Isura 1

1 Niki? Umugi gwari gutuyemo abantu kangari gusigeye gudatuwe! Gumerire ng'umupfakazi. Umugezi gwari guri mukuru mu bihugo akangari buno gwahindutse umutumwa. 2 Mu joro gubaga gurikurira, amatama gago garitembaho amarira. Abagukundaga bose bayangire kuguhoza, abira be bose babeye abo kumukorera nabi, bamubereye abanzi. 3 Yuda yajenywe ku gahato, guri m'uburetwa bukabije, gutuye hagati y'abantu kangari, aba kubatesa bababujije kuruhuka. 4 Inzira za Siyoni ziri ku kilio, kubera ko nta misi mikuru ikiriyo, imiryango ye yose yabeye amatongo, abatambyi babo bahoraga barikurira, abari babo bose bari mu gahinda, imitima yabo yujwiyemo ubusharire. 5 Abo kubagandamiza babatsindire, abanzi babo bari mu mahoro kubera ko Uhoragaho yabashije hasi kubera ibyaha byabo akangari. Abana babo batoya bajenywe ku gahato hambere y'abanzi babo. 6 Abahara ba Siyoni bapoteje ububonere bwabo, abashefu babo babeye nk'ifumberi yabuze ubwatsi, kandi bamerire nk'abariguhunga umuhigi. 7 Ku musi gw'umubabaro n'amaganya ga Yerusalemu, yibutse ibintu biboneye ibyabaga ibye guturuka kera, umusi go abantu be baguye mu maboko g'abanzi badafite abo kubafasha. Abannzi be bamurebye baramuseka kubera kugwa kwe. 8 Yerusalemu yiyujujemo ibyaha, nico cyatumye ihinduka ikintu co kwanga. Ababatinyaga bose barikubasuzugura kubera babwenye ubusa bwe. Yerusalemu irikwitsa umutima iriguhisha amaso. 9 Imigunjo yamaropo gijwiyemo umuchafu, atarikwibuka umwisho gwe, yaguye nabi, nta numwe wo kuyihoza. Uhoragaho, reba amateso ga nyowe kuko umwanzi yangirire busha. 10 Umwanzi yashize ukuboko kwe kubyo twari dufite by'akamaro. Yabwenye amahanga arikwinjira mu nzu y' Imana, naho wari warangire kwinjira mu teraniro rwa wowe. 11 Abatyu babo barikububura, babuze ibiryo. Ubukukire bwabo by' akamaro babuguranye n'ibiryo kugira bere gupfa. Ndebe Mana, witegereze uko nahinduwe busha. 12 Ndikubabaza mwese murigutambuka hano. Mwitegereze, murebe niba hariho amateso gangana na gano ga nyowe, gano mateso ganguyeho. Uhoragaho yampanye ku musi g'uburakari bwe burikwaka. 13 Guturuka hejuru yatumye umuriro gurikwaka mu magufa ga nyowe, yategesheje amaguru ga nyowe. ubutimba, yangwishije inyuma, yanteye mu matongo, mu bukene budashiraga. 14 Yafungishike ukuboko kwe umutwaro gw'ububi bwa nyowe. Yabishoneye hamwe, bifungirwa ku gosi rya nyowe, bimaramo ingufu. Uhoragaho yanteye mu maboko gabo ntaho nshobweye guhagarara hambere ye. 15 Uhoragaho yatsindishije abashobweye b'abarwanyi ba nyowe, yakusanyije abasoda ngo banyite, kugira ngo barimbure abasore ba nyowe. Uhuragaho yannyatiye umuhara wa Yuda mu muzinga. 16 Nico gutumye ndikurira, amarira garigutemba ku matama ga nyowe, nk'amagezi. Uwo kumpoza yantaye. Abana ba nyowe bari mu kaga kuko umwanzi yantsindire. 17 Siyoni yarambuye amaboko ariko yabuze uwo kuyihumuriza, Uhoragaho yatumiye Yakobo abanzi bayizungurutse na Yerusalemu yabeye umucafu hagati yabo. 18 Uhoragaho nta makosa agiraga, ni nyowe mubereye mubi: ntaho numviye amategeko ge. Munyumve mwese, bwoko bw'Imana, murebe amateso ga nyowe. Abahara n'abasore ba nyowe babajenye ku gahato. 19 Nahamagaye abira ba nyowe, barambesha. Abahanuzi n'abatambyi ba nyowe bapfiriye mu mugi barigushaka ibiryo byo kubagarurira ingufu. 20 Uhoragaho reba agahinda ka nyowe, ubura bwa nyowe burigutitira. Umutima gwa nyowe gwatsibutse kuko nagukoshereje. Hanze inkota yakorire ibitagambwa, no mu ndani y' inzu ya nyowe hujwiyemo urupfu gusa. 21 Bayumvisheje kububura kwa nyowe ariko nta numwe wo kumpoza, abanzi ba nyowe bayumvishije ibyago nabwenye, barishima kubera bamenye ko ari weho wabiteye. Ukatangaze umusi nabo babere nka nyowe. 22 Ububi bwabo bubure hambere yawe, ubishure ibyo wankoreye, kubera amakosa gose, kuko agahunda kujwiye m'umutima gwa nyowe ari kanini kandi umutima gwa nyowe guri mu mateso kangari.