1 Abikorinto 7

1 Ku byerekeye ibintu byo mwanyandikiyeho, ndikubona ari byiza ko umugabo atakora ku mugore. 2 Ariko kubera kwirinda ubusambanyi, buri muntu agire umugore we kandi ko buri mugore agire umugabo we. 3 Buri mugabo ahe umugore we ibimukwiriye, n'umugore akorere guco umugabo we. 4 Ntaho ari umugore utegekaga umubiri gwe, ahubwo ni umugabo we guco n'umubiri g'umugabo gutegekwaga n'umugore we. 5 Ntimwimane na rimwe keretse mwumvikanye igihe gitoya kugira ngo mwishire mu masengesho, nyuma mugaruke hamwe, kugira ngo Shitani atabagerageza kubera kunanirwa kwihangana. 6 Ibyo mbigambye nk'umuntu, ntaho mbigize itegeko. 7 Nashakaga ko abagabo bose baba nkanje, ariko Imana yahaye muri muntu impano imukwiriye, umwe iye, n'undi iye. 8 Ku batari basohoza no ku bapfakazi mbabwiye ko bibabonereye kuberaho nkanje. 9 Ariko niba babuze kwihangana, basohoze kuko biboneye gusohoza aho guhora ari gushuha. 10 Ku bashohoje, ndategetse, atari njewe ariko Umwami, umugore ntaho azatana na rimwe n'umugabo we. 11 Kandi niba batanye, aberaho ye gusohozwa, cangwa yumvikane nawe, n'umugabo ntaho agomba kwirukana umugore we. 12 Naho ku bandi, ntaho ari Umwami, ni njewe mbigambye : Niba umuvandimwe afite umugore utarizeye, kandi akumvikana nawe ngo babane, atamwirukana. 13 Niba n'umugore nawe afite umugabo utizeye, bakumvikana kubana, ntazirukane umugabo we. 14 Kuko umugabo utizeye abonejwe n'umugore we, n'umugore utizeye abonejwe n'umugabo, ikindi abana banyu bobaye abanyabyaha ariko buno baratunganye. 15 NIba umupagani atanye, mwene data cangwa mushiki wacu ntaho afunzwe murico gihe. Imana yaduhamagariye kubaho mu mahoro. 16 Kuko mbesi ntaho uzi ko, mugore we, Imana yokorera mu mibereho yawe mugore, ugakiza umugabo wawe ? Cangwa si uzi, mugabo we niba uzakiza umugore wawe? 17 Nyamara buri muntu agendere mu nzira z'Imana ya muteganyirije, akurikije uko yahamagawe n'Imana. Niko mbitegetse ngo bibe mu makanisa gose. 18 Niba umuntu yarahamagawe akaswe, undi yahamagawe atarakatwe, agume guco. 19 Gutakatwa, ntaco kumaze, no kudakatwa nako n'ubusa, ariko gukurikiza amategeko g'Imana ni byose. 20 Buri muntu agume nkuko yari ari igihe yahamagawe. 21 Mbesi wahamagawe uri umugaragu, ntibikubabaze ntuhagarika umutima ariko ushoboye kugira ubuhuru ubikore vuba. 22 Kuko umugaragu wahamagawe n'Umwami ntaho akiri mu buja kubera Kristo, ariko utari umugaragu 23 ahamagarwa kuba umugaragu wa Kristo. Mwaguzwe ku bei rinini, mwe kwigira abagaragu b'abantu. 24 Mureke buri muntu, bavandimwe, aboneke imbere y'Imana nkuko yari amaze igihe yahamagawe. 25 Ku byerekeye abahara batari bamenya abagabo, ntaco mfite kuba bwira bivuye k'Umwami, ariko mbahaye igitekerezo, nkuko nabihawe n'Umwami w'impuhwe ngo mutunganire. 26 Ngibi ibyo ndikubona bikwiriye, kubera imisi mibi turikujamo ni byiza kuguma guco. 27 Ufungiwe kumugore umwe ? Ntushake guca ugo muyororo. Niba udafungiwe k'umugore, ntusohoze uwundi. 28 Niba warasohoje, nta caha wakoze kandi niba umuhara utaramenye umugabo asahojwe nta caha akoze, ariko aba bantu bazanyurira mu mateso gakomeye mu mubiri kandi nshaka ko mutagagwamo. 29 Ngibi ibyo ndikugamba bavandimwe, nuko igihe ari gitoya, n'uko abasohoje baba nkaho batashohoje. 30 Abari kurira nkaho batarikurira, abishimye nkaho batishimye, abari kugura nkaho ntaco bafite, 31 N'abarigukoresha iyi si nkaho batari kuyikoresha, kuko isura ya yino si irigutambuka. 32 Kandi nshaka ko mwibera mu mudendezo. Udafite umugore ababazwaga niby'Umwami, arigushaka inzira zo kunezeza Umwami; 33 n'uwashohoje ahangayikishijwe n'iby'iyi si, n'inzira zo kunezeza umugore we. 34 Kandi hariko itandukaniro hagati y'umugore n'umuhara utaramenye umugabo, umugore udafite umugabo ahangayikishijwe n'iby'Umwami, kugira ngo atungane mu mubiri no mu mwuka, kandi n'uwasohojwe ahangakishijwe n'ibintu by'iyi si, arigushaka inzira zo gushimisha umugabo we. 36 Niba umuntu abonye ko biteye isoni kubona umwana we w'umuhara yarenze igihe co gusohozwa, kandi ko ari ngombwa ngo agende, akore ibyo ashaka ntakibi, amureke asohozwe. 37 Ariko uwafashe umugambi, adasunitswe kandi akoresheje ubushake bwe, kandi akabihitamo bivuye mu mutima gwe kureka ko umwana we w'umuhara atasohozwa, uwo akoze neza. 38 Muri iyo nzira ujanye umwana we akoze neza, n'utamusohoje ntaco akoze neza kurushaho. 39 Umugore afunzwe igihe cose umugabo we akiriho, ariko umugabo apfuye, yemerewe gosohozwa n'uwo ashaka, ariko byose bigomba kubera m'Umwami. 40 Ariko yigumiye guco, arushijeho kwishima, niko ndigutekereza. Kandi nanje nziko Umwuka g'Umwami gundimo.