Isura 21

1 Hanyuma nabwenye ijuru rishasha n'isi nshasha; kubera ko ijuru ryo hambere n'isi yo hambere byari byakuweho; n'ingezi ndo yari ikiriho. 2 Kandi nabwenye umugi gutungenye, Yerusalemu nshasha, irindimutse kuva mu juru ku Mana, ari tayari ng'umugeni witeguye gusohozwa. 3 Kandi numvishije ijwi riviye muri ya ntebe, ririkugamba ngo : "Reba ! Ikanisa ry'Imana hagati y'abantu ! Akabane nabo, kandi bakabe ubwoko bwayo. Kandi Imana yo yonyine ikabane nabo. 4 Ndo bakababazwe ukundi. Akahanagure amarira ku maso gabo kandi urupfu ndo rukongere kubaho ukundi. Kuboroga no kurira no kuribwa, kubera ko ibintu byose byo hambere bikabe biviyeho. 5 Nuko uwabaga yikeye ku ntebe aragamba ngo:" Reba ! Ndenda kugira byose bishasha. Kandi arambwira ngo : "Andika; kubera ko gano magambo ari aga kweli kandi ari ago kwizerwa. 6 Kandi aragamba ngo:" Birashohweye! Ni nyowe Alfa na Omega, Intangiro n'umwisho". Upfiye imyota ngamubere isoko y'amazi y'ubuzima go bataguze. 7 Ukatsinde, akaragwe ibyo bintu byose; ngamubere Imana; kandi nawe akambere umwana. 8 Ariko abanyabwoba, abayangire kwizera n'abakoraga ibizira, abasambo, abasambanyi, abarozi, n'abasengaga ibisanamu, n'ababeshi bose, umugabane gwabo gukabe mu ngezi irikwaka umuriro n'amazuku, urwo ni rwo rupfu rwa kabiri. 9 Nyuma umwe muri ba malaika barindwi bari bafite utubindi turindwi twijwiyemo ibyago birindwi arija, ambwira ijambo ngo: " Wije ngwereke umugeni w'Umwana w'intama. 10 Arangendana m' Umuka k'umusozi munini kandi mureyi. Niho yanyeretse umugi gutungenye, Yerusalemu, gurikugogoma guturutse mu juru ku Mana. 11 Gwabaga gurikwerereza kubera ikuzo ry'Imana, kwerereza kwago, kwasanaga n'amabuye g'ibeyi, nk'ibuye rya Yasipi ririkwerereza ng'isarabwayi. 12 Gwari gufite urukuta runini kandi rureyi. Gwari rufite imiryango cumi na zibiri, kandi hari handikirweho amazina g'imiryango cumi na zibiri z'abana b'Israeli. 13 Aho izuba rirasiraga, imiryango zitatu, i ruguru zitatu, ipfo imiryango zitatu, aho izuba rirengera imiryango zitatu. 14 Urukuta rw'ugo mugi rwari rubakirwe ku mabuye, imisingi cumi n'ibiri, hejuru yazo, hari handikirweho amazina cumi n'abiri g'intumwa z'Umwana w'intama. 15 Uwo wari arikungambisha yari afite igipimo, urubingo rw'izahabu kugira ngo aurupimishe umugi, imiryango yarwo n'urukuta. 16 Ugo mugi gwari gufite ishusho y'impande ine, kandi ubureyi bwago bwari bungana n'ubugari bwago. Yapimishije umugi urwo rubingo, abona stadio ibihumbi cumi na bibiri; ubureyi n' ubugari, byari bingana. 17 Apima urukuta nuko abona imikono ijana na mirongo ine n'ine , igipimo c'umuntu arico ca malaika . 18 Urukuta rwago rwabaga rwubakirwe mu mabuye ga Yasipi, kandi umugi gwari ugw'izahabu iboneye , isana n'ikilahuri kiboneye. 19 Inkingi z'urukuta rw'umugi zari zitakishijwe na amabuye gaboneye , Inkingi ya kabiri ari Safiro , iya gatatu ugwa kalikedwane , iya kane yari iya emerode . 20 Iya gatanu ari uya Sadonikisi , iya gatandatu Sardiyo, iya karindwi yari iya Krisolito , iya munane barilo , iya cenda Topizo , iya cumi yari iri iya Krishoprazi , iya cumi na gumwe gwari ugwa yasente , iyaa cumi na kabiri yari iya Ametisti. 21 Imiryango cumi na zibiri zari iza marigarita cumi n'ibiri , buri muryango gwari ugwa marigurita imwe gusa. Imbuga y'umugi yari iy'izahabu iboneye , ng''ibilahuri bikibonerana. 22 Ndo nabwenye muri ugwo mugi inshengero, kubera ko Umwami Imana Ishobweye byose ariwe nshengero yago hamwe n'Umwana w'intama. 23 Ndoho ugo mugi gukeneye izuba cangwa ukwezi byo kugumurikira , kuko ububonere bw'Imana bugumurikira kandi Umwana w'Intama niwe kimori cago . 24 Abo mu si bose bakagendere k'umwangaza gwe, kandi bakazane yo ikuzo ryabo. 25 Imiryango yago ndo ikafungwe na gakeya ku mwisho g' umutaga kubera ko iyo nta joro rikabeyo . 26 Hakije yo ububonere, n'icubahiro biviye mu bo mu si yose. 27 Nta kintu kizambye kikagere mo , cangwa umuntu wiheye gukora ibizira n'ububeshi; hakinjire mo abanditse mu gitabo c'ubuzima c'Umwana w'intama .