Isura 66

1 Uwiteka aravug'ati: Ijuru n'intebe yanjye, isi na yo n'intebe y'ibirenge byanjye. Muzanyubakira nzu ki? kand'aho nzaruhukira haza b'ari hantu ki? 2 Kukw ibyo byose ukuboko kwanjye ari ko kwabiremye, kikabaho byose, ni k'Uwiteka avuga; arik'uwo nitaho n'umuken'ufit'umutim'umenetse, agahindishw'umushitsi n'ijambo ryanjye. 3 Ubag'inka, ahwanye n'uwic'umuntu; utamb'umwana w'intama, ahwanye n'uvun'imbg'ijosi; utur'ituri, ahwanye n'utuy' amaraso y'ingurube; uwos'imibavu, ahwanye n'usabir'igishushanyo gisengw'umugisha. N'ukuri koko bitoranitij'inzira zab'ubgabo, imitima yabo yishimir'ibyo bazira. 4 None nanjye nzabatoraniriz'ibibashukashuka, mbatez'ibibater'ubgoba, kuk'ubgo nahamagarega, ari nta wanyitabye; igihe navugaga, ntibunvise, ahubgo bakorag'ibyo nanze, bagahitamw ibitanezeza. 5 Nimwumv' ijambo ry'Uwiteka, yemw'abahindishw'imishitsi n'ijambo rye! Bene wanyu babanze bakabaca babahor'izina ryanjye, baravuze ati: ngaho, Uwiteka nahabg'icyubahiro, tureb'umunezero wanyu! ariko bazakorwa n'isoni. 6 Imwumv'ijwi ryo kuvungana riri mu murwa, rigaturuka mu rusengero, n'iry'Uwiteka wirur'abanzi be. 7 Yabyay'ataramukwa; ibise bitaraza, abyar'umwana w'umuhungu. 8 Ni nde wigeze kumv'ibimeze bityo? ni nde wigeze kubon'ibisa bityo? mbes'igihugu cyavuk' umuns'umwe? ishyanga ryabyarirw'icyarimwe? nyamara i sioni habyay'abana bakiranukwa. 9 Mbese nza tuma batwika, ne gutuma babyara? ni byo Uwiteka abaza. Kw ari jy'utuma babyara, nabazib'inda? ni by'Imana yaw'ibaza. 10 Mwishimane n'i Yerusalemu muzanezerezwe, mwa bahakunda mwese, mwe; namw'abaharirira mwese, mwishimane na ho, kuko munezerewe. 11 Kugira ngo: mwonke, muhag'amashereka y'ibihahumuriza, muryoherwe mwishimir'icyubahiro cyaho gihebuje. 12 Uwiteka aravug'ati: dore nzahayoborahw amahor'ameze nk'uruzi, nzahah'ubgiza bg'amahanga bumere nk'umugezi wuzuye; ibyo n'ibyo muzonka; muzahagtirwa, muzasimbagizwa ku bibero. 13 Nkuko nyina w'umwana we, ni ko nzaba humuriza; muzahumuririzw'i Yerusalemu. 14 Muzabibona kandi muzanezerwa mu mitima, n'amagufka yany'azamera nk'ubgati bg'uruhira, Uwiteka azerekan'imbaraga ze mu bagaragu be, kand'abanzi be azabarakarira. 15 Kuk'Uwiteka azazana n'umuriro, amagare ye azab'ameze nka serwakira, kugira ng'uburakar'abarakariye abusohoresh'umujinya mwinshi, abahanish'ibirimi by'umuriro. 16 Kuk'Uwiteka azair'abantu bose hw Iteka, akababanish' umuriro w'inkota ye, kand'abazicwa n'Uwiteka bazab'ari benshi. 17 Abiyeza bakitagurira ku jya mu masambu yabo, batoy'umurongo, abo bose bazashirir'icyarimwe, ni k'Uwiteka avuga. 18 Kuko nz'imirimo yabo n'ibyo batereza, igihe kigiye kuza nzaterany'amahanga n'abavug'indimi zitari zimwe, bazaza babon'ubgiza bganjye. 19 Kandi nzabashyiramw ikimenyetso, abarokotse nzabatuma mu mahanga, i Tarusisi n'i Puli n'i Ludi mu bafozi b'imiheto n'i Tubali n'i Yuvani, mu birwa biri kure, aho batarumva kwamamara kwanjye, ntibabone n'icyubahiro cyanjye; maze bazabgiriz' amahanga iby'ucyubahiro cyanjye. 20 Nuko bazazana bene wanyu bose bahetswe ku mafarashi no mu magare nomu ngobyi no ku nyumbu no ku zindi nyamaswa zihuta, baturutse mu mahanga yose, babazanye hw ituro ryo gutur'Uwiteka i Yerusalemu ku musozi wanjye wera, ni k'Uwiteka avuga; bimeze nkukw'Abisiraeli bajya bazan'amaturo yabo mu nzu y'Uwiteka, bayazanye mu bintu bitunganye. 21 Kandi nzakuramo bamwe mbagir'abatambyi n'Abalewi, ni k'Uwiteka avuga. 22 Nkukw'ijuru rishya n'isi nshya, ibyo nzarema, bizahorahw imbere yanjye, ni k'urubyaro rwawe n'izina ryawe bizahoraho, ni k'Uwiteka avuga. 23 Igihe kizaza uhereye mu mboneko z'ukwezi ukageza mu mboneko z'ukundi, no guhera kw Isabato ukageza ku yindi, abantu bose bazajya baza guseng'imbere yanjye, ni k'Uwiteka avuga. 24 Nuko bazasohoka bajya kureb'intumbi z'abashumuye; kukw inyo zabo zitarapfa, kandi n'umuriro ntuzime; bazater'abantu bose guhishwa.