Isura 4

1 Kurwana no gutongana biri hagati yanyu biturukaga hehe? None si ndo ari ibyifuzo bibi biri muri mwewe byo kurwanya bene so ? 2 Murifuzaga ariko nta kintu mufite. Mur'abicanyi ariko murigushakisha ico mudashobweye kugeraho, murigukubitana no kurwana ariko ntaco mubonaga kuko mudasabaga Imana. 3 Murasabaga ariko ndo muhabwaga kuko musabaga ibintu bibi byo gushimisha ibyifuzo byanyu bibi. 4 Mwewe basambanyi! Ndo mwiji ko gukunda isi ari ukwanga Imana? Nuko rero, ushaka kuba mwira ywa yino si abeye umwanzi w'Imana. 5 Cangwa, mutekerezaga ko inyandiko ibeshaga igihe irikutubwira ko Imana ikundaga cane Umwuka gwo yaduheye? 6 Ahubwo, Imana itangaga ubuntu bwinshi cane nico gitumye inyandiko zirikugamba ngo: Imana irwanyaga abirasi, ariko abitonze, ikabagirira ubuntu. 7 Nuko rero mwubahe Imana, mupinge umwanzi nawe akahunge kure yanyu. 8 Mwegere Imana nayo ikayije hafi yanyu. Mukarabe intoke zanyu, mwewe banyabyaha, kandi muboneze imitima yanyu y'uburyarya. 9 Mube mu kababaro, murire kandi mwabire. Guseka kwanyu guhinduke kurira, ibyishimo byanyu bihinduke agahinda. 10 Mwicishe bugufi hambere ye nawe akabapandishe. 11 Bene data, mwere kugenda murikunegurana. Umuntu uneguye mwene se cangwa kumucira urubanza, abaga aneguye no gucira urubanza itegeko ry'Imana. Ubaye uciriye itegeko urubanza, ndo uba wubashe itegeko ahubwo uriciriye urubanza. 12 Utangaga itegeko, umujuji, n'Imana yonyine ishobweye gukiza no kurimbura. Urinde si wowe uciraga mwira wawe imanza? 13 Mwumve mwewe mugambaga ngo none canga ejo tukagenda mwa guriya mugi, tumareyo umwaka, duzacuruze kandi tubonereyo ifaida. 14 Ni nde si womenya uko ejo hakabe? cangwa si uko ubuzima bwanyu bukab? Mumeze nk' igicu kirikuboneka, hanyuma mu kanya gatoya kigahera. 15 Ahubwo mwarimugombye kugamba ngo: Imana ibeye itwemereye, tukabeho, kandi tukakore kino cangwa kiriya. 16 Ariko buno, muri kwishira hejuru kubera imipango yanyu. Kwipandisha ni nabi. 17 Kubera ibyo, umuntu wiji gukora ikiboneye kandi atagikora, aba akorire icaha.