Matayo 12

1 Ico gihe, Yesu anyura mumurima gw'amasaka mu musi gw'isabato. Abigishwa be kuko baribishwe n'inzara, batangira guca amahundo no kurya. 2 Abafarisayo babonye ibyo bintu, baramubaza ngo: Reba abigishwa bawe barigukora ibitemewe umusi gw'isabato. 3 Ariko Yesu arabasubiza ngo: "Ntaho mwasomye ibyo Daudi yakoze igihe yagize inzara, we nabari hamwe nawe?" 4 Ntaho si yinjiye munzu y'Imana akarya imikati yo kwerekanwa yo ari atemerewe kurya ari we cangwa si abo bari bari hamwe, kandi ugo mukati gwari gwaribwaga gusa n'abatambyi. 5 Cangwa si ntaho mwasomye ko mumategeko ko umusi gw'isabato abatambyi batakurikizaga isabato n'ikanisa, batashoboye kubihanirwa. 6 Ariko, ndababwiye, hano hariho uruta uruta ikanisa. 7 Yaba mwamenyaga ico bisobanuye: "Nishimiraga imbabazi kuruta ibitambo, ntaho mwari mugomba gucira urubanza abari batari kubarwa ho ibibi. 8 Kuko Umwana w'umuntu ariwe umukuru w'isabato. 9 Amaze kuva aho, Yesu yinjira mu sinagogi. 10 Kandi murebe, hari harimo umugabo ufite akaboko k'akarema barabaza ngo: mbesi byemerewe gukiza umusi gw'isabato? Baramubajije kugira ngo babone ibyo bamuregesha. 11 Arabasubiza ngo: " Ninde muri mwe yaba afite intama imwe yagwa mucobo umusi gw'isabato ntaje kuyikuramo? 12 None si umuntu ntafite agaciro kenci kuruta intama? Kumbe biremerewe gukora neza k'umusi gw'isabato. 13 Nuko abwira uwo muntu: Rambura ukaboko kawe. Arakurambura, ako kanya karakira kamera nk'akandi. 14 Ariko abafarisayo baragenda baja inama uko bagombaga kumwica. 15 Yesu amenye ibyo barimo, yivira yo, abantu akangari baramukurikira bose arabakiza. 16 Arabihanangiriza ngo: ntihagire uwo bacira umwaze w'ibyabaye. 17 Kugira ngo risohore ijambo ryavuzwe n'umuhanuzi Isaya ngo: 19 Ntaho azatera amahane cangwa kwabira ijwi rye ntaho rizumvikana nabari gutambuka munzira. 20 Urubingo rudakuze ntazaruvuna, kandi urutambi rurikwaka ntazaruzimya kugez'igihe co azatsinda kubera gukiranuka kwe. 21 Kandi kubw'izina rye amoko gose gazagira ibyiringiro. 22 Nyuma yaho bamuzanira umuntu w'amadayimoni w'impumyi, n'ikiragi nawe aragikiza: Ikiragi kiraragamba no kureba . 23 Abantu bose barumirwa no kugamba ngo: uyu n'Umwana wa Daudi? 24 Abafarisayo babyumvishije baragamba ngo: uyu akuraga imbaraga zo kwirukana amashetani kuri Berezeburi umwami w'amadaimoni. 25 Ariko Yesu amenye ibyo barimo arababwira: ubwami bwose iyo bwiciyemo ibice burashiraga, umugi cangwa inzu yo bigabanyijemo ntibumvikane iragwa. 26 Kandi shetani yirukanye indi shetani abayigabanijemo ibice, azagira imbaraga gute? 27 None njewe niba Belzeburi ariwe umpaga ingufu zo kwirukana amadayimoni, mwebwe mukuraga ingufu hehe? Abo nibo bazabacira urubanza. 28 Niba njewe umwuka gw'Imana arigo gumpaga ingufu zo kwirukana amashetani, mumenye ko ubwami bwo mwijuru bwamaze kubageraho. 29 Ni gute umuntu yakwinjira mu nzu y'umuntu ufite ingufu akiba ibintu byose, atabanjije gufunga uwo nyir'inzu, nyuma akabona kwiba ibye byose? 30 Uwo tutarihamwe nawe n'umwanzi wanje,aho kugira ngo arundarunde aratatanyaga. 31 Kuri ibyo rero, ndababwiye ko ibyaha byose n'ibitutsi bizababarirwa, ariko uzatuka Umwuka Wera ntaho azababarirwa. 32 Umuntu wese uzatuka umwana w'Umuntu azababarirwa, ariko uzatuka Umwuka wera ntaho azababarirwa nubwo byaba none nangwa mugihe kizaza. 33 Igiti nimucita ciza n'imbuto zaco muzazita nziza, kandi igiti nimicita kibi n'imbuto zaco muzazita mbi; kubera igiti kimenyekaniraga kumatunda gaco. 34 Mwewe urubyaro rw'inzoka muri abantu babi, ni gute mwagamba amagambo meza? Kubera umuntu agambaga ibiri mumutima gwe. 35 Umuntu mwiza agaragaragaho ibyiza, kubera ko aribyo bimurimo, n'umuntu mubi yerekanaga ibibi kubera ko aribyo bimurimo. 36 Ndikubabwira umusi go guca urubanza abantu bazatanga raporo y'amagambo gose go bagambye. 37 Kandi amagambo gawe nigo gazakugira umukiranusti cangwa gagutsindishe. 38 Nuko rero bamwe mubakarani n'abafarisayo bafata ijambo baramubwira: Mwalimu, dushaka ko udukorera igitangaza. 39 Arabasubiza ngo: urubyaro gw'imitima mibi n'abasambanyi rurigusaba ibitangaza, ntaco ruzahabwa usibye igitangaza c'umuhanuzi Yona. Kuko, 40 nkuko Yona yamaze imitaga itatu n'amajoro atatu munda y'igisamaki kinini niko bizabera Umwana w'Umuntu uzamara munda y'isi imitaga itatu n'amajoro atatu. 43 Igihe co Shetani avuye mu muntu ajaga gutura ahantu hatari abantu arigushaka aho yirukira ntahabone. 44 Nuko, akagamba ngo: nzisubirira muri yanzu yanje yonavuyemo, yayigeramo agasanga irimo ubusa ikoropwe no kupambwa, asubiragayo akazana ibindi bishetani birindwi kurushaho bikinjira muri yanzu bigaturamo. 45 Imibereho yanyuma yuwo muntu irazambaga kuruta iyambere. Niko bizaba kwa runo rubyaro rubi rwa kino gihe. 46 Yesu yarakiri kuvugana n'aba bantu kumbe nyina na bene nyina baribari hanze barigushaka kumugambisha. 47 Umuntu umwe aramubwira ngo: nyoko na bene nyoko bahagaze hanze barigushaka kukugambisha. 48 Ariko Yesu asubiza uwo muntu ngo: Mama ninde na bene mama n'abahe? 49 Nuko arambura ukoboko ku bigishwa be aragamba ngo: aba nibo mama na bene mama. 50 Kuko umuntu wese ukoraga ubushake bwa Data urimwijuru, uwo niwe mwene mama, mushiki wanje na mama.