Isura 2

1 Bana ba data, mwere kwizera Umwami wacu Yesu Kristo, Umwami w'icubahiro , murikuvangura, cangwa murigukunda bamwe kurusha abandi. 2 Habeye umuntu winjiye mu Kanisa yanyu yambeye impeta y'izahabu n'imyenda ya beyi kali akinjirana n'umukene wambeye imyenda y'ubucocero kandi yanduye , 3 maze ugahangayikira wa wundi wambeye neza ukamubwira ngo; icara hano mu bwimbo buboneye, ariko ukabwira wa mukene ngo: " weho ukomeze guhagara hano cyangwa ngo icara ku birenge bya nyowe" 4 mwere gacirana imanza hagati yanyu kandi mwere guca imanza mufite ibitekerezo bibi. 5 Mwumve mwewe bana ba data bakundwa , none si Imana ndo yacaguye abakene bo mu yino si kugirango babe abakire mu kwizera no kuba abaragwa b' ubwami bwo yarqganiye abamukundaga? 6 Ariko mwewe musuzuguraga abakene. Mbesi ndo ari abakire babakandamizaga no kubarega kuri tiribinali? 7 Mbesi ntaho ari abakire batukishaga izina riboneye ryo mwahamagewe mo? 8 None rero mubeye mutumviye itegeko rya ngombwa nkuko Ibyanditswe birikugamba ngo: " ukakunde mwira wawe nkuko wikundaga weho wenyine" aho ukabe ukoze neza. 9 Ariko ubeye uwo kuvangura abantu akabe ukorire icaha, ukahanwe n'itegeko kubera wararinnyase. 10 Kandi umuntu wose wubahaga amategeko gose ariko akica mo rimwe, agombye guhanwa kubera ko abaga yagishe gose. 11 Kuko Imana yaragambye ngo: " Mwere gasambane, mwere kwicha" . Ubeye udasambanaga ariko ukica, ubaga wishe itegeko ry' Imana 12 Nuko mugambe kandi mukore nka abari hafi yo gucirwa urubanza, n'amategeko gazanaga ubuhuru. 13 Kuko gucibwa urubanza byayijire bitagira imbabazi ku bantu batarazerekanye: Imbabazi zitsinda gucibw'urubanza. 14 Bene data, bimarire ki niba umuntu agambye ko afite kwizera ariko ntagire ibikorwa? Uko kwizera koshobweye kumukiza? 15 Mwene swo cangwa mushiki wawe akeney'umwenda n'ibiryo buri musi nuko 16 Umuntu umwe muri mwewe akamubwirira ngo: " Wigendere amahoro, wote no kurya neza" ariko atamuha ibintu akeneye byo gutunga umubiri gwe, ibyo biba bimarire ki? 17 Niko bimerire kubyo kwizera, niba kwizera kudafite imirimo kurapfiye. 18 Mbese umuntu ashobweye kugamba kandi ngo: " Ufite kwizera ariko nyowe nkoraga ibiboneye ". 19 Nyereke ukwizera kwawe kudafite imirimo, na nyows nkwereke kwizera nkoresheje imirimo. Wizeye ko Imana ari imwe, n'ukuri, ariko amadaimoni nago garabyizeye kandi garigutitira. 20 Mbesi ushaka kumenya, wa mupfapfa we, ko kwizera kumerire guco kutagira imirimo ari ukwa bure? 21 None si Aburahamu, sogokuruza wacu, siyagizwe umunyakuri kubera imirimo mu gihe yatanze umwana we Isaka ku gitwikiro? 22 Urikureba ko kwizera kwe kwerekanywe n'ibikorwa, kandi uko kwizera kwe kwageze kuco kwari kugamije. 23 Nico gitumye, ibyanditswe byashohweye ngo: Aburahamu yizeye Imana nuko ibyo bimuviramo kwitwa intungane. 24 nuko Aburahamu yitwa mukunzi w' Imana. Urabona ko, kubera ibikorwa umuntu yagizwe umunyakuri, bitari kubera kwizera gusa. 25 No guco ko Rahabu wari Ari imbaraga yagizwe umunyakuri kubera imirimo mu gihe yakiriye intumwa kandi akazitorokesha azinyuzije mu yindi nzira? 26 Kubera ko, nkuko umubiri gutariml umwuka guba gwapfiye, niko no kwizera kutagira ibikorwa gupfiye.