru bugereranywaga n'izahabu yo bahishe mu murima, umuntu ayibonye ayihisha neza aragenda agurisha ibyo yarafite byose kugira ngo agure ugo murima. 45 Tena ubwami bw'ijuru busana n'umucuruzi urigushaka imarigarita nziza . 46 Amaze gusanga aho imarigarita nziza cane iri, yaragiye agurisha ibye byose kugira ngo abone ibyo yarari gushaka. 47 Kandi ubwami bwo mwijuru bugereranywa n'ubutimba bwo bajugunye mungezi , bwuzuramo isamaki za buri bwoko. 48 Bumaze kuzura, babukururira ku nkengero bararondora isamaki nziza bazishira mu mbegeti, naho isamaki mbi barayijugunya. 49 Uko niko bizaba ku musi w'imperuka : abamalaika bazatandukanya abanyabyaha n'abanyakuri. 50 Abanyabyaha bazatabwa mu muriro gutazima, iyo hazaba kurira no guhekenya amenyo. 51 Ibyo maze kubabwira murabyumvishije? Baramusubiza ngo: turabyumvishije. 52 Arababwira: Umwanditsi w'umunyeshuri mwiza wo mu bwami bw'ijuru ameze nka nyiri inzu uzi 53 gutandukanya ibintu bishasha nibya kera. Yesu arangije iyi migani yose ava aho hantu. 54 Aja iwabo atangira kwigisha mumasinagogi, abantu baratangara no ku gamba ngo: uyu muntu ubu bwenge n'imirimo byo arigukora abikuye he? Uyu si wa mwana w'umubaji? Nyina si Mariya? 55 Na bene nyina si Yakobo, Yosefu, Simoni na Yuda? 56 Na mashiki be si twirigwanaga nabo? None ubu bwenge abukuye he? 57 Batangira ku mwanga, ariko Yesu arababwira ngo: Umuhanuzi ntaho yemeregwaga mugihugo ce no munzu ye. 58 Kubera ko batagize kumwizera ntaho yakoze ibitangaza byinci.