Isura 36

1 Mu mwaka wa cumi n'ine wo ku kerebu y'Umwami Hezekia, senatse, ater' imidugudu y'i Buyuda yose yar' igoswe n'inkike, arayisinda. 2 Bukey' Umwami wa Ashuri ar' i Lakishi atuma Rabushake ku wami Hezekiya i Yerusalemu ari kumwe n'ingaho nyinshi. agezeyo ahagarara ku mugende w'amazi y'ikidendezi cyo haruguru, cyari ku nzira yo mu gisambu cy'umumeshi. 3 Asanganirwa na Eliakimu mwene Hilukia umunyarugo na Shebuna umwanditsi, na Yoa mwene Asafu umucurabgenge. 4 Rabushake arabagir' ati: nimubgire Hezekia nonaha muti: Umwami wa Ashuri aradutumye ngo: ibyiringiro byawe ni byiringiro ki? 5 Ngw inama zawe n'imbaraga zawe byo kurwana n' ubusa. Arik' uwo wiringiye ni nde, watumy' ugandira? 6 Erega wiringiy' inkoni y'urubingo rusadutse, ni rwo Egiputa amerer' abamwiringira bose. 7 Kandi ni muvuga muti: twiringiy' Uwiteka Imana yacu; mbese si yo Hezekia yasenyey' ingoro n'ibicaniro byayo, akabgir' Abayuda n'ab'i Yerusalemu ati: muzajye muramya mur' imbere y'iki cyotero cy'i Yerusalemu? 8 Nuko rero usezerane na data buja Umwami wa Ashuri; ubganjye nzaguh' amafarash' ibihumbi bibiri, niba wow' ubgawe waziboner' abayajyaho. 9 Wabash' ute kwirukan' umutware n'umwe muto cyane mu bagaragu ba databuja? kandi wiringiy' abanyejiputa ko bazaguh' amagare y'intambara n'abagendera ku mafarashi. 10 Ngo, mbese nzamutse guter' aha hantu, nkaharimbura, ntabitegetswe n'uwiteka ni we wambgiy' ati: zamuk' uter' icyo gihugu, ukirimbure. 11 Eliyakimu na Shebuna na Yoa basubiza Rabushake bati: turakwinginze, vugana n'abagaragu bawe mu Rusiria, kuko tumwunva; ariko we kuvugana natwe mu Ruyuda ngw aba bantu bari ku nkike babyunve. 12 Nuko Rabushake araabgir' ati: mbes' ugira ngo databuja yantumye kuri shobuja namwe kubabgir' ayo magambo? ntimuzi ko yantumye kur'aba bicaye ku nkike kugira ngo barir' amabyi yabo banywer' inkari yabo hamwe namwe? 13 Maze Rabuhake arangerur' ijwi rirenga mu rurimi rw'Abayuda, ati: nimwumv' amagambo y'Umwami mukuru Umwami wa Ashuri. 14 Uwo mwami arantumye ngo: Hezekia nta bashuke; kukw atazabasha kubakiza. 15 Hezekia ntabiringiz' Uwiteka, aba bgir' ati: n'ukuri Uwiteka azadukiza, kand' ati: uyu murwa ntuzahabg' Umwami wa Ashuri. 16 Mwe kumvira Hezekia, kuk' Umwami wa Ashuri antumye ngo: mwuzure nanjye, musohoke munsange, muntu wes' abon' ukw arya ku muzabibu we no ku mutini we, n'ukw anyw' amazi yo mwiriba rye. 17 Kugez' ubgo nzaza nka bajyana mu gihugu gihwanje n'icyanyu, kirimw ingano na vino n'imitsima n'inzabibu. 18 Mwirinde ko Hezekia abashuka ngo: Uwiteka Uwiteka azadukiza. mbese har' indi mana mu mana z'abanyamahanga yigeze gukiz' igihugu cyayo amaboko y'umwami wa A shuri. 19 Imana z'i hamati n'iza Arupadi ziri he? Imana z'i Sefaravaimu ziri he? mbese zakijij' ab'i Samaria amaboko yanjye? 20 N'iyihe mu mana zose zo muribyo bihugu ya kijij' igihugu cyay' amaboko yanjye, kugira ng' Uwiteka akiz' i Yerusalemu amaboko yanjye. 21 Abantu baraceceka, ntibagir' icyo bamisubiza, kuk' Umwami yari yategets' ati: ntimugir' icyo mumusubiza. 22 Hanyuma Eliyakimu mwene Asafu w'umucurabgenge baraza basanga Hezekia bashishimuy' imyambaro yabo, bamubgir' amagambo ya rabushake.