Yohana 13

1 Mbere y'umusi mukuru wa Pasika , ubwo yarazi ko isaha ye yarigeze yo kuva muriy'isi asubira kwa Se , nokuba yarakunze abe bari mw'isi , asohoza umugambi g'urukundo rwe kw'isi . 2 Mugihe bari barikurya ibya nimugoroba , shetani yari yamaze kwinjira mu mutima gwa Yuda Esikariota , muhungu wa Simoni , umugambi wo kumutanga . 3 Yesu , waruzi ko Se yamushize ibintu byose mu maboke ye , kuko yavuye ku Imana kandi ko yarari kuja mw'ijuru , 4 Ahaguruka ava kumeza , akura mo imyenda ye , afata igitambara , agifunga murukenyerero . 5 Nuko ashira amazi mu mbegeti , atangira gukarabya ibirenge by'abigishwa be , abiahanaguza igitambara yari yambaye . 6 Aza kuri Simoni Petero , nuko Petero aramubwira ngo : Weho , Mana , unkarabije ibirenge ? 7 Yesu aramusubiza : Ibyo ndigukora , ntaho uri kubyumva buno , ariko uraza kubyumva mukanya . 8 Petero aramubwira ngo : Oya , ntaho uzongera kunkarabya ibirenge . Yesu aramusubiza ngo : Niba ntagukarabije , ntabwo uzagira umwanya hamwe nanje . Simoni Petero aramubwira ngo : Mana , 9 ntunkarabye ibirenge gusa , ahubwo wongereaho amaboko n'umutwe . 11 Yesu aramubwira ngo : Umuntu wakarabijwe ntaho akeneye gukaraba ibirenge kugirango abe aboneye kandi muraboneye , ariko ntaho ari mwese . 10 Kuko yarazi umuntu wagombaga kumutanga , niyo mpamvu yagabye ngo : Ntaho muboneye mwese . 12 Nyuma amaze kubakarabya ibirenge , amaze no gushikira imyenda ye , aja kumeza kurya nuko arababwira ngo : 13 Mbese mwumvaga ibyo nabakoreye ? Munyita mwalimu na nyagasani , kandi mugamba neza , kuko ndi we . 14 Niba rero nabakarabije ibirenge , njewe , Mana na Mwalimu , mugomba namwe gukarabyana hagati yanyu umwe ku wundi . 15 Kuko nabahaye urugero kugirango namwe mubikore nkuko nabi bakoreye . 16 Mubyukuri , ndabibabwiye : Umugaragu ntaho ari mukuru gusumba shebuja , nintumwa ntago ari nkuru gusumba uwa itumye . 17 Niba muzi ibi bintu , mufite amahirwe , mupfa kuba mubikoraga . 18 Ntaho ari mwebwe mwese ndikugamba , nzi abo narobanuye .Ariko ningobwa ko ibyanditswe bigera : Umuntu umwe urikurya nanje umukati yateruye igitsi ce kundwanya . 19 Gutangira buno , ndabibabyiye, mbere yuko ico kintu kiza , kugira ngo nikiza , mwizere icyo ndi cyo . 20 Mubyukuri , ndabibabwiye , umuntu uzakira uwo nzaba natumye azaba anyakiriye , kandi umuntu unyakira aba yakiriye uwantumye . 21 Amaze kugamba guco ,Yesu aza biranya muriwe , nuko agamba abigambiriye ngo : Umwe muri mwe arantanga . 22 Intumwa zara rebanaga hagati yazo umwe kuwundi , kuko batari bazi uwo yagambaga uwo ariwe . 23 Umwe mubigishwa , kandi uwo Yesu yakundaga , yararwamye mugituza ca Yesu . 24 Simoni Petero amubaza iki menyetso kigaragaza uwo muntu yagambaga uwo ariwe . 25 Nuko uwo mwigisha wari uryamye mugituza ca Yesu aramubwira ngo : Nyagasani ,Uwo muntu ni nde ? 26 Yesu arasubiza : Ni uwo ndaha igice c'umukati gikojejwe mugikombe . Nuko amaze gukoza igice c'umukati mu gikombe , agiha Yuda Iskariota, mwene Simoni . 27 Ico gice c'umukati kimaze gutangwa , shetani yinjira muri Yuda . Yesu aramubwira ngo : ico uri gushaka gukora , gikore vuba. 28 Ariko natanumwe mubari bari gusangira nawe , wigeze wumva impamvu yamubwiye ibyo , 29 bamwe batekerezaga yuko , ubwo Yuda ariwe ucunga amakuta yabo , ahari Yesu yashakaga kumubwira ngo : Ugure ibikenewe kubwo gutegura umunsi mukuru , cangwa ko ya mutegekaga kugira ico aha abakene . 30 Yuda amaze kurya ca gice c'umukati , yihutira kuja hanze . Hari mu gicuku . 31 Yuda amaze kuja hanze , Yesu aramubwira ngo : Ubwo sasa umwana w'umuntu yarubahirijwe kandi Imana nayo yar'ubahirijwe muriwe . 32 Niba Imana yarubahirijwe muri we , Imana nayo iza mubahisha muriyo yonyine , kandi aramubahisha vuba . 33 Bana banje bato , ndikumwe namwe igihe gito . Muzancaka , ariko , nkuko nabibabwiye Abayuda ngo : Ntaho mushobora kuza aho ndi kuja , nongeye kubibabwira kandi non'aha . 34 Mbahaye itegeko risha ngo : Mukundane hagati yanyu umwe kuwundi , nkuko naje nabakunze , namwe rero , mukundane bamwe kubandi . 35 Kubera ibyo rero , abantu bazamenya ko muri abigishwa banje , niba mufite urukundo hagati yanyu . 36 Simoni Petero aramubwira ngo : Nyagasani , urikuja he ? Yesu arasubiza ngo : Ntaho ushobora kunkurikira non'aha aho ndikuja , ariko uzankurikira kera . 37 Petero aramusubiza : Nyagasani , kuber'iki ntashobora kugukurikira buno ? nzatanga ubuzima bwanje kubera weho . 38 Yesu arasubiza ngo : Uzatanga ubuzima bwawe kubera njewe ? Mubyukuri , ndabikubwiye , inkoko ntabwo izabika utari wanyihakana ho gatatu.