Isura 10
1
Abahungu ba Aroni, Nadabu , na Abihu, bafata buri umwe icotero ce, bashiraho umuriro, kandi bashiraho imibavu, bazana umuriro gwo hanze imbere y'Uwiteka, ugwo atari yarabategetse.
2
Nuko umuriro guva k'Uwiteka, nuko gurabatwika barakongoka: barapfa, bagwa imbere y'Uwiteka.
3
Musa abwira Aroni ngo: ico nico Uwiteka yahamije igihe yagamabaga ngo: nzezwa nabo bubu hafi yanje, kandi nzaheshwa ikuzo imbere y'abantu bose Aroni arihorera.
4
Nuko Musa yakura Mikaeli na Elifani abahungu ba Uziel, se wabo wa Aroni arababwira ngo: mwegere hino, mujane bene wanyu kure y'ubuturo bwera, hanze y'umudugudu.
5
Begera bugufi, nuko babajana hanze bari mu makanzu yabo, nkuko Musa yari yabitegetse.
6
Musa abwira Aroni, Eleazari na ithamari abahungu ba Aroni ngo: ntaho muzatwikurura imitwe yanyu kandi mutatandura imyenda yanyu, kugira ngo mudapfa, kandi Uwiteka atarakurira iteraniro rye. Mureke bene wanyu, inzu yose ya Isiraeri, kurira kubwo umuriro Uwiteka yakije.
7
Ntaho muzasohoka mu rwinjiriro rw'ihema ry'ibonaniro, kugira ngo mudapfa , kubera ko mwasizwe amavuta y'Uwiteka. Bakora uko Musa yari yagambye.
8
Uwiteka avugana na Aroni aragamba ngo:
9
Ntaho uzanywa vino, cangwa ibinyobwa bisindisha, wowe n'abahungu bawe hamwe nawe, igihe muzinjira muhema ry'ibonaniro kugira ngomudapfa: iryo ni itegeko rihoraho hagati yabazabakomokaho.
10
Kugira ngo mushobore gutandukanya ibyejejwe n'ibitarejejwe, ibyanduye n'ibitanduye,
11
No kwigisha abana b'Isiraeli amategeko gose g'Uwiteka yabahaye binyuriye kuri Musa.
12
Musa abwira Aroni Eliazari na Ithamari abahungu babiri ba Aroni basigaye ngo: mufate ibyasigaye ku maturo yifu hagati y'ibitambo bikongorwa n'umuriro imbere y'Uwiteka, mubirye bidasambuwe hafi y'icokerezo kubera ko ari ikintu cejejwe cane.
13
Muzabirira ahantu hejejwe, ni umugabane gwawe n'umugabane gw'abahungu bawe ku maturo gakongorwa n'umuriri imbere y'Uwiteka, kubera ko ibyo ari byo nategetswe.
14
Kandi muzabirira ahantu hatunganye weho, abahungu bawe n'abakobwa bawe hamwe nawe, urushi rw'ukuboko ko bajunguje mu ruhande rumwe no m'urundi n'urushi rw'akaboko rwamuritswe kubwo gushirwa hejuru, kubera ko mwarihamwe, nko kuba umugabure gwawe n'umugabane gw'abahungu bawe,mu bitambo by'abana b'Isiraeri byo gushima ko bari amahoro.
15
Bazana, hamwe n'ibinure byagenewe gukongorwa n'umuriro urushi rw'ukuboko bazamurika kubwo kwishira hejuru n'inkara yo bazunguza impande,hirya no hino, Imbere y'Uwiteka bizaba ibyawe n'ibyabahungu bawe kubw'itegeko rihoraho, nkuko Uwiteka yabitegetse.
16
Musa ashaka isekurume y'ihene y'igitambo c'imponyano y'icaha, kandi dore, nuko ari icamaze gutwika nuko arakarira Eleazari na ithamari, abahungu ba Aroni bari basigaye, nuko aragamba ngo:
17
Kubera iki mutaririye igitambo c'imponyano c'ibyaha ahantu hejejwe? ni ikintu cera cane, n'Uwiteka yarakibahaye kugira ngo mwikorere gukiranura kw'iteraniro, kugira ngo mubatangire imponyano imbere y'Uwiteka.
18
Dore, amaraso y'igitambo, ntabwo yagejejwe m'ubuturo bwera, mwagombaga kurira ahera, nkuko ibyo nari nabitegetse.
19
Aroni abwira Musa ngo: dore, none nihobatuye igitambo cabo c'imponyano n'igitambo cabo co koswa imbere y'Uwiteka kandi nyuma y'ibyabayeho, yabaye nariye igitambo c'imponyano y'ibyaha none, ibyo byari kugurana neza mu maso g'Uwiteka?
20
Musa arumva kandi yemera ago magambo.